Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Congo muri "Tour de la RDC 2014"
Amakuru atangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ni uko abagize Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bahagurutse kuri uyu wa Gatanu tariki 13/06/2014 saa kumi n’ ebyiri z’umugoroba berekeza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho bazitabira irushanwa mpuzamaha rya Tour Cycliste Internationale de la RDC 2014 riteganyijwe gutangira tariki ya 17/06/2014 rigasozwa tariki ya 26/06/2014.
Ikipe ihagurutse mu Rwanda:
1 . Byukusenge. Nathan
2. Ruhumuriza Abraham
3. Hadi Janvier
Umutoza: Sempoma Felix
Umukanishi : Uwimana Jean de Dieu Rafiki
Ni ku nshuro ya kabiri ikipe y’igihugu izaba yitabiriye iri rushanwa aho umwaka ushize u Rwanda rwarangije ku mwanya wa mbere mu rwego rw’amakipe.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
tubifurije intsinzi, bazahatubere bibuke ko bahagarariye abanyarwanda
Basore , mbifurije itsinzi , kandi muzagire urugendo rwiza ,,, tubifurije itsinzi
Comments are closed.