“Mu bintu naririmbye mu ndirimbo ‘Nimba umugabo’ maze gukora nka 30%”- Lil G
Karangwa Lionel uzwi nka Lil G umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya HipHop akiri muto, aratangaza ko bimwe mu bintu yaririmbye mu ndirimbo ye yise ‘Nimba umugabo’ yari afatanyije na Meddy, ubu amaze gukora nka 30% ku byo agomba kuzakora naba umugabo.
Muri iyi ndirimbo yahimbye akiri mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri 2010, Lil avugamo intego nyinshi afite mu buzima bwe nko kwiga amashuriye neza, akazabona buruse imujyana muri Kaminuza, kuzagira imyitwarire iboneye no guharanira gukora ibyiza gusa, gufasha imfubyi n’abapfakazi n’ibindi.
Nyuma y’imyaka itanu iyi ndirimbo isohotse, Lil G yadutangarije ko mubyo yaririmbye muri iyo ndirimbo hari ibyo amaze gukora n’ibindi afite muri gahunda kuzakora n’aba umugabo nk’uko yabiririmbye.
Yagize ati “Ntabwo naririmbye kugira ngo indirimbo ijye hariya gusa, ahubwo ibyo naririmbye ngomba kuzaruhuka ari uko mbikoze byose nkabirangiza.
Ibyo navuga ngomba kuzakora ndumva maze gukoramo ibigera kuri 30%. Kuko ibindi nzakomeza mbikore nyuma yo kurangiza amasomo mbonye n’akazi.”
Ibyo amaze gukora ngo birimo kuba hari imwe mu miryango itishoboye agenda asura akayifasha, gusa ngo akaba yumva ntacyo arakora ataragira imiryango afata ngo abe ariwe uyitunga nta bundi bufasha ikeneye buva ahandi.
Lil G ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Rugunga. Yavutse ku itariki ya 20 Werurwe 1994.
Umva ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Nimba umugabo’ Lil G yafatanyije na Meddy
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=NguPh97Fxaw” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bose bage bagira intego nziza nk’uyu mwana w’umusore.
Comments are closed.