Paccy arahakana ko atwite
Oda Paccy umuhanzi ukora injyana ya HipHop bamwe bavuga ko ari nawe mukobwa wayitangiye mu Rwanda, arahakana amagambo yahwihwiswaga ko yaba afite inda, ndetse ngo ntabwo biri muri gahunda afite vuba.
Avuga ko hari abantu bamaze iminsi bamuhamagara bamubaza niba inda atwite itazatuma umubano we na LickLick uhungabana dore ko ariwe bafitanye umwana .
Oda Paccy yabwiye Umuseke ko atazi aho ababivuga babivana kuko ari amakuru ari kumva akamuyobera.
Yagize ati “Njye ntabwo ntwite nkuko birimo kivugwa, kuko nta nubwo nigeze njya kwa muganga kwisuzumisha inda byibura ngo habe hari uwambonye noneho abe ariho babivana. Muri gahunda mfite za vuba ntabwo kongera kubyara birimo”.
Nk’uko bamwe babitangaza, ngo ayo makuru yaba ava ku kuba Paccy hari undi musore baba bamaranye iminsi babanye neza. Akaba ngo ariho baba bashingira kuvuga ko atwite inda ye. Paccy we avuga ko nta muhungu azi bameranye neza bitandukanye uko abanye n’izindi nshui ze.
Mu minsi ishize uyu muraperikazi yashyize hanze indirimbo yise ‘Rendez-Vous’ yakoranye n’abahanzi barimo, Alpha Rwirangira, Jay Polly, King James na Uncle Austin.
Umva iyo ndirimbo hano.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=uTHlcfuyaYg” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bene izi nkuru ntacyo zungura abanyarwanda! gutwita cyangwa kudatwita kwe bitumariye iki?
Pacy is a star, wowe hardly no muri quartier abakuzi ni mbarwa.
None ntavugwe havugwe wowe utazwi? hahhah uransekeje
Ahubwo nibatubwire niba azarongorwa na Licklik nk’uko bivugwa
Pacy mwimutaho igihe niba ayifite izakura mubibone ndumva nta mpamvu yo kumwibaza ho byinshi cyane ko n’ iy ‘uriya acukije yari yayihakanye.
Comments are closed.