Digiqole ad

Ingengo y’imari ya MINADEF iziyongeraho asaga Miliyari 9

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), urwego rwa kabiri rufitiwe icyizere na benshi mu Banyarwanda nyuma ya Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa kabiri yagaragarije abadepite uko miliyari 55 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ubushize yakoreshejwe, inatanga umushinga w’ingengo y’imari ikeneye muri 2014-2015.

Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe mu mwiherero w'abasirikare tariki ya 22 Kamena 2013
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe mu mwiherero w’abasirikare tariki ya 22 Kamena 2013/photo PPU

Imbere ya Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ingengo y’Imari, Minisitiri Kabarebe yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2014-15, Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda izakenera akayabo k’Amanyarwanda miliyari 64,7 bivuze ko ku ngengo y’imari iyi minisiteri yahawe mu mwaka ushize ingana na miliyari 55 haziyongeraho agera kuri miliyari 9.

Asobanura uko amafaranga y’ubushize yakoreshejwe, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze Ministeri y’Ingabo yakoresheje asaga miliyari 41 mu mishahara y’abasirikare, miliyari 10 akoreshwa mu kugura ibikoresho, naho miliyari 1,2 akoreshwa mu kuzamura imibereho myiza y’abasirikare.

Ministeri y’Ingabo kandi yasohoye amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,1 mu bijyanye no gusana ibikoresha mu gihe andi agera kuri miliyari 1 yifashishijwe mu kongerera ubumenyi ingabo z’u Rwanda no mu byo gutsura umubano.

Umushahara w’ukwezi kwa gatandatu na wo uri mu mafaranga Ministeri y’Ingabo yahawe umwaka ushize ukaba ungana na miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bijyanye n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-15 ndetse n’ibintu Ministeri y’Ingabo iteganya gukora mu myaka itatu iri imbere kuva muri 2015-2017, mu mwaka utaha hazakenerwa ingengo y’imari ingana na miliyari 64,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imbaraga nyinshi zikaba zashyizwe mu kuzamura imibereho myiza y’ingabo z’u Rwanda, kuva mu kwezi kwa Nyakanga amafaranga yatungaga umusirikare azava ku 16 000Rwf  ashyirwe ku 22 000Rwf  ikindi ni uko amafaranga Ministeri y’Ingabo yatangaga mu buvuzi nk’umusanzu ku musirikare azazamuka.

Iyi Minisiteri izatanga umusanzu wa miliyoni 150, zivuye kuri miliyoni 80 yatanze mu mwaka ushize mu kigo cya  MMI (Military Medical Insurance) na yo ikazatanga miliyoni 100 zivuye kuri 70 mu gihe CSS izatanga miliyoni 100 zivuye kuri 50 yatanze ubushize.

Aya mafaranga akaba afasha abasirikare n’abo mu miryango yabo kwivuza, ibyo Minisitiri Kabarebe yise ubufasha bwunganira umushahara ukiri muto w’umusirikare kandi ngo buba bukenewe kugira ngo bumwongerere ‘morale’.

Yagize ati “Umusirikare akunda ikintu kimwongerera morale nubwo cyaba ari gito, ubuvuzi ku musirikare ni ikintu gikomeye cyane.”

Mu ngengo y’imari itaha kandi, amafaranga yatangwaga mu guhemba abasirikare azazamuka cyane kubera ko hari abasirikare 2 700 bamaze gutozwa bakazinjira mu ngabo z’u Rwanda, abandi basirikare b’aba ofosiye (cadette) 400 na bo bagiye gutozwa n’abandi 2 500 bato na bo bazinjira mu gisirikare cya RDF bose bakazakenera umushahara.

Ministeri y’Ingabo ikaba iteganya gusezerera abasirikare bagera kuri 750 ku mpamvu z’uko bashaje cyangwa bafite ibindi bibazo bitabemerera kuguma mu ngabo na bo bakazahabwa imperekeza.

Andi mafaranga akazagenda nk’uko bisanzwe mu gutsura umubano, mu gusana ibikoresho, mu kubaka ibigo bya gisirikare n’ibindi.

Mu migambi mishya Ministeri y’Ingabo ifite harimo kuvugurura Ibitaro bya Girikare by’i Kanombe bikongerwamo serivise zigezweho, kubaka ishuri ryigisha igisirikare rigezweho (Defense University) n’ibindi.

Iyi minisiteri iranateganya kubaka ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze (Health posts) 44 mu gihugu bizubakwa muri gahunda ya ‘Army Week’ bikaba bibarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 544.

Ministeri y’Ingabo irashaka kongera amasoko y’abasirikare (Military Shops) mu gihugu, aya masoko akazubakwa i Rwamagana, Gicumbi, Rusizi, Nyagatare, Muhanga, Musanze na Rubavu, ibi na byo bikaba biri mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abasirikare, aho bazajya bahahiramo ku giciro gito.

Umuseke washatse kumenya umubare nyawo igisirikare cy’u Rwanda gifite nyuma y’uko Minisitiri yari amaze gutangaza ko hari abandi bazongeramo, gusa iki kibazo mu buryo bw’umwuga wa gisirikare ngo ntabwo kijya gusubizwa.

Yagize ati “Dufite ingabo zihagije zarinda igihugu cyacu zikajya no kurinda umutekano w’abandi mu mahanga. Umugore wese wageze mu gisirikare, umugabo, cyangwa umusore, yaba Jenerali wakinyuzemo wese aba ari umusirikare.”

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

16 Comments

  • Tutibagiwe nuburezi byaba arisawa.Ingabo zurwanda amahanga avugako ari 100.000 utabaze abademobe.Abapolisi na lokodifensi.Muri make nsanga u Rwanda rwagombye gushyiringufu nyinshi mu bubanyi namahanga,ubuhinzi, demokarasi itangazamakuru.Guhora twumvakotugomba kurwana burigihe, bitumabaturage bahahamuka bikangumwanzi burigihe.uwo muco tugombakuwureka.

    • @Magingo, Ingabo ni izihora zumva ziri tayari kurwana. Igisirikari si igipadiri. Sinzi niba warigeze uba umusirikari. Njye naramubaye kuva 1993 kugeza 1998 ubwo nasubiraga mu ishuri kuko nari naragiye muri RPF/RPA nkiri muto. Ndibuka muri 1995 cg 1996 ubwo His Excellency the President of the Republic icyo gihe yari Vice President akaba na MINADEF yasozaga amahugurwa y’abasirikari i Gabiro yavuze y’uko ari uguhora batyaza, batyaza ubumenyi mu bya gisirikari. Nta kindi umusirikari akorera course rero atari ukwitegura intambara kandi umusirikari ni uhora yiteguye. Ni byiza kandi ko ahora ari tayari kurwana kuko si igipadiri. Na padiri ahora yiteguye gusoma misa. Sawa!

  • Njye nifuza ko igisirikare cyacu kigomba kuba gikomeye cyane murwego mpuza mahanga, nka israel na corea, rero igisoboka cyose tugomba kugikora nimbaraga nyinshi, nibwo tutazakangwa nukomwe wese yaba umuzungu cg undi wese. sinabaye umusirikare ariko ndabakunda kandi numva nakora ibishoboka byose kugira ngo urwanda nabana barwo batazongera kunyura mubyo twanyuzemo. courage Ngabo zacu.

  • Go go go our army

  • Ingabo zacu zikeneye gukomera no kubaka igisirikare kigezweho mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda. If they need even a thousand billion give it to em soldiers they deserve all because they are the base.

    Iyo mbonye abana b’abasore ku muhanda banyagirwa cg bishwe n’izuba barinze umutekano wa buri wese numva nsheshe urumeza gusa

  • ariko wowe wiyita  magingo wakwigisha mu ntambara cg nta mutekano naho kurwana ibyo ubivana he usibye ko nabyo bijya biba ngombwa

  • Imana ishimwe ko n’umushahara w’umusirikari watekerejweho,
    ariko se nubundi 22 000 frw yagutunga koko kukwezi niyo baba bakugaburira
    kweli?? hanyuma bakarara amajoro kumihanda no mubigunda. Nimugabanye gato kumishahara yanyu, iya abaGP, iy’aba minister, iya ba
    mayor n’abandi mwongerere umusirikari muto byibuze abone nka 50 milles
    kukwezi!!! barutwe n’abana bacuruza amakarita kumihanda kandi amahoro dufite
    aribo tuyakesha kweli? barutwe n’abakinnyi b’umupira? barutwe n’abahanzi birirwa
    basimbagurika?

    • icyo dusaba nuko ingabo zagenerwa umushahara ukwiye kugirango ubuzima bwabo n’imiryango yabo bubashe gushoboka muri sosiyete barimo kandi byari bikwiye kwitabwaho

  • kasiime,humura byose bizaza,polepole ndiomwendo.kdi H.E arabatekereza cyane.

  • Koko mubyukuri kubona umusekirite urinda igipangu kimwe gusa ahembwa umushahara w’abasirikari babiri kweli !! birababaje nayo 22 mille nubusa.

  • Courage bana bu Rwanda tubarinyuma pe! kdi leta ikomeze ibazirikane kuko mukora akazi katoroshye!

  • nibyiza gutekereza kwabo bahungu bintwari z,urwanda! ariko mjye muzirikana no kumiryango yabo baba barasize inyuma!

  • nibyiza gutekereza kwabo bahungu bintwari z,urwanda! ariko mjye muzirikana no kumiryango yabo baba barasize inyuma!

  • sha rwose nukwitangira igihugu,kdi ntagihugu kitagira intwali,courage ntwari zigihugu.songa mbere tuko wote

  • Turashimira igitekerezo cyo kuba batangiye kwibuka i ngabo z’u Rwanda mubyukuri birakwiye ko haricyo nakorerwa murwego rwo kuzamura imibereho y’imiryango yabo kuko bakora akazi kenshi haba mu miyoborere, badahari ntacyakorwa haba mu kurinda umutekano, siniriwe mbivuga namwe murabyibonera uko baba bahagaze mu mijyi mutuyemo batinyeganyeza kugirango dukore gahunda zacu neza, byaba bibabaje tubona uko badufatiye runini ntitubahe agaciro kabo, njye kubwange numva nk’umusirikare muto wenda yahembwa nk’ibihumbi 100,000 Frw kuko hari n’abarinda ibipangu bahembwa arenze ayongayo  kandi batabarusha gukora, utabona  agaciro kabo muri iyi Leta y’ubumwe niwe wapfobya ko bakongererwa umushahara nge ndagiranti bravo  kandi ndishimye  nibakomeze babatekerezeho kuko nibo bari gusigara mwiterambere kandi 95% by’iterambere ry’igihugu n’ingabo z’urwanda peeeee

  • Mufashe izo ntwari muzamure imiryango kuko u ushahara urihasi pe

Comments are closed.

en_USEnglish