Month: <span>June 2014</span>

Kirehe: Ababyeyi basabwe kurinda Abana babo imirimo mibi

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wabaye kuwa mbere tariki 16 Kamena, Murekatete Jacqueline, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye ababyeyi bo muri ako karere kwita ku burere bw’abana babo birinda kubakoresha imirimo mibi kuko aribo Rwanda rw’ejo. Mu Karere ka Kirehe, uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika […]Irambuye

Gabiro yasubiranyemo indirimbo ye ‘Karorina’ na Dream Boys

Gabiro Gilbert ni umwe mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa rya ‘Tusker Project Fame’ rimwe mu marushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ribera mu gihugu cya Kenya. Akimara kuva muri iryo rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya kane ‘4’, bamwe bakomeje kwibaza aho yaba aherereye ndetse na zimwe mu ndirimbo ze ntizumvikane cyane. Nyuma […]Irambuye

Vice Perezida wa USA ntiyabonye igitego cya mbere kuri stade

Joe Biden Vice Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yinjiye kuri Stade y’i Natal muri Brazil akerereweho gato ntiyabasha kubona igitego cya mbere cy’ikipe y’igihugu cye ya USA cyatsinzwe na Clint Dempsey nyuma y’amasegonda 32 umukino utangiye nk’uko bitaganzwa n’igitangazamakuru G1. Biden yari yaje kwifatanya n’ikipe y’igihugu cye iri gukinira mu majyaruguru ya Brazil, […]Irambuye

Nigeria na Ghana ntacyo zabashije gukora

Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi amaso y’abanyafrika bayahanze amakipe abahagarariye, ayakinnyi mu ijoro ryakeye nta n’imwe yabashije gutsinda. Nigeria benshi bavuga ko yinaniwe imbere ya Iran (0 – 0), naho Ghana itsindwa mu mukino ukomeye na USA 2 – 1. Mu mukino wabanjirije iyi, ikipe y’Ubudage yahaye isomo ikipe ya Portugal ya Christiano Ronaldo […]Irambuye

Karate: Lions Karate Do Club yitwaye neza mu marushanwa yo

Irushanwa ryo Kwibuka Abakarateka ndetse n’abakunzi b’uwo mukino bazize Jenoside yakorewe abatusi mu mwaka wa 1994 rizwi nka Never Again, ryasojwe kuri iki cyumweru, ikipe ya Lions Karate Do Club ariyo yegukanye iryo rushanwa. Muri iri rushanwa ryegukanywe na Lion Karate Do Club ku rwego rwa Kumite, cyangwa se kurwana, ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yo mu […]Irambuye

« Abagore b’ibyiringiro » mu guhindura ubuzima bw’abarokotse i Muhanga

Muhanga – Abagore 85 bubimbiye mu ishyirahamwe bise « Abagore b’ibyiringiro » bahujwe no kuba bagamije kurema ibyiringiro mu mitima y’imiryango y’incike zashegeshwe na Jenocide ndetse n’abagore muri rusange. Kuri iki cyumweru baremeye imiryango itishoboye. Hari muri gahunda aba bagore bateguye, gahunda igamije kwibuka abagore bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’umuhango wo […]Irambuye

Ingabo z’u Rwanda zigiye kubaka ibigo by’Ubuzima 500

Mu kwitegura itangizwa ry’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda (Army Week); agirana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 17 Kamena; umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Joseph Nzabamwita yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zigiye kubaka ibigo by’ubuzima 500 mu Rwanda hose mu rwego rwo gufatanya n’inzego zindi gukiza ubuzima bw’abanyarwanda nk’uko ngo ari umuco w’ingabo z’u Rwanda. […]Irambuye

Espoir BBC niyo yihariye ibihembo mu irushanwa ryo kwibuka Gisembe

Irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abatoza bakinaga umukino wa Basketball by’umwihariko na nyakwigendera Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryaraye risojwe kuri iki cyumweru ikipe ya Espoir BBC ariyo yegukanye ibihembo byinshi. Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’abagore n’abagabo mu bihugu bya Uganda, Burundi, Congo Kinshasa n’u Rwanda rwayateguye. Imbere y’abafana […]Irambuye

Mugesera yasabye Urukiko guha agaciro amategeko y’Imana kurusha ay’igihugu

Mu rubanza Urukiko Rukuru rubaranishamo Ubushinjacya na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, kuri uyu wa 16 Kamena uregwa yasabye urukiko kutarutisha amategeko y’igihugu ay’Imana bityo arusaba kuyagenderaho umutangabuhamya PMJ ntamushinje. Mbere y’isubukurwa ry’urubanza, Urukiko rwabanje kwisegura ku mpande zombi ku mpinduka zagaragaye kuri gahunda yari iteganyijwe dore ko iburanisha ryagombaga kubimburirwa n’isomwa […]Irambuye

en_USEnglish