Digiqole ad

Ibicuruzwa byinshi bya ‘pirate’ byafashwe na Polisi i Kigali

Nido irimo ibarizo (umurama) ku bihumbi cumi na bibiri,Televisiyo za Sharp 15, Imipira ya Nike na Lacoste,ibirungo bya Rayco ndetse na za Cartouche za HP zirenga 500 by’ibyiganano nibyo byafashwe mu mukwabu na Polisi kuri uyu wa 17 Kamena mu mujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga muri gahunda bise ‘Wipe- Out’ igamije kurwanya ibicuruzwa by’ibyiganano.

Ibicuruzwa byinshi by'ibyiganano byafashwe uyu munsi
Ibicuruzwa byinshi by’ibyiganano byafashwe uyu munsi

Nk’uko Spt Urbain Mwiseneza wari uyoboye uyu mukwabu yabivuze, iyi gahunda ishingiye ku itegeko rivuga ko umuntu ukora ibyiganano ahanishwa igihano kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu kuva kuri Miliyoni 2 kugeza kuri Miliyoni 10, itegeko rihana kandi ubicuruza kuva ku ihazabu y’ibihumbi 20 kugera ku bihumbi 100 ndetse nabyo bigafatwa.

Uyu mukwabu wakozwe nyuma y’uko amasosiyete nka HP (Hewlett Parkard), Sharp, Baygon, Lacoste na Nike n’izindi zitanze ibirego kuri polisi mpuzamahanga na polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byabo byiganwa bikazanwa gucururizwa mu Rwanda.

Abahagarariye izi kompanyi bakaba ari nabo bafashije polisi kwerekana aho ibyo bicuruzwa bya ‘pirate’ biherereye.

Mu byafashwe harimo Idebe rya Nido ririmo ibarizo (umurama) ryari ku giciro cy’ibihumbi 12,amakarito 39 y’ibirungo,Televisiyo 15 za Sharp,Tonner HP(Cartouche) zirenga 500, amakarito ya Baygon, imipira ya Lacoste na Nike, inkweto n’ibindi.

Abafatanywe ibi bicuruzwa ni abacuruzi bo mu Rwanda kandi ibyinshi byakorewe hanze. Abacuruzi babyambuwe hazakorwa iperereza bazacibwe amande.

Uyu mukwabu wakorewe mu mujyi wa Kigali ariko ngo bizakomeza mu gihugu hose aho bizagaragara ko hari ibikorwa by’ibyiganano bizafatwa ndetse n’ababicuruza bahanwe.

Uyu mukwabu wakozwe na Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Ibigo bireba nka  MINICOM,RBS ,PSF ndetse na RDB.

Polisi y’Igihugu irakangururira abantu kwitondera ibyo bagura ndetse bakamenya ko binujuje ubiziranenge.

Abacuruzi nabo ngo bakwiye kumenya ko ibyiganano bihanwa n’amategeko kandi bifashwe  bikaba byabagusha mu gihombo kuko babyamburwa bagacibwa n’amande.

Nta giciro cyatangajwe ibi bintu byafashwe bihagazemo.

Ibi bicuruzwa byinjira mu Rwanda gute?

Kamurase Jean De Dieu ushinzwe gukurikirana inganda mu kigo gishinzwe ubuziranenge (RBS) avuga ko kugirango ibicuruzwa byinjire mu gihugu RBS ireba niba byujuje ubuziranenge ariko itareba niba ari umwimerere w’inganda zibikora. Ibicuruzwa by’ibyiganano ngo ni icyaha gihanwa ukwacyo.

Aha ni mu mujyi ubwo Polisi yariho ipakira 'cartouche' za HP uru ruganda ruvuga ko ari inyiganano
Aha ni mu mujyi ubwo Polisi yariho ipakira ‘cartouche’ za HP uru ruganda ruvuga ko ari inyiganano
Izi cartouche bazifunze mu bishashi by'umukara
Izi cartouche bazifunze mu bishashi by’umukara
Televiziyo z'inyiganano
Televiziyo z’inyiganano
Izi ngo ntabwo ari Televiziyo z'uruganda rwa Sharp ahubwo ni inyiganano
Izi ngo ntabwo ari Televiziyo z’uruganda rwa Sharp ahubwo ni inyiganano
Ibi bikoresho nabyo ngo ni ibyiganano
Ibi bikoresho ikiri ibumoso ni icyiganano icy’ikiri ibyuryo ni icy’umwimerere
Ibi birungo nabyo ni ukubyitondera kuko ngo harimo ibyiganano byinshi
Ibi birungo nabyo ni ukubyitondera kuko ngo harimo ibyiganano byinshi
Cartouche za HP z'inyiganano
Cartouche za HP z’inyiganano
Hari abashyira umurama muri bikombe bagacuruza
Hari abashyira umurama muri bikombe bagacuruza
Kimwe kuri 12 000Rwf
Kimwe kuri 12 000Rwf
Nyamara ari umurama wuzuyemo
Nyamara ari umurama wuzuyemo
Imyenda n'ibikoresho bya pirate byafashwe
Imyenda n’ibikoresho bya pirate byafashwe
Iyi myenda Nike iravuga ko atari yo iyikora
Iyi myenda Nike iravuga ko atari yo iyikora
Inkweto nyinshi za pirate nazo zafashwe
Inkweto nyinshi za pirate nazo zafashwe
Uyu mugabo ahagarariye uruganda rwa Nike avuga ko bafite abantu benshi babiganira ibicuruzwa bakabizana mu bihugu byinshi kubicuruza
Uyu mugabo ahagarariye uruganda rwa Nike avuga ko bafite abantu benshi babiganira ibicuruzwa bakabizana mu bihugu byinshi kubicuruza


Photos/E Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko rero ibi birimo n’ubugome! Nido irimo ibarizo? Ahaaaa, Imana irinde u Rwanda kuko ibi birakabije PE! Polisi ijye ikora akazi kayo kandi nta kwaha ikoreramo basanze ari ibya Kaganga babifate nawe bamuhe ibihano, hari benshi bagiye bakingirwa ikibaba kubera icyo ari cyo! Bravo Polisi yacu

  • Aba bahagarariye ziriya nganda za nike, HP, sharp n’izindi bazahere mu gihugu cyubushinwa kuko niho ibi byose bya pirate bikorerwa. Ahubwo abafatiwe ibicuruzwa bazabereke na Dubai aho birangurirwa abe ariho Interpol  ihera ikora umukwabo. Cyokora ibi ntibivanaho icyaha cyababicuruza mu Rwanda. Polisi ijye imanuka regulary ihige ibi bicuruzwa bya pirates ababicuruza bazacika intege.Murakoze

  • ariko rwose ntakintu kiri kunshimisha muri ikigihe nka Polisi kuko inshingano zabo bari kuzuza uko bikwiye, amanota yimihigo yuyumwaka ni aya polisi rwose, kuko iri gukora pe, kandi bigaragarira amaso ya buri wese nibakomereza aho rwose 

  • Birababaje ko umuntu ashaka amafaranga akibagirwa ubuzima bwabandi! Gucuruza uriya murama nka Nido ni ubugome bwindenga kamere! Ubushize naguze cartouche, maze ku imprima impapuro 11 irarangira, nsubiraho nayiguriye, bansobanurira ko bafite pirate na original. Ariko byose birasa kandi babigurisha kugiciro kimwe! Cyane nk’ibiribwa bitujuje ubuziranenge n’uburozi k’ubantu! Aho kubihiga byageze imbere mugihugu, bashyireho ingamba zikaze mukubikumira ku mipaka, ntibyinjire mugihugu.  cg ukagura téléphone nyuma y’ukwezi ikaba irangiritse, cg se ikarangiza garantie yogukora!

  • eeeeehh! Rwose harimo no gukabya kuko nk`uyu ufata umurama agashyira mu gikombe cya NIDO agacuruza si ukwigana kuko ibyo yakoze yigana ntaho bihuriye n`amata ya NIDO aba arimo, ahubwo njye ndamufata nk`umurozi? Amata ukayasimbuza ibarizo ugacuruza ugaha umuntu ngo agauze amata???? Oya oya rwose ibi ni ugukabya! Bakwiye guhanwa cyane kuko ibijyanye n`ibiribwa nka biriya ni ukwica ubuzima bw`umuntu!

  • nkunda Police Nationale du Rwanda

    • Pirates ziri mu bintu byinshi, mudufashe mutugenzurire naza telephones n’ibijyanye nazo nka chargeur n’ibindi, imiti muri za pharmacies, ibikoresho by’ubwubatsi nk’insinga z’amashanyarazi, ibyo kurya bipfundikirwa byose bigenzurwe, amafumbire mva ruganda, ibi nubwo biduhombya biratwangiriza n’ubuzima, ndahamya ko ibi birwara by’ibikatu nka kanzeri, ibikoresho n’ibiribwa bya pirates bibifitemo uruhare.

  • Si nido nimyenda ya Nike gusa biri pirate. ahubwo se ibintu bitari pirate mu Rwandas ko ari bike! hambere aha mperutse kujya kugura matela ya dodoma ku kimironko ngo kubantu bayihagarariye da, nayiguze impenze ngirango irakomeye ariko nayiryamyeho icyumweru kimwe iba yafoye kandi ngo zivura imigongo ra ahubwo yarawunteye. Polisi yacu rwose ikwiye guhangana nabantu bashaka kungukira mu manyanga babeshya abakiriya. ibi ntibikwiye mu rwagasabo. 

  • Hagenzurwe byihutirwa telephone, batteries zazo, chargeur, digital camera………umuceri cyane cyane Pakistan na qualite y’ibicururizwa mu tubutiques turi muri nyagatovu-kimironko munsi y’irimbi rya remara ryuzuye aho bita ku gasoko hacururizwa n’abo bita ba mushi.  uzasanga  abahatuye barishwe n’abo bacuruzi bahagaze: isukari ivanze n;umunyu, amavuta yo kurya avanze n’amazi, amabuye y’iminzani atyajije, …mbese muzirebere, muducyahire abantu bacu bahatuye baragowe.

    • bibaho se koko???

  • Nyuma yo gufungirwa amaduka basabwa ibihumbi 100 noneho se hakurikiyeho gutwara ibyo bacuruza?? nkiriya myenda na ziriya nkweto koko bibatwaye iki? umucuruzi se afite ruhare ki mu ikorwa rya biriya bintu koko?!!

  • RBS se Kuki itanareba ko ari umwimerere ? Ubwo se abacuruzi bo mubona bapfa kumenya niba ari umwimerere cg ari Pilate ? Bakabisorera mukabareka bakabyinjiza bikarinda bigera mu iduka, mwarangiza ngo mubizane ni Pilate!!! cg bikozwe kubera ko banyirubwite bazamuye ikirego? Police ntabwo nayirenganya kuko ntabwo ubusanzwe ariyo ishinzwe kureba gusuzuma iby’umwimerere cg Pilate ahubwo hari inzego zibishinzwe zakabaye zarabikoze avant ! aho kugusha abaturage mu gihombo kuriya !! Burya umuntu uri mumakosa abizi iyo umutunguye kuriya bihita binagaragarira muri reactions ze , Ese abo bacuruzi bo mwabonye bitabatunguye ?!    

  • hakwiye gukurikiranwa nabatuma byinjira ,bakakira imisoro yabyo . uretse ko nge mbona ari ingaruka z.imisoro icibwa ihanitse . Bakabona batazanye pilate ngo bayungukiremo ntacyo babona cy’inyungu;haterangagijwe n’ubukode bw’amazu bakoreramo ahenze cyane muri uyu mugi wa Kigali.

    • police ishyireho umurongo utishyurwa wa sms, tujye tuyibwira aho pirate ziba, hanyuma bajye kugenzura.

  • AHO KWICA GITERA WA KWICA IKIBIMUTERA, MU RWANDA IBI BYOSE NTA NAKIMWE KIHAKORERWA, BAJYE MU BUSHINWA NIHO BIVA!!!! UBU SE UMUCURUZI ABIRANGURA AZI KO ARI PIRATE???? NDAHAMYA KO NTA WURANGURA AZI KO AZANYE IBARIZO; CYAKORA NDUMIWE!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish