Digiqole ad

Neymar nyuma yo gutsinda ibitego bibiri Croatia

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino wafunguye igikombe cy’Isi wa Brazil na Croatia, Neymar yahise ashyira ahagaragara ifoto ye n’umukunzi we Gabriella Lenzi yafotoye akoresheje telephone ye.

Naymar n'umukunzi we Gabriella nyuma y'umukino
Naymar n’umukunzi we Gabriella nyuma y’umukino

Uyu musore niwe uri kurebwa cyane ku isi ku ruhande rw’ikipe ye Brazil ndetse n’umukinnyi ushobora kuzahiga abandi muri iki gikombe cy’Isi, yatangiye asa n’ubishimangir atsinda ibitego bibiri anabyishimira ari kumwe n’umukunzi we akabyereka isi.

Muri Brazil uyu wa 12 Kamena batangizaga igikombe cy’Isi iwabo wahuriranye n’umunsi muri Brazik bizihiza nk’uw’abakundana (Valentine’s Day) aho kuba tariki 14 Gashyantare umenyerewe cyane henshi ku Isi.

Neymar rero uyu munsi yatsinzeho ibitego bibiri ntabwo wamucitse kutawereka isi. Kuri Instagram ye ikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni eshanu zirenga hafi ehseshatu (5,7) niho yashyize aka gafoto.

Yongeraho amagambo agira ati “ Urakoze kubana nanjye uyu mwanya, izi ni inzozi ndimo. Uyu munsi ni umunsi mwiza cyane…nari nakubuze. Umunsi mwiza w’abakundana rukundo rwanjye!

Neymar niwe abafana benshi cyane b’igihugu cya Brazil gituwe na miliyoni 200 z’abantu bavuga ko ariwe ushobora guhindura ibintu.

Uyu musore w’imyaka 22 yatangiye gukunda n’uyu mukobwa ukora ibyo kumurika imideri mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Neymar akaba yatangiye igikombe cy’Isi mu byishimo by’umunsi w’abakundana atsinda ibitego bibiri, nubwo kimwe cya penaliti yinjije bigoranye kitavuzweho rumwe kuko bamwe bavuga ko itari yo abandi bakavuga ko yari yo.

 Gabriella akundana na Neymar kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka
Gabriella akundana na Neymar kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni byiza ariko imisatsi iragera mu maso ikindi kandi si neymar wenyine na oscar yatsnze igitego cyiza kuko yatojwe neza muri chersea.

Comments are closed.

en_USEnglish