Digiqole ad

Afurika y'Epfo: Kubera gufuha yariye umutima w’uwamutwaye umukunzi

Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ahitwa Gugulethu, umugabo akurikiranyweho icyaha kwica umuntu, nyakwigendera yari umukunzi w’umukobwa wahoze akunda n’uwakoze icyaha.

Yishe umuntu ntibyarangiriraho arya n'umutima we.
Yishe umuntu ntibyarangiriraho arya n’umutima we.

Urubuga rwa internet “cosmopolitan” dukesha iyi nkuru ruvuga ko Mbuyiselo Manona, ariwe nyakwigendera yishwe asogoswe icyuma mu gatuza ubundi nyagukora amahano amukuramo umutima aricara arawurya.

Ubwo yari yicaye ari kurya umutima wa Nyakwigendera ntacyo yikanga dore ko yawuryaga yifashishije icyuma n’ifurusheti abaturage bamuguye gitumu niko guhita bamuhururiza inzego z’umutekano.

Nyamara ubwo abaturage bamusangaga amaze kwivugana nyakwigendera basanze afite uburakari bwinshi cyane ababwira ko badakwiye kumwegera ndetse ko ari umwami, yongeraho ko yihoreye ku wari waramutwaye umukunzi.

Gusa ngo uyu mukobwa watume iri bara riba kubera kumufuhira, yatangaje ko ababajwe cyane n’iyicwa ry’umukunzi we ndetse ko ari igikorwa cy’ubunyamaswa.

Nyakwigendera akaba yari afite imyaka 62 naho nyagukora amahano we akaba ari mu kigero cy’imyaka 32 kuri ubu akaba acumbikiwe kuri polisi.

Martin NIYONKURU

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Gugulethu township si ahantu. Najye bari bansinze mu kabare kubera umukobwa wabo wu mu xhosa wari wankunze.reka ex we azasange turi kumwe mu kabare ibyakurikiyeho ni amana ibizi. Abirabura baha bavugisha inkota, ubu sinakongera kuvugisha umu xhosakazi mu buzima bwanjye ngo ndatereta

Comments are closed.

en_USEnglish