Gaza: Urugamba rwongeye kurota nyuma yo kwica agahenge
Ejo ku mugoroba Hamas na Israel bari bemeranyijwe ko bongereye igihe cy’amasaha 24 y’agahenge ku mpande zombi kugira ngo abaturage ba Gaza babone uko bahabwa ibyangombwa by’ibanze bakeneye.
Mu ijoro ryacyeye kandi Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi gahagarariwe n’u Rwanda muri uku kwezi kwa Nyakanga kari kasabye ko aka gahenge kakomeza bityo ibisasu biraswa muri Gaza bikarekeraho.
Ariko amakuru aturuka muri kariya gace aravuga ko ubu intambara yongeye kubura nyuma y’uko Israel ishinje Hamas kwica kariya gahenge ikaraza ibisasu mu majyepfo ya Israel.
Guhera ubwo ingabo za IDF zahise zikomeza ibitero byazo kuri Gaza. Ministre w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yavuze ko Abanyapalestine bari gushaka kwereka Isi ko Israel iri kubica babinyujije mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ariko ngo ibi ntibizatuma Israel iceceka ngo ni ukugira ngo ishimishe amahanga.
Hamas irahakana ko ariyo yishe aka gahenge ikavuga ko yari yatanze agahenge kugeza umunsi mukuru wo gusoza ukwezi kwa Ramadan urangiye.
Ministre Netanyahu mu nama n’abaminisitiri bagize Guverinoma ye yabaye mu kanya gashize yashinje Hamas ko ituma abaturage baguma mu duce duteje akaga bityo ngo ikaba ariyo nyirabayazana w’impfu zabo.
Nubwo Netanyahu ahakana ko Israel itagamije kwica abasivile bo muri Gaza, ku rundi ruhande akomeje kongera ibikorwa by’ingabo ze bya gisirikare muri Gaza.
Mu kiganiro yahaye NBC kitwa Meet the Press, yavuze ko Hamas ari umutwe w’intagondwa zikora iterabwoba zigamije kurimbura Israel bityo ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose Hamas ntigere ku mugambi wayo.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko ntabwo bakumvikana ngo bishoboke?abantu bari gupfa bari kuzira iki koko?
Iyi ntambara narayeretswe mu kwezi kwa Gicurasi none irabaye nyamara Israel bizarangira itsinze urugamba ni ko nabyeretswe.
ariko abanyamitwe muragwira
Ni abanyamugisha nti bavumika, Hamas nti kajye yendereza ubwoko bw’Imana ariko ibyahanuwe bigomba gusohora mwibuke mujye musenga musabira Isirayeli umugisha Uwiteka abongerere imbaraga Hamas nituze imenye ko itabashobora baratoranyijwe.
Ni abanyamugisha nti bavumika ariko nabo ntibakabyiratane ngo bahohotere abandi erega intambara irasenya ntiyubaka kandi agahwa kari kuwundi karahandurika #nubwo Yezu ariho yavukiye ariko yazaniye amahoro isiyose#
Hari abantu nka Mutabaruka A.wo kuri TV1 uvuga nta ubushakashatsi akoze kdi ari journalist.please shyira filtre muri emotions zawe. Israel ubutsindi ni Incontournable uhereye kuva muri 1948 surtout la guerre de 1967 bayitsinze ntiyihe ntambara batatsinda??????.Ahubwo biriya ni Imbarutso yo kuzuzwa kubuhanuzi kuko muri Ezechiel 38 ou 39 Gog na Magog bazabatera kdi Imana yonyine imanuke ibaneshereze intwaro z’abanzi zizaka imyaka irindwi.Ushatse wajya muri Bible biriya byose biba birimo kdi Israel la Victoire est CERTAINE que tu le veuille ou pas.Naho abantu bitwaza les images za Media il faut faire attention kenshi les palestiniens berekanye images qui affolent le monde, ces palestiniens bakoresha images zivuye muzindi ntambara bakoresheje photoshop.Ariko ndatangara, Israel dufitanye amateka presque similaire combien de fois on ns a accuse ibikorwa byakozwe na FDLR, recement hari habaye coalition de 4 ou 5 pays avec les mercenaires pr ns attaquer kubera FDLR, babonye ibifaru byacu baratinya. Aujourd’hui un Rwandais accuse Israel!!!!!et si ce bebe les palestiniens bahamushyize pr affoler le monde!!!!????ok pr vs aider murebe website Aish.com.CBN.com kuri rubrique “inside Israel”(chretien)
Hari abantu nka Mutabaruka A.wo kuri TV1 uvuga nta ubushakashatsi akoze kdi ari journalist.please shyira filtre muri emotions zawe. Israel ubutsindi ni Incontournable uhereye kuva muri 1948 surtout la guerre de 1967 bayitsinze ntiyihe ntambara batatsinda??????.Ahubwo biriya ni Imbarutso yo kuzuzwa kubuhanuzi kuko muri Ezechiel 38 ou 39 Gog na Magog bazabatera kdi Imana yonyine imanuke ibaneshereze intwaro z’abanzi zizaka imyaka irindwi.Ushatse wajya muri Bible biriya byose biba birimo kdi Israel la Victoire est CERTAINE que tu le veuille ou pas.Naho abantu bitwaza les images za Media il faut faire attention kenshi les palestiniens berekanye images qui affluent le monde, ces palestiniens bakoresha images zivuye muzindi ntambara bakoresheje photoshop.Ariko ndatangara, Israel dufitanye amateka presque similaire combien de fois on ns a accuse ibikorwa byakozwe na FDLR, recement hari habaye coalition de 4 ou 5 pays avec les mercenaires pr ns attaquer kubera FDLR, babonye ibifaru byacu baratinya. Aujourd’hui un Rwandais accuse Israel!!!!!et si ce bebe les palestiniens bahamushyize pr affoler le monde!!!!????ok pr vs aider murebe website Aish.com.CBN.com kuri rubrique “inside Israel”(chretien)
hari nizindi website zaguha amakuru ya moyen orient historique ya za conflits” JForum.fr “
Palestinians have the right to resist the zionist occupation including through the use of force.When the Nazis occupied Europe, the people resisted and destroyed the Nazis. When the Zionist occupy Palestine, the people resist…The West is choosing the wrong side in this battle. Just like it chose the wrong side during apartheid in South Africa,It is again choosing the wrong side during the apartheid occupation of Palestine.”Apartheid is a crime against humanity. Israel has deprived millions of Palestinians of their liberty and property. It has perpetuated a system of gross racial discrimination and inequality. It has systematically incarcerated and tortured thousands of Palestinians, contrary to the rules of international law. It has, in particular, waged a war against acivilian population, in particular children.” Nelson Mandela
Fighting for freedom is not a war crime, especially when more than half of your land has been taken by foreigners. Palestinians have no military bases, and no real military support from any world power. They have to fire from civilian areas and with the bombs they have, they fire at civilian or military targets as they can. Expecting people in the situation the Palestinians are in to abide by first world niceties is an absurdity. The US of A would still be a British colony if it had obeyed the British rules of war and fought England the way England expected. We won two standoffs against them by fighting an asymmetrical war and its the only way the Palestinians have any hope of turning back Israeli occupation and humiliation of their land and their people. Civilian casualties are an unfortunate fact of life when you steal someone elses land to bring your delusion to life.
Comments are closed.