Mu Rwanda hakenewe imodoka zikoresha amashanyarazi na gaze-Dr Mukankomeje
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uzizihizwa tariki 05 Kamena, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Dr Rose Mukankomeje asanga kugira ngo Abanyarwanda barusheho guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bituruka ku iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba bakwiye kwiga gukoresha imashini n’imodoka bikoresha amashanyarazi na gaze kuruta ibikoresha amavuta.
Umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije washyizweho mu 1972, akaba ari imwe mu nzira umuryango w’Abibumbye wifashisha mu gushishikariza Isi yose cyane cyane abafata ibyemezo kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego mpuzamahanga ikaba igira iti “Rangurura ijwi duhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Amazi atararenga inkombe.”
Kimwe mu bibazo bihangayikije u Rwanda n’Isi bihanganye nabyo, ni ibyuka bihumanya ikirere bikangiza akayunguruzo k’izuba.
Iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba bigira ingaruka nyinshi, zirimo uwkiyongera kw’ubushyuhe bishobora gutuma amasimbi magari ashonga bityo amazi y’inyanja akiyongera, kandi kwiyongera kw’amazi y’inyanja bikaba bishobora gutuma ubutaka bumwe na bumwe bw’ibirwa biri mu Nyanja, ubutaka bwegereye inyanja burengerwa.
Ubuyobozi bwa REMA, buvuga ko mu rwego rwo guhangana n’iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, bakomeje gukora akazi katoroshye ariko bisaba uruhare rwa buri gihugu na buri muturage ugituye.
Mu byakozwe harimo gutera amashyamba, hashyirwaho amategeko n’amabwiriza byo kubungabunga ibidukikije, Ikigo cy’iteganya gihe cyongererwa ingufu kugira ngo kibashe guhangana n’ibibazo bishingiye ku ihindagurika ry’ikirere n’ibindi.
Dr Rose Mukankomeje uyobora REMA, avuga ko kugira ngo ingamba zose zifatwa zigerweho hasabwa ko abaturage bose bumva akamaro ko kubungabunga ibidukikije n’akayungirizo k’izuba by’umwihariko.
Muri urwo rwego ngo REMA yahuguye abaturage, ibakangurira kureka ibikoresho bifite imyuka ihumanya akayungirizo k’izuba n’ibindi.
Ati “Twarebye ikindi twakora, tureba imyuka yindi iva mu mamashine cyangwa amamodoka, twashyizeho amabwiriza yo kureba ukuntu hajya haza (mu Rwanda) imodoka zidasohora imyuka myinshi yirabura itari myiza ku kirere.”
Dr Mukankomeje kandi ashima ingamba zitandukanye zagiye zishyirwaho, nk’izo kugabanya ikoreshwa rya peteroli na Mazutu mu mamodoka. Aho Leta yari yatangije umugambi wo gukora amavuta mu bikomoka ku bihingwa (biodiesel) atanduza ikirere cyane.
Gusa akanenga ko bitatanze umusaruro byari bitegerejweho kubera ko inganda zagombaga gutunganya ayo mavuta nk’urwo ku Murindi wa Kanombe muri Kicukiro, zabuze ibyangombwa nkenerwa ngo ziyatunganye.
Ku rundi ruhande ariko ngo n’ubundi gukoresha amavuta mu modoka sibwo buryo bwiza bwakemura ikibazo cy’ibyuka byangiza ikirere.
Dr Mukankomeje ati “Mbona nko ku Rwanda tugize imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa gaze byadukemurira ibiazo byinshi, ikibazo ni uguhindura imyumvire gusa.”
Gusa ibi ngo byatanga umusaruro ufatika ari uko Abanyarwanda bitabiriye gukoresha imodoka rusange zitwara abantu benshi kuruta ko buri muntu yakwishimira kugura imodoka ye.
Ku rundi ruhande kandi hakanitabwa ku ngamba zijyanye no guhangana n’ubukana bw’ibyuka bikomoka ku nganda, abantu bagakangurirwa gukoresha ibikoresho bidasohora umwuka wanduza ikirere, ibidukikije bikabungabungwa n’ibindi.
Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ese izi modoka mbarwa nizo mushinja kubangamira ibidukikije? Aho gutekereza ku buzima bw’abanyarwanda barenga miliyoni 10 birirwa batema ibiti ngo babone amakara n’inkwi byo gucana? Ntekereza ko ubashije gufasha abanyarwanda kubona gaz yo gucana waba urengeye ibidukikije kurushaho kandi biroroshye kubigeraho kurusha kujya gukora ubushakashatsi bw’imodoka z’amashanyarazi zizatungwa na mbarwa mu banyagihugu. Gaz methan mwayigize accessible ku banyarwanda tukabona ibyiza by’umutungo kamere wacu iwacu mu cyaro??!!!
Urakoze cyane Toto n’ubwo igitekerezo cyawe ari ndakemwa. Abanyarwanda bakwiye kuvugurura imibereho, abishoboye bakava ku gucana amakara n’inkwi bagashakirwa gaz n’amashanyarazi bihoraho bishyura bitabagoye. Ntibyumvikana ukuntu depite cg ministre yaba akirwanira na mwarimu ku isoko ry’amakara. Mbese ni zihe ngamba zihamye REMA yaba ifitiye abaturarwanda mu gukemura iki kibazo? Njyewe uyu mushinga ndawufite kandi uranononsoye ahubwo REMA izantumeho mbahe uwo mushinga. Urahenze ariko nta kiguzi nzabaka. Turi kumwe cyane.
Icyakora koko birakomeye kuko imihindagurikire iradusatira cyane, impuguke zitubonnere imyaka ihangana n’izuba kuko biragaragara ko muturere tumwe natumwe rwose izuba ryahibasiye. Ikindi Abahanga bashake imbuto z’ibiti ibiti birwanya ibyuka bibi turebe ko hari icyo byadufasha.
Comments are closed.