Month: <span>June 2014</span>

Polisi yakoze umukwabu muri gereza nkuru ya Nyarugenge

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kamena muri Gereza nkuru ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 Polisi ifatanyije n’ingabo n’urwego rushinzwe amagereza  hakozwe umukwabu maze hafatwa ibintu bitandukanye byinjijwe muri gereza mu buryo butemewe n’amategeko. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu bintu byafashwe harimo ibibiriti, inzoga z’inkorano, amabuye ya radio, […]Irambuye

Intare zatsinzwe, Ubuholandi bwihimura kuri Espagne

Ikipe ya Les Lions Indomptables ya Cameroun niyo yakinnye bwa mbere mu zihagarariye umugabane wa Africa, nubwo zagerageje kwihagararaho, Intare ziyobowe na Samuel Eto’o byarangiye zitsinzwe na Mexique igitego kimwe ku busa mu Itsida A ubu iyoboye yon a Brazil naho Cameroun na Croatia zikaza inyuma. Nyuma y’uyu mukino uwakurikiye wibukije abantu uwa nyuma w’igikombe […]Irambuye

PGGSS 4 i Nyagatare. Reba uko byari byifashe

Mu bitaramo biri kuzenguruka Intara z’u Rwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, kuri uyu wa gatandatu abatuye Umujyi wa Nyagatare nibo bari batahiwe. Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare. Bruce Melodie, Jay Polly, Teta, Amag The Black, Active Group, Dream Boys, Young Grace, Christopher, Jules […]Irambuye

Bugesera: Bakanguriwe imirire myiza n’isuku n’ubwo bo barira amapfa

Abaturage b’Akarere ka Bugesera bakunze kwibasirwa n’amapfa aturuka ku zuba ryinshi, aha mu Bugesera niho kuri uyu wa 13 Kamena 2013 hasorejwe ukwezi k’ubukangurambaka mu kwita ku mirire myiza,isuku n’isukura. Ministeri y’iterambere ry’umugore n’umuryango ku bufatanye n’ibindi bigo nibyo byasozaga uku kwezi kuri mu ntego y’imisi 1 000 yo kurwanya imirire mibi, iyi gahunda yabereye […]Irambuye

Kubyara abana benshi biteye inkeke ku Nkombo

Ufashe umwanya wo kugendagenda ku kirwa cya Nkombo utungurwa cyane no kubona umubare munini cyane w’abana bari munsi y’imyaka 10. Bamwe mu batuye kuri iki kirwa baganiriye n’Umuseke bavuga ko bataboneza urubyaro ngo kuko abandi bababwira ko ubikoze yicwa na kanseri. Ikirwa cya Nkombo kiri mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwo Rwanda, abahatuye […]Irambuye

Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Congo muri "Tour de la

Amakuru atangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ni uko abagize Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bahagurutse kuri uyu wa Gatanu tariki 13/06/2014 saa kumi n’ ebyiri z’umugoroba berekeza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho bazitabira irushanwa mpuzamaha rya Tour Cycliste Internationale de la RDC 2014 riteganyijwe gutangira tariki ya 17/06/2014 rigasozwa tariki ya […]Irambuye

Kiliziya na Leta mu biganiro ku mateka n’imikoranire mishya

Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’Inama nkuru y’igihugu y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye hagamijwe kunoza umubano n’imikoranire hagati ya Leta n’iri dini rifite abayoboke benshi mu gihugu. Kiliziya Gatolika ifatanya na Leta muri gahunda nyinshi zizamura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu […]Irambuye

Umugore wanjye ataha igicuku kinishye kubera akazi

Muraho neza nshuti za Umuseke, ndi umugabo mfite umwana umwe n’umugore turifashije ariko mfite ikibazo kinkomereye, ngira ngo mumfashe mumpe inama kuko ndabona aho bukera gishobora kunsenyera urugo. Mu by’ukuri mu rugo rwacu dufite akazi twembi njyewe n’umugore ariko akazi kanjye karangira kare nkataha, mu gihe umugore wanjye we ataha igicuku kinishye. Maze iminsi mbyigaho […]Irambuye

Gasana Celse, ‘Executif’ wa Muhanga, yagizwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatanu ahagana saa kumi rutegetse ko Gasana Celse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gutanga sheki zitazigamiye aziha abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga. Gasana Celse yatawe muri yombi mu minsi 10 ishize nyuma y’iminsi hakorwa iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga no gutanga sheki […]Irambuye

Alpha yavuye muri Future Records yerekeza kwa Pastor P

Umuhanzi Alpha Rwirangira uri mu biruhuko by’amezi atatu mu Rwanda yamaze kuva mu nzu itunganya muzika yitwa ‘Future Records’ ikorerwamo na David Pro yakoranaga nayo yerekeza kwa Pastor P. Alpha yatangiye gukorera muri iyo nzu ya Future Records mu mwaka wa 2009 ubwo yari amaze kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame 3, aza no gihita […]Irambuye

en_USEnglish