Rwandair na Ethiopian zigiye gukora zimwe mu ngendo zakorwaga na AirUganda
Ikigo cy’igihugu cy’indege cya Uganda’s Civil Aviation Authority (CAA) cyahaye uburenganzira ibigo by’indege by’u Rwanda ( RwandAir) n’icya Ethiopia(Ethiopian Airlines) uburenganzira bwo gukora zimwe mu ngendo yakoraga kubera ko ubu hari amasezerano ataranozwa ngo yongere ikorane n’ibibuga yagwagaho.
Ibi bigo by’u Rwanda na Ethiopia byahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga bya Juba na Nairobi mu rwego rwo gufasha abagenzi n’imitwaro yabo kugera aho bifuza.
Ushinzwe imikorere muri CAA, Ignie Igundura yagize ati: “ Twahaye uburenganzira RwandAir na Ethiopian Airlines bwo gukora ingendo mu duce ubu tutabasha gukoreramo kubera ko twabaye duhagaritswe.”
Ikigo mpuzamahanga cy’indege za gisivile cyasabye Ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivile za Uganda kuba gihagaritse ingendo mu Mijyi imwe n’imwe nyuma yo gukora igenzura ku mikorere yacyo.
Uku gihagarara kw’ingendo kwatumye ibiciro by’indege byiyongera ku bibuga byo mu Karere. Ubusanzwe Air Uganda yakoraga ingendo buri munsi igana I Juba muri Sudani y’epfo ndetse na Nairobi muri Kenya.
Izi ngendo kandi zakorwaga na RwandAir, Ethiopian Airlines ndetse na Kenya Airways ariko ubu RwandAir na Ethiopian Airlines nizo zizajya zikora izi ngendo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Air Uganda, Cornwell Muleya yavuze ko bababajwe n’iki cyemezo cyo kwamburwa uburenganzira bwo gukora ingendo muri Juba na Nairobi.
Yagize ati: “Ubu turi mu cyiciro cya gatatu cyo gutunganya ibyo dusabwa ariko hasigaye ibindi byiciro bibiri. Niyo mpamvu twahaye uburenganzira biriya bigo bwo kuba bikora ziriya ngendo mbere y’uko ibintu bisubira mu buryo.”
Yongeyeho ko kiriya cyemezo kizagira ingaruka ku bukungu bwa Air Uganda by’umwihariko.
Igundura Ignie we yemeza ko ibintu bizasubira mu buryo vuba AirUganda nimara gukosora ibitagenda neza.
Source: The New Times
UM– USEKE.RW