Digiqole ad

Ibisasu bitatu byaturikiye i Mombasa, 4 bitabye Imana benshi barakomereka

Abantu batatu bishwe n’iturika ry’ibisasu abandi 89 barakomereka, aba batatu bahise bagwa aho mu guturika kubiri kwabaye mu mujyi wa Mombasa rwagati mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu muri Kenya.

Imodoka zitabara abakomeretse zahise zihagera
Imodoka zitabara abakomeretse zahise zihagera

Guturika kumwe kwabereye mu modoka y’abagenzi ku muhanda wa Thika-Mombasa-Malindi ubwo ngo aba bagenzi bari bamaze kwinjira mu modoka rusange batashye.

Ukundi kwabereye hafi Nyali Hotel, inkomere ni nyinshi zabonetse.

Ibi bibaye nyuma y’uko hari ibindi bitero nk’ibi byakozwe na Al Shabab muri Kenya n’ubwo itarigamba ibyabaye none nk’uko bitangazwa na Dailynation.

Robert Kitur umuyobozi wa Police mu mujyi wa Mombasa yatangaje ko Police ubu iri kugenzura byose kandi iri mu bikorwa by’ubutabazi no gushaka abakekwaho icyo gikorwa kibi.

Major Emmanuel Chirchir umuvugizi w’ingabo yavuze kuri Twitter ko ibi ari ibitero bya grenade, ko umwe mu bagenzi yinjiye muri bus afite grenade akayitera.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ohh God, mercy on your peaple

  • Sorry bavandimwe ba kenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish