Wikipedia ku buntu kuri telephone yawe hamwe na MTN
Urubuga nkusanyabumenyi rwa Wikipedia, nirwo rwa mbere ku isi rutangwaho ‘reference’ mu ibarura ryo mu kwa kabiri 2014, rukusanyirijweho inyandiko z’ubumenyi n’amakuru zirenga miliyoni 30 ziri mu ndimi 287. Uru rubuga MTN yatangaje kuri uyu wa 03 Kamena ko abafatabuguzi bayo bazajya barugeraho ku buntu kuri Internet za telephone zabo ngendanwa.
Ni mu muhango wateguwe na MTN witabiriwe kandi na Ministre w’Uburezi Dr Biruta Vicent, Ministre w’Ikoranabuhanga n’Urubyiruko Jean Philbert Nsengimana ndetse n’umuyobozi mukuru wa MTN-Rwanda Ebenezer Asante.
Ba Ministre b’ikoranabuhanga n’uburezi bashimye cyane iki gikorwa kuko ngo ari uburyo bwiza bwo gusakaza ubumenyi biciye mu ikoranabuhanga ku banyarwanda kandi ku buntu.
Nta gushidikanya ko ngo bizagirira akamaro abanyarwanda bakenera ubumenyi bwa Wikipedia n’abatari bayizi bakayirahuraho ubwenge.
Wikipedia (Wiki: Ijambo ry’ururimi rukoreshwa muri Hawaii rivuga “Vuba” + Pedia: rihagarariye Encyclopedia) ni urubuga rwatangijwe n’abanyamerika Jimmy Wales na Larry Sanger mu 2001.
Ebenezer Asante uyobora MTN-Rwanda yavuze ko gahunda bazanye ya “Wikipedia zero Program” bayizaniye gufasha abanyarwanda kubona ubumenyi ku buryo bworoshye.
Dr Vicent Biruta yasabye abanyeshuri cyane cyane kubyaza umusaruro aya mahirwe yo kubona ubumenyi bwa Wikipedia (Internet encyclopedia) kuri telephone zabo ku buntu.
Nubwo nta mibare ihari izwi y’abanyeshuri bakoresha Wikipedia, Dr Biruta avuga ko abayikoresha ari benshi kandi baba bayikeneye, akavuga ko kuba ibegerejwe ku buntu ari ikintu cyiza cyane.
Miinistre Biruta avuga ko cyane cyane ku banyeshuri mu gihe bafite Telephone bakwiye kuzikoresha ibibafitiye akamaro, kimwe muri byo ni nk’aya mahirwe yo gutunga Encyclopedie muri telephone yawe igendanwa ku buntu.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga ko imibare y’abakoresha Interineti igenda yiyongera mu Rwanda ubu abagera kuri 20% bakoresha Interineti mu gihe 65% bafite telefoni zirimo ubushobozi bwo gukoresha Interneti.
Ministre Nsengimana avuga ko imbogamizi abanyarwanda bafite mu gukoresha Interineti ari ubumenyi buke mu kuyikoresha, kutamenya akamaro kayo ndetse no kuba igira ibiciro.
Izi mbogamizi ngo ziri gukurwaho hakorwa ubukangurambaga ndetse no gukuraho ikiguzi mu gukoresha Interineti. Muri Africa abagera kuri Miliyoni 90 bafite amahirwe yo gukoresha Wikipedia ku buntu mu bihugu bitandukanye.
MTN ibitangije mu Rwanda ifite abafatabuguzi bagera kuri Miliyoni 3,5.
Photos/Eric Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Baduhe facebook na twitter kubuntu What’sapp nayo batayibagiwe…
Iki ni igikorwa gishimishije cyane. MTN urakoze cyane