Month: <span>June 2014</span>

Neymar nyuma yo gutsinda ibitego bibiri Croatia

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino wafunguye igikombe cy’Isi wa Brazil na Croatia, Neymar yahise ashyira ahagaragara ifoto ye n’umukunzi we Gabriella Lenzi yafotoye akoresheje telephone ye. Uyu musore niwe uri kurebwa cyane ku isi ku ruhande rw’ikipe ye Brazil ndetse n’umukinnyi ushobora kuzahiga abandi muri iki gikombe cy’Isi, yatangiye asa n’ubishimangir atsinda ibitego […]Irambuye

Ingamba nshya ku kibazo cy’idindira ry’imishinga ya Leta

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu gatanu tariki ya 13 Kamena Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko nta kibazo kizongera kubaho cy’imishinga ya Leta itinda kurangira ngo kuko hashyizweho uburyo bwo kuyikurikirana. Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Ministre Gatete atangarije Inteko ishinga amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 izatangira […]Irambuye

Afurika y'Epfo: Kubera gufuha yariye umutima w’uwamutwaye umukunzi

Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ahitwa Gugulethu, umugabo akurikiranyweho icyaha kwica umuntu, nyakwigendera yari umukunzi w’umukobwa wahoze akunda n’uwakoze icyaha. Urubuga rwa internet “cosmopolitan” dukesha iyi nkuru ruvuga ko Mbuyiselo Manona, ariwe nyakwigendera yishwe asogoswe icyuma mu gatuza ubundi nyagukora amahano amukuramo umutima aricara arawurya. Ubwo yari yicaye ari kurya umutima wa Nyakwigendera ntacyo yikanga dore […]Irambuye

Amashyaka mu Rwanda rw’ubu, Ihuriro ryayo rikora rite? rivuga iki

Mbere y’umwaka wa 1994 amwe mu mashyaka cyangwa imitwe ya politike yagize uruhare mu gukwirakwiza urwango n’ivangura byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byatumye Abanyarwanda nyuma ya Jenoside batongera kwiyumva cyane muri Politiki y’amashyaka. Amashyaka ariko ntiyacitse, aracyahari. Ubu ayemewe ni 11. Aya mashyaka ubu akora ate? abayeho ate? Akorana ate? Yiteguye ate amatora ya 2017? Ibi […]Irambuye

Miss Rwanda yateguye igitaramo cyo gufasha abapfakazi b'i Rwamgana

Mu gikorwa cyo gushakira ubufasha abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe afatanyije na Unity Family bateguye igitaramo cyo gukuramo inkunga izafasha izo ncike. Ni nyuma y’aho rero ku itariki ya 21 Mata 2014 aherutse muri ako Karere ka Rwamagana kwifatanya n’urwo […]Irambuye

Malysia: Ababuze ababo mu ndege MH370 batangiye guhabwa impozamarira

Imiryango y’Abanyamaleziya baburiye ababo muri ya ndege MH370 yatangiye guhabwa impozamarira. Icyiciro cya mbere kigizwe n’imiryango itandatu y’Abanyamaleziya n’umwe w’Abashinwa bahawe ku ikubitiro amadorali ibihumbi mirongo itanu yo kubafasha kwiyubaka. Ibigo by’ubwishingizi birimo biriga ku busabe bw’imiryango mirongo itanu y’Abashinwa nayo yaburiye abayo  muri iriya ndege. Abantu bafite benewabo baguye muri iriya mpanuka ngo bashobora […]Irambuye

King James agiye muri Canada

James Ruhumuriza  (King James) muri muzika, agiye kwerekeza mu gihugu cya Canada mu bitaramo bitandukanye ahafite ndetse akazanitabira igitaramo cyo guhitamo umunyarwandazi uhiga abandi ubwiza muri icyo gihugu. Urubyiruko rw’abanyarwanda rutuye muri Canada mu mujyi wa Montreal rwateguye irushanwa ku bari b’abanyarwandakazi bafite imyaka 18 kugeza kuri 25. Iri rushanwa rikaba rigamije kugaragaza ubwiza bw’abanyarwandakazi, […]Irambuye

Brazil yatsinze Croatia, Abayifana ngo ntiyabemeje

Brasil yaraye itsinze Croatia ibitego 3 – 1, abakunzi bayo abenshi ntabwo banyuzwe n’uburyo iyi kipe yakinnye nubwo bwose yatsinze. Benshi bavuga ko itabiyeretse nk’ikipe ahubwo yagizwe no gukomera kw’abakinnyi umwe kuri umwe bayigize. Kuri stade yo mu mujyi wa São Paulo imbere y’abafana barenga gato 60 000 bashimishijwe cyane n’ibirori byo gufungura iki gikombe […]Irambuye

Ingengo y’imari ya tiriyari 1,753 izibanda ku iterambere ry’umuturage

Mu mushinga w’Ingengo y’imari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yagejeje ku Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa kane tariki ya 12 Kamena 2014, igera kuri tiriyari imwe na miliyari magana arindwi mirongo itanu n’eshatu n’imisago (1, 753, 000,000) z’amafaranga y’u Rwanda muri yo asaga miliyari 784,1 ni ukuvuga 45% by’ingengo y’imari yose azajya mu bikorwa by’iterambere […]Irambuye

Mu ihuriro ry’amashyaka basanga Leta ikwiye kumvikana na Congo

Imirwano ya hato na hato yabaye inshuro eshatu hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yatangiye kuwa gatatu yatumye benshi bibaza ko hashobora kuba intambara hagati y’ibihugu byombi. Ubunyamabanga bw’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda burasaba Leta y’u Rwanda gushaka inzira, zitari iz’imirwano, zo gukemura iki kibazo. Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki […]Irambuye

en_USEnglish