Digiqole ad

Ingengo y’imari ya tiriyari 1,753 izibanda ku iterambere ry’umuturage

Mu mushinga w’Ingengo y’imari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yagejeje ku Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa kane tariki ya 12 Kamena 2014, igera kuri tiriyari imwe na miliyari magana arindwi mirongo itanu n’eshatu n’imisago (1, 753, 000,000) z’amafaranga y’u Rwanda muri yo asaga miliyari 784,1 ni ukuvuga 45% by’ingengo y’imari yose azajya mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb Gatete Claver
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver kuri uyu wa kane ku Kimihurura

Uyu mushinga w’ingengo y’imari 2014-15 watowe n’abagize Inteko Nshingamategeko hafi ya bose, muri 70 bari bahari 68 bawemeje, umwe arifata irindi jwi riba imfabusa.

Nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yabisobanuriye Inteko Nshingamategeko, ngo ingengo y’imari y’umwaka 2014-2015 yiyongereyeho asaga miliyari 75,6 kuko mu mwaka 2013-2014 ingengo y’imari yemejwe yari tiliyari 1, 677.

Abanyarwanda babashije kwibonera 62% by’ingengo y’imari ni ukuvuga agera kuri Tiliyari 1,085 naho amafaranga azava hanze asigaye ni ukuvuga 38% angana na miliyari 667,6 azava hanze.

Muri aya azava hanze, asaga miliyari 544,8 ni ukuvuga 31% azaba ari impano mu gihe umwenda uzava hanze ungana na miliyari 122,8 ni ukuvuga 7%.

Nk’uko insanganyamatsiko y’Ingengo y’imari muri uyu mwaka ari “Ugutezaza imbere ibikorwaremezo hagamijwe kongera ibicuruzwa bijya hanze”, imbaraga nyinshi Ministre Gatete avuga ko Leta yazishyize mu gushyigikira imishinga migari y’imbaturabukungu (EDPRS II).

Iyi mishinga migari irimo kubaka ingomero z’amashanyarazi nshya no gusana izisanzweho, guteza imbere ubuhinzi, kuzamura umubare w’ibicuruzwa bijyanwa hanze y’u Rwanda, guteza imbere imijyi no gutuza abantu neza mu midugudu, kongera akazi mu rubyiruko no kwita ku bidukikije.

Yasobanuye ko muri uyu mwaka, amafaranga azajya mu mirimo isanzwe ya Leta angana na 6% gusa by’ingengo y’imari, EDPRS II yihariye 52%, Ibikorwa by’iterambere bikaba rifite 25%, amafaranga azajya mu cyaro ni 14% na ho guhanga akazi mu rubyiruko ni 10%.

Mu ngengo y’imari ya 2014-15 kandi imishinga imwe n’imwe yavuzwe igihe kirekire yagarutsemo, ariko noneho hakaba hatangajwe akayabo k’amafaranga azayigendaho.

Muri yo, urugomero rwa Nyabarongo ruzatwara asaga miliyari 8,1, urwa Rusumo rwagenewe miliyari 7,5 naho Mukungwa igenerwa miliyari 5. Hari n’imihanda yavuzwe ko izakorwa ariko ikaba yari itaratangira kubakwa, nk’uwa Rusizi, uzenguruka ikiyaga cya Kivu, (Kivu belt road) n’iyindi na yo ikaba izatunganywa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Ibikorwa nk’icyo kwimura inganda za Gikondo cyashyizwemo miliyari 6, gushaka ingufu muri nyiramugengeri bishyirwamo miliyari 4,2 mu gihe nko kubaka ikiraro gishya cya Rusumo hashyizwemo miliyari 1,1 na ho gutunganya igishanga cya Kirehe hashyizwemo miliyari 6,3.

Biragaragara ko ubumenyingiro n’imyuga na byo byitaweho cyane aho miliyari 13,8 arizo zashyizwemo, miliyari 10,5 ashyirwa mu gushakisha ibikoresho by’ayo mashuri, ishuri ry’ubumenyingiro rya Kicukiro  ryo rikazashyirwamo miliyari 7,5 mu kuryagura ndetse hazagurwa amacumbi y’abanyeshuri muri Kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda.

Impinduka mu misoro

Minisitiri Gatete yatangaje impinduka zabayeho mu bijyanye n’imisoro ya bimwe mu bicuruzwa byinjira mu gihugu, bimwe bikaba byarasonewe imisoro burundu ibindi iragabanywa.

Muri byo;

*Ingano zasoraga agera kuri 35% ntabwo zizongera gusora.
*Umuceri uzasora 45% aho kuba 75%.
*Isukari yo ikazasora 35% aho kuba 100%.
*Ibikoresho by’itumanaho nta musoro bizakwa.
*Sima izasora 25% aho kuba 35%.
*Imodoka zitwara abantu benshi zakuriweho imisoro.

Minisitiri Gatete yijeje Inteko Nshingamategeko ko nta muturage uzongera kwimurwa atarahabwa ingurane ku hantu Leta cyangwa undi wese ashaka kubaka igikorwaremezo.

Gusa haracyari henshi abaturage bategereje ingurane baraheba, aho ni nk’ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ubwo Minisitiri yavuze ko imirimo yo kwimura abaturage bahaturiye ikomeje.

Leta ikaba yaratekereje kandi ku ngamba zafatwa mu gihe haba habaye ibibazo byatuma ubukungu bw’u Rwanda buhungabana.

Izo ngamba zijyanye n’ibyabayeho mu minsi ishize ubwo mu 2009 habaga ihungabana ry’ubukungu bw’isi, nyuma mu 2010 ibihugu by’Uburayi bigakubitwa n’ibibazo byo kugwa kw’ifaranga Euro, na none mu 2012 amahanga agahagarikira u Rwanda inkunga ku buryo butunguranye n’ibibazo byabaye mu bihugu by’Abarabu byateje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli.

Ibi byose ngo byatumwe ku bukungu bw’u Rwanda Leta ishyiraho ingamba nibura zatuma butazahungabana, bikaba byitezwe ko buzakura ku gipimo cya 6% mu 2014, bukazazamuka bukagera kuri 6,7% mu 2015 kandi bukazakomeza bukagera kuri 7% mu 2016.

Intego yari uko nibura muri iki gihe ubukungu bw’u Rwanda bwaba bugeze kugipimo cyo gukura kugeza kuri 11%. Ibi ngo ntibyashobotse kubera izo mbogamizi Amb. Gatete yasobanuriye Inteko.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umututage  wo hasi iyo yitaweho usanga iterambere ry’iguhugu ryihuta. rela twizere ko hari ibizagerwaho muri iyi ngengo y’imari kandi byinshi

  • ngiki nkundira leta yacu, ibintu byose tuzabigeraho ni ubushatse ndetse nibakwe, umuturage yitaweho byose bizaba biri kwerekeza mucyifuzo ni intumbere za buri wese mugihugu, turashimia leta yacu cyane kubwo guhora izirikane umuturage buri munsi na buri mubyikora byose

  • Genda Rwanda uri igihugu kiza n’ubuyobozi bwa ni bwiza! Ibi bintu nibishyirwa mu bikorwa uko biri biradufasha cyane twe ba rubanda rugufi.

  • Ni byiza cyane! Akoreshejwe ibyo yagenewe byatanga umusaruro ufatika rwose. Mucungire hafi abasesagura adapfa ubusa.

  • ndabashimiye kubwo kongera ingengo y’imari, ese mwibutse umutekano ko nawo ukeneye kwitabwaho birenze(welfare) ,njye mbona umutekano ariyo nkingi ya byose ariko nta kintu nakimwe mwawuhariye, kandi iyo hagize igikubita usanga tubaza ngo abasirikari ni bangahe bajya hariya, abapolisi nabo bikaba uko! umuturage yongererwe agaciro nibyo ,ubundi bamurinde Kanyanga!

Comments are closed.

en_USEnglish