Digiqole ad

Executif w’Akarere ka Muhanga yatawe muri yombi

Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 03 Kamena nibwo Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yinjijwe muri bridage ya Muhanga, Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga no gutanga sheki zitazigamiwe ku bakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga igenzurwa n’Akarere.

Celse Gasana watawe muri yombi kuri uyu mugoroba/ Photo/Gasarasi G
Celse Gasana watawe muri yombi kuri uyu mugoroba/Photo/ Gasarasi G

Mu kwezi gushize umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza yemeje ko iperereza riri gukorwa ku bakozi bamwe b’Akarere ka Muhanga ku kibazo cyo gutanga sheki zitazigamiwe zahawe abakinnyi b’Ikipe ya AS Muhanga. Iki gihe ntihatangajwe izina ry’abari gukorwaho iperereza.

Nyuma y’igihe gito, Gasana Celse yatawe muri yombi ubwo hari habaye igenzura ry’Akarere risanzwe rikorwa n’Ubuyobozi bw’Intara, amakuru atugeraho aremeza ko igenzura ryo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Kamena i Muhanga ryabaye kugeza nijoro ubwo twandikaga iyi nkuru, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ubwe yari ahibereye.

Abakinnyi ba AS Muhanga banze kujya mu kibuga gukina umukino wa nyuma wa Shampionat bagombaga gukina na APR FC kubera ibirarane by’amezi ane bari bafitiwe n’Akarere ka Muhanga. Aya mafaranga ariko hari andi makuru yemeza ko yabaga yasohotse muri konti y’Akarere ngo ahabwe abakinnyi.

Umunyamakuru w’Umuseke i Muhanga ahamya ko yabonye uyu muyobozi mu Karere ka Muhanga yinjizwa muri brigade n’umufariso wo kuryamira, naho imodoka ye igahita ivanwa kuri brigade.

Gasana akurikiranyweho gutanga sheki eshatu zitazigamiye, iyi ni imwe muri zo yahawe umukinnyi Jacques Kimenyi
Gasana akurikiranyweho gutanga sheki eshatu zitazigamiye, iyi ni imwe muri zo yahawe umukinnyi Jacques Kimenyi/Photo RuhagoYacu

Gasana akurikiranyweho guha abakinnyi sheki eshatu ebyiri zariho Miliyoni imwe imwe indi iriho miliyoni imwe n’igice zose zitazigamiye. Abakinnyi bari bamaze amezi ane badahembwa bakaba barahise basaba Banki gutera kashe kuri izi sheki ngo barege uwazibahaye.

Muri iyi dosiye kandi byavugwaga ko Gashugi Innocent, umubitsi w’ikipe ya AS Muhanga  akaba kandi anashinzwe urubyiruko mu Karere ka Muhanga nawe yaba yarakozweho iperereza.

Chief Superintendent Hubert Gashagaza Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, nawe yemeje amakuru y’ifatwa ry’uyu muyobozi, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye ku bakinnyi ba AS Muhanga kuko ari we wari ushinzwe gutanga ayo mafaranga.

Gashagaza avuga ko hari n’ibindi byaha akekwaho nk’ibyo kunyereza umutungo w’Akarere ariko byo bigishakirwa ibimenyetso.

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo kandi yavuze Gasana bagiye kumugumana mu gihe cy’iminsi itanu, hanyuma dosiye ye ikazashyikirizwa parike.

Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe gihanishwa  igifungo cy’imyaka kuva kuri ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu ingana n’inshuro 10 amafaranga ari kuri sheki wasinye itazigamiye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 373 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi rwose ni ugusebya leta bamuhane rwose !! abana batanze imbaraga zabo arangije ajya kubaha ama cheki atazigamiye kweli? urwo se ni rugero ki nk’umuyobozi? nyamara we yagendaga mumamodoka anahembwa buri kwezi abandi bakoresheje imbaraga zabo bakanabura n’ayo kugura amazi. Mumuhane peee ibi ni ugusebya leta bagakabya!!!

  • arareba nk’igi******!!

  • Ariko nge ndibaza:Abayobozi bakuru bacu ntacyo batakoze kugirango abayobozi bohasi babashe gutera imbere binyuze mukubahemba neza twongeyeho namamodoka meza cyane aboneka hake mubindi bihugu,ibyobyose barabibakoreye none banze kunyurwa nibyo babakorera.ubuse si uguha isura mbi igihugu cyacu.Bayobozi bacu bohejuru dukunda kandi twubaha mudukurikirarine iki kibazo cyabano bayoyobozi kuko bikomeje byakwanduza igihugu cyacu.Sinumva ukuntu umuntu uhembwa neza,ugenda yicaye mumodoka nziza ashaka kunyunyuza udutsi twabandi cg ajya mubindi byangiza  igihugu cyacu.

    • Ibyinshi byotsa amatama!!!!,kandi ubwo baba bagiye kuyashukisha utwangavu mu mashuri. barangiza bagakora ibyo !!!!!!

  • Akarere ka Muhanga kageze ahantu habi pe! kugeza ubwo kabura amafranga miliyoni eshatu  nigice kuri konti yako?

  • Uyu mugabo ararengana cyane. Ko yari ashinzwe gusinya sheki za AS Muhanga se ni iki gituma ariwe bakurikirana kandi AS Muhanga atari umushinga we? AS Muhanga niyo igomba gukurikiranwa ntabwo ari Celse kuko si umushinga we. Ubwo n’abandi bagize iryo shyirahamwe babe barya umureti naho ubundi imvungure ngo karibu

  • Please nitegereje kuri iriya Cheque nibaza kuriya kwezi kwa 07 ari ukwagiheki?

    • Iriya cheque ni iyo mury July uwuhe mwaka? Bamaze amezi 4 badahembwa muri iyi saison cyangwa ni saisins zayibanjirije? Cyangwa se yagiraga ngo bazayi depose muri July 2014? Mudusobanurire.

  • Ariko se umuseke ko najyaga mbashima, comment yanjye mwayinyongeye iki?Naho ubundi byo , CELSE GASANA siwe wenyine ugomba gukurikiranwa , kuko abagize inama y’ubuyobozi baryozwa amakosa bakoze umwe kugiti cye cyangwa bose bafatinije mugihe bari abayobozi. Hari trésorier  ushinzwe kureba ko amafaranga ari kuri compte igihe hategurwa chèque, hari nabo bandi bagize inama y’ubutegetsi bagezwaho raporo yaburi gihe yerekeranye n’umutungo. Ubundi nkuko nigeze kubivuga  mu nkuru yanjye mwanyonze, MUHANGA nk’Akarere gatandukanye ubuyobozi bw’ikipe n’abakozi b’Akerere  kuko akarere kari mu baterankunga ba AS MUHANGA kandi Exécutif w’ AKARERE akaba ari mu bashinzwe gucunga uwo mutungo.Bashakire abayobozi mu bandi batari abakozi, ahubwo auditeur interne w’Akarere afatanije n’abakomiseri au compte  ba AS MUHANGA ajye akurikirana imikorereshereze y’amafaranga kubera nyine Akarere nako gatera inkunga.

  • Iyinkuru yanyu harimo urujijo muze gusobanuza neza!! Abakinnyi bamaze amezi 4 badahembwa, none umuyobozi arazira kubasinyira Cheque itazigamiye yasinywe 20/07/……, akarere nka Muhanga ntigafite  miliyoni eshatu n’igice kuri compte yako!!!!. Ikibazo nibaza: 20/7/..,nimuwuhe mwaka kugirango habe hashize amezi 4 abakinnyi badahembwa?, icyakabiri ,compte y’akarere ka muhanga nta milioni 3 nigice zibaho? icyagatatu, umuyobozi agera kurwego rwo gusinya cheque bitanyuze munzego za comptabilite yakarere ngo bamenyeko ntamafaranga ari kuri compte?? Iperereza kuri benshi ahubwo!!!

  • None se ko mbona cheque yanditseho AS Muhanga, gitifu w’akarere asinya ate kuri  cheque y’ AS Muhanga? ko yasinya kuy’akarere kohereza fr muri AS Muhanga yasinya kuri iriya cheque gute? ari muri comite se ya’AS?  icya 2: none se ko cheque igaragaza ko ari iya le 20/7/…… mu mwaka ntazi , ubwo bimeze gute? mudusobanurire ,ntibyumvikana. Murakoze

  • Nimba Gasana baramuhoye iriya cheki ndabona baramurenganyije kuko amatariki yayo yo kwishyurwa ntaragera. Ni cheki yo kwishyurwa mu kwezi kwa karindwi, ubu turi mu kwezi kwa gatandatu.Ikibazo kiri wenda kuki yatanze cheki izishyurwa mu kwezi kwa 7? Ku buhe bwumvikane nuwahawe cheki?  Uyu mugabo ntapfukiranwe ngo arengannywe kuko bibaho. 

  • Ibibaza kuri date cheque yasinyweho icyo sikibaza itegeko n’amabwiriza mashya ya BNR ahana uwariwe wese usinya cheque itazigamiye yaba iri postdated,signature no conforme (sinyatire idahura niyo bank ifite) igiho cyose nta mfr ari kuri compte amakosa ari kuri compte arirengagizwa cheque ikaba declare nkaho itazigamiye! Mujye mwitonda rero mugusinya cheques zitazigamiwe mwitwaje ngo ziri postdated, zinye nabi, bank nimpamagara ndayihakana…

  • Pole Gitifu!Ubwo igihe cyari kigeze ngo utange umwanya n’undi agusimbure.Iby’isi ni zunguruka!

Comments are closed.

en_USEnglish