Digiqole ad

Igice cya mbere cy’urugamba rwo kwibohora nicyo cyarangiye – Gen Nyamvumba

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda “ Army Week” mu mujyi wa Kigali; kuri uyu wa 17 Kamena; mu murenge wa Kagarama aho ingabo z’u Rwanda zizubaka kimwe mu bigo by’ubuzima biteganyijwe kuzubakwa muri iki cyumweru, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yatangaje ko n’ubwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye ariko hari byinshi bigikenewe kugerwaho bityo ingabo z’u Rwanda zikaba zigomba gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije imibereho n’ubuzima byiza by’Abaturage.

Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ku Kicukiro uyu munsi
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ku Kicukiro uyu munsi

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro yawo ya 20 uzaba ku itari ya 04 Nyakanga ubwo hazaba hanasozwa iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ingabo z’u Rwanda zatangije igikorwa zisanzwe zikora buri mwaka mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byazo aho zizubaka ibigo by’Ubuzima 500.

Urugendo rwo kwibohora harimo ibyiciro bitandukanye nk’uko byatangajwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba , avuga ko urugendo rugihari kandi ingabo z’u Rwanda zizarukomeza nk’uko zarutangiye.

Yagize ati “ Urugendo rwo Kwibohora harimo ibyiciro byinshi bitandukanye, hari icyiciro cya mbere cyarangiye muri 1994 cyahagaritse intambara yari igamije guhindura imiyobore n’ubutegetsi bibi byari biriho, ntabwo byahagarariye aho.

N’ubundi icyari kigambiriwe kwari uguharanira imibereho n’ubuzima byiza by’Abanyarwanda, tuzakomeza inzira yo kubigeraho, natwe nk’ingabo z’u Rwanda dufatanyije n’Abanyarwanda tuzakomeza kurwana uru rugamba nk’uko twarutangiye tugira uruhare mu bikorwa byose by’iterambere by’umwihariko mu bikorwa by’umutekano ari nawo musingi wa byose”.

Gen Nyamvumba mu gikorwa cyo gutangiza ahazubakwa ikigo cy'ubuzima
Gen Nyamvumba mu gikorwa cyo gutangiza ahazubakwa ikigo cy’ubuzima

Abaturage bo muri uyu murenge wa Kagarama muri Kicukiro bagaragaje gushimira ingabo z’u Rwanda kuba iki kigo kizaba kibegereye mu gihe bamwe bakoraga urugendo rw’isaha bajya ku kigo Nderabuzima cya Kicukiro aho bari basanzwe bivuriza.

Muhayimana Veneranda utuye muri aka kagari; yagize ati “ Ingabo z’u Rwanda ni izo gushimirwa, twakoraga urugendo tujya ku Kicukiro kuri Centre de Sante none ubu tuzajya dukoresha iminota  gusa tuza kwivuza hano, ni ibintu bidushimishije cyane”.

Ubuvuzi ni kimwe mu by’ibanze abaturage bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, iyo bubegereye bibafasha byinshi nk’uko ubwabo babyemeza.

Iki kigo cy’ubuzima kizatwara miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda hakaba hizewe ko kuwa 04 Nyakanga umunsi wo Kwibohora uzagera cyuzuye.

Gahunda nk’iyi y’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo kibanziriza ukwezi kwo kwibohora yabereye uyu munsi no mu turere twa Gicumbi, Nyagatare, Karongi na Nyamagabe aho ba ministre bamwe bagiye kwifatanya n’ingabo n’abaturage gutangiza iki gikorwa.

Ingabo n'abaturage mu bufatanye mu gikorwa cyo kubaka
Ingabo n’abaturage mu bufatanye mu gikorwa cyo kubaka
Aho bari kubaka ikigo cy'ubuzima cya Kigarama
Aho bari kubaka ikigo cy’ubuzima cya Kigarama
Ni igikorwa cyagatwaye ingengo y'imari nini ariko mu bufatanye bw'abaturage n'ingabo ntikizahenda kandi kizihuta
Ni igikorwa cyagatwaye ingengo y’imari nini ariko mu bufatanye bw’abaturage n’ingabo ntikizahenda kandi kizihuta
Urugamba rwo kurasana bararutsinze bari ku rugamba rwo kubaka imibereho myiza y'abaturage
Urugamba rwo kurasana bararutsinze bari ku rugamba rwo kubaka imibereho myiza y’abaturage
Kuri we nk'umuturage iki gikorwa ingabo ziri gutangira hafi y'aho atuye kirakomeye cyane
Veneranda kuri we nk’umuturage iki gikorwa ingabo ziri gutangira hafi y’aho atuye kirakomeye cyane
Nyuma y'iyi gahunda bashyizeho morale
Nyuma y’iyi gahunda bashyizeho morale
Bati "Tuzarwubaka abana b'abanyarwanda...."
Bati “Tuzarwubaka abana b’abanyarwanda….”

Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mukomereze aho ngabo dukunda

  • Ibi rero nibyo bitera umujinya abazungu! Hari ahandi muri Africa murabona ingabo zikora nk’ibi? Abandi bihutira gusaba imfashanyo i Paris n’ahandi. Nyuma y’ibigo by’amashuri mu tugari twose muhumbye gato buri kagari karagira ivuriro!

  • Ibikorwa nk’ibi ngibi nibyo bituma u Rwanda rugirirwa ishyari n’abanzi b’u Rwanda.Ahandi mu bihugu by’Afurika kugirango bubake buri gikorwa remezo hifashishwa imfashanyo z’abazungu.Iyo babonye rero mu Rwanda tutabapfukamira kuri buri kintu cyose birabababaza cyaneeeee.Buriya FDLR bariho bashyigikira n’ukugirango nimara guterekwa k’ubutegetsi ba mpatsibihugu bazongere basuzugure abanyarwanda!Mana ikunda u Rwanda uzashoboze ingabo zacu zizakomeze kugira ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu.Turabakunda cyane.

  • Ngo hari abita abakuru bibihugu bikize ba Papa”Abo ba Papa se bazabageza kuribi??!RDF oye,oye,oyeee

  • songambere RDF, naho abazungu batugirira ishyari navuga nti Sibomana yaremye u Rwanda.

  • Nukuli ingabo z’uRwanda  nizo gushimirwa  kubikora bikomeye zilimo kugeza kubanyarwada Ibikorwa nk’ibi ngibi nibyo bituma u Rwanda rugirirwa ishyari n’abanzi
    b’u Rwanda.Ahandi mu bihugu by’Afurika kugirango bubake buri gikorwa
    remezo hifashishwa imfashanyo z’abazungu.Iyo babonye rero mu Rwanda
    tutabapfukamira kuri buri kintu cyose birabababaza cyaneeeee.Buriya FDLR
    bariho bashyigikira n’ukugirango nimara guterekwa k’ubutegetsi ba
    mpatsibihugu bazongere basuzugure abanyarwanda!Mana ikunda u Rwanda
    uzashoboze ingabo zacu zizakomeze kugira ubushobozi bwo kurinda
    ubusugire bw’igihugu cyacu.Turabakunda cyane.

  • Nukuli ingabo z’uRwanda  nizo gushimirwa  kubikora bikomeye zilimo kugeza kubanyarwada Ibikorwa nk’ibi ngibi nibyo bituma u Rwanda rugirirwa ishyari n’abanzi
    b’u Rwanda.Ahandi mu bihugu by’Afurika kugirango bubake buri gikorwa
    remezo hifashishwa imfashanyo z’abazungu.Iyo babonye rero mu Rwanda
    tutabapfukamira kuri buri kintu cyose birabababaza cyaneeeee.Buriya FDLR
    bariho bashyigikira n’ukugirango nimara guterekwa k’ubutegetsi ba
    mpatsibihugu bazongere basuzugure abanyarwanda!Mana ikunda u Rwanda
    uzashoboze ingabo zacu zizakomeze kugira ubushobozi bwo kurinda
    ubusugire bw’igihugu cyacu.Turabakunda cyane. murare nyinshi  zakaliya we?

  • kugira ingabo zimeze nka RDF warangiza ntiwiteze imbere byaba ari ikibazo gikomeye ubundi kuba mu gihugu gitekanye ibyo niby  abaturage tuba dukeneye kugirango twiteze imbere Imana ikomeze ihe umugisha ingabo zacu.

  • ngabo zacu tubari inyuma  kandi twiteguye kubigeraho byinshi birimo umuhate ndetse ni gukunda umurirmo , gutahiriza umugozi umwe tukabigiraa intwari twikingira

  • Kubwange nubwo nta rwego cg itsinda ry’abantu runaka  mvugira ndashima  Ingabo, ubuyobozi n’ibi bikorwa bya RDF kuko n’ibyigiciro kugira ingabo zikomeje gukora ibikorwa byindashyikirwa nkibi bigaragara gake ku isi. RDF mukomerezaho natwe abaturage tubari inyuma  m’umuganda wacu mu midugudu aho dutuye gusa reka ndangize  mbasabira abayobozi banyu ko babapangira bote zo gukorana  mwene  aka kazi ntekereza ko izo nubwo arizo nziza zibangamye kuri urwo rugamba  murimo rwo kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda. RDF Bravooooooooooooo

  • Ndashimira ingabo z’urwanda ubwitange n’umurava bagira mubikorwa bitabajwemo Imana izajye ibibibukira.

Comments are closed.

en_USEnglish