Digiqole ad

Airtel ubu ifite abakiriya miliyoni 300 ku Isi hose

Kuri uyu wa 28 Nyakanga, ibiro bikuru bya Airtel byatangajeko ubu iki kigo cy’itumanaho kimaze kugira abakiriya barenga gato miliyoni 300 ku isi yose. Aba bakiriya ba Airtel bakoresha itumanaho rigezweho ririmo irikoresha telepone zigendanwa, irindi bita Digital Subscriber Line( DSL) n’irindi bita Direct-to-Home (DTH) mu cyongereza.

Iki kigo ubundi cyitwa Bharti Airtel mu rwego rw’Isi, cyatangiye ibikorwa muri 1995, muri 2009 cyari kimaze kugira abakiriya miliyoni 100, muri 2012 baba miliyoni 200 ku Isi. Ubu abakiriya ba Airtel biyongereyeho izindi miliyoni 100  baba miliyoni 300 ku Isi yose.

Ibi byatumwe Airtel iba iya kane ku isi mu  bigo bitanga serivise z’itumanaho rikoresha telefone zigendanwa cyangwa izo mu mazu.

Mr. Christian de Faria, ukuriye Airtel muri Africa yagize ati: “ Iyi mibare irerekana umusaruro w’ibikorwa byacu ku rwego rw’isi. Ibi kandi ni ishema kuri Airtel nk’ikigo gikorera mu bihugu 20 ku Isi. Muri iki gihe abatuye Isi bakoresha cyane itumanaho rikoresheje Telefone, itumanaho ryacu rigomba kurushaho kunozwa ndetse n’ikoranabuhanga bijyana rikongerwa kugira ngo abatuye Afurika n’Aziya babone service nziza. Ubu turi kongera ikoranabuhanga kugira ngo urubyiruko rurikoresha rurusheho kunogerwa na serivise zacu.”

Yashoje avuga ko afite icyizere ko Airtel izakomeza kuba indashyikirwa mu gushimisha abakiriya bayo mu rwego rwo gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Muri Afurika, ikigo Bharti Airtel  nicyo gikorera mu bihugu byinshi ( ibihugu 17) kigaha serivise abaturage bagera kuri miliyoni 70.

Serivise za Airtel zikorera ku buso bungana na Kilometero kare zirenga  miliyari imwe mu bihugu 20(harimo n’Ubuhinde), aho buri mezi atatu abakiriya bayo baba bahamagaranye  inshuro zirenga miliyari 311.

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mubareke bakore kuko barashoboye kandi bazi icyo umuclient akeneye! Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza

Comments are closed.

en_USEnglish