Digiqole ad

Gasana Celse, ‘Executif’ wa Muhanga, yagizwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatanu ahagana saa kumi rutegetse ko Gasana Celse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gutanga sheki zitazigamiye aziha abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga.

Celse Gasana yagizwe umwere ku byaha yaregwaga
Celse Gasana yagizwe umwere ku byaha yaregwaga

Gasana Celse yatawe muri yombi mu minsi 10 ishize nyuma y’iminsi hakorwa iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga no gutanga sheki zitazigamiwe ku bakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga ubusanzwe igenzurwa n’Akarere.

Umunyamakuru w’Umuseke uri i Muhanga aremeza ko umcamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu mugoroba wo kuwa 13 Kamena yatangaje ko Gasana Celse na mugenzi we Innocent Gashugi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Muhanga  ari abere ndetse ategeka ko bahita barekurwa.

Umucamanza wasomye uru rubanza akaba na Visi Pereida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yavuze ko ashingiye ku kuba sheki zitazigamiwe Gasana yarezwe guha abakinnyi ba AS Muhanga ari izo mu kwezi kwa Nyakanga 2013, asanga “izi sheki zarataye agaciro bityo uregwa agizwe umwere.”

Umucamanza yavuze kandi ko Urukiko rwasanze ikipe ya AS Muhanga ntaho ihuriye n’Akarere ka Muhanga.

Yategetse ariko ko abaregwaga bagizwe abere bazajya baza kwitaba urukiko buri meze abiri.

Ubucamanza ntacyo rwatangaje ku byaha byo kunyereza umutungo w’Akarere uwaregwaga yavuzweho.

Nyuma y’iri somwa, Umushinjacyaha yavuze ko bagiye kureba ingingo urukiko rwahereyeho rufata uyu mwanzuro barebe niba bajuririra iki cyemezo.

Abakinnyi b’ikipe ya AS mu mpera za shampionat ishize banze gukina umukino wa nyuma wa shampionat kubera ibirarane by’amezi ane ubuyobozi bw’ikipe bwari bubafitiye. Mbere yaho gato yo kwanga gukina bari bagiye ku biro by’Akarere gushaka Umuyobozi w’Akarere. Aka karere niko gasanzwe gahemba abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga.

Elysee MUHIZI
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Iyi KATA ni iya kangahe mwokabyara mwe!???

  • Iyo ntabwo ari ikata n’amategeko. Sheki irengeje amaezi abiri ita agaciro. Niyo ijyanwe muri bank ntiyishyurwa. So jye ndumva ahubwo batari no kumufunga na gato. Ahubwo buriya bashaka kumukura ku mwanya wa executive w’akarere. Gasana pole sana my friend.

  • Ntimukabogame mu mwuga mwihitiyemo.Ababwirwa bariyizi.

  • N’ uwa Nyamasheke nuku byatangiye ngo yabaye umwere, ubu ari he? nimutuze ntabwo birarangira.

  • ni umwanya bashakaga nibawutware.

  • Na wawundi womuri Minaloc nuko byagenze.yatawe muri yombi hanyuma agirwumwere.hanyumase yasubiye kumwanya we?

  • justiceeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee  we ubaho cg ?? abo bakinnyi niba baramubeshyeye rero nibahanwe kuko baramusebeje

  • JAJA;
    ibyo uvuze nibyo najye nibaza: Ubutabera bugera aho bukina umukino umeze nka”
    cache-cache”. Ubundi GASANA Celse bamufungiraga iki batiriwe bamuhangayikisha
    kuriya? Iyo bakurikirana dosiye yibereye hanze batiriwe bamushyira mu kagozi;
    kuko byamwangirije “personality” yari afite nk” uri ku isonga ry’abandi
    bakozi b’Akarere abereye S.E. Kereka nk’uko bivugwa ko yafunguwe by’agateganyo;
    na ko ngo yagizwe umwere (umwere se kandi byitwa ko yafunguwe by’agateganyo kuko
    azajya yitaba buri mezi abiri: kugeza ryari se?); atazongera kwicara kuntebe y’ubwEXECUTIF.
    Babonaga yacika; yasibanganya ibimenyetso se? Ariko aha nanone umuntu akibaza ukuntu,
    umunsi Gasana Celse atabwa muri yombi, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo
    yari yemeje ko bakoze iperereza rihagije mu gihe kitari gito ku byo GASANA
    Celse yagirizwa ; ari na byo byari byanashingiweho kugirango ahite afatwa afungwe.
    None se ubwo POLICE/Ubugenzacyaha ntibyababigaragaje ko yashingiye ku bintu bidafatika;
    hagafatwa icyemezo kitari cyiza kuri uyu muyobozi GASANA wahise afungwa;
    cyangwa se Umucamanza yahise “abiviringa” ukundi; hagamijwe ko ukuri guhonyorwa.
    Ahaaa!!!

    Ariko nubwo uyu Gasana yaba yarakoze ariya makosa, nubwo ari
    “responsible” wa “Budget execution” ku Karereke ka Muhanga;
    bishobora kuba binaterwa na bamwe mu bakozi akuriye baba bamuteguriye nabi ibyo
    yagombye kwemeza, bityo akagwa muri uriya mutego; dore ko akenshi n’abakozi bashyirwa
    muri iyo myanya baba bagiyemo ku bwa Kanaka; nta bundi bushobozi/ buhanga bifitiye.
    Ngo hari uwitwa SEBAKI mama ng oni
    we uvutsa amahirwe abana b’u Rwanda baba baje gupiganirwa imyanya muri ako Karere;
    agakora ku buryo icyenewabo agiha agaciro. Ngo ko uwo muco uharambye se, nka
    MEYA ukuriye Akarere ntajya abimenya ngo abikumire. Aramutse atabizi se, indwara
    iri mu Karere, ntiyamenya uko yayivura. Ugasanga rero nibyo bigenda biba intandaro
    yo kugwa mu makosa nk’ariya kubera abakozi badashoboye/ batita ku nshinganozabo,
    bityo bigashyira Akarere mu kangaratete. Umukozi uyun’uyu ntiyagombye kwiyumvirako
    umwanya yashyizweho ari UBUKONDE bwe cg ngo ndiho ku bwa Kanaka; maze akore akazi
    uko yishakiye/ yica byinshi; ngo akomeze asimbagizwe/ areberwe. Yagombye kwihanangirizwa;
    yemwe akaba yanava kuri uwo mwanya. Igihugu cyacu gifite abana bacyo bashoboye kuba
    bajya kuri uwo mwanya uba wahindutse agatobero; kandi bagakorera neza Rubanda.

    Mugire amahoro; kandi muharanire Ukuri/ Ubunyangamugayo/ Gukunda Igihugunyabyo n’Iterambere.

Comments are closed.

en_USEnglish