Digiqole ad

Tony Adams yabonanye na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yakiriye kuri uyu wa gatandatu icyamamare mu mupira w’amaguru Tony Adams umaze iminsi ibiri mu Rwanda mu ruzinduko rwa Airtel/Arsenal Soccer Clinic nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Tony Adams na Perezida Kagame uyu munsi
Tony Adams na Perezida Kagame uyu munsi

Tony Adams yazaniye Paul Kagame impano yohererejwe n’umutoza wa Arsenal FC  Arsene Wenger kubera guteza imbere umupira w’amaguru ndetse no kuba ari umufana w’ikipe ya Arsenal.

Amaze kubonana na Perezida Kagame Tony Adams yavuze ko baganiriye kuri Football, Arsenal na Emirates, ngo bavuganye kandi kubyo Tony yaje gukora mu Rwanda byo guha amahirwe abana bafite impano y’umupira.

Tony Adams ati “ Perezida Kagame ni umuntu wicisha bugufi cyane. Ibyo amaze gukora kandi biragaragara muri iki gihugu. Ndibaza ko abanyarwanda bazi amahirwe bafite yo kugira umuyobozi mwiza nk’uyu.

Airtel/Arsenal Soccer Clinic imaze iminsi mu Rwanda ni gahunda yo kwigisha umupira w’amaguru abana batoranyijwe, bamaze iminsi ku Kicukiro bigishwa n’abatoza boherejwe na Arsenal ku bufatanye na Airtel.

Iyi gahunda yasojwe ku wa gatanu na Tony Adams yarimo abana 28 b’abakobwa n’abahungu baturutse mu bihugu bya Uganda, Zambia, Nigeria, Ghana n’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatandtu, Tony Adams aratangiza amahugurwa y’abatoza 30 b’umupira w’amaguru baturutse mu turere 30 tw’u Rwanda, naho ku cyumweru akazajya mu bikorwa byo gutembera areba ubwiza bw’u Rwanda. Ari nabwo asoza uruzinduko rwe mu Rwanda.

Tony Adams, MBE, ni umwongereza wakoze amateka akomeye mu ikipe ya Arsenal aho yabaye captain w’iyi kipe afite imyaka 21 mu gihe cy’imyaka 14 kugeza asoje gukina umupira mu 2002. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi batatu bafitanye amateka akomeye na Arsenal, we na Thierry Henry na Herbert Chapman.

Mu kiganiro na Perezida Kagame
Mu kiganiro na Perezida Kagame
Tony Adams na Paul Kagame
Tony Adams na Paul Kagame
Adams n'umuyobozi wa Airtel Rwanda baha Paul Kagame impano yohererejwe na Arsene Wenger
Adams n’umuyobozi wa Airtel Rwanda baha Paul Kagame impano yohererejwe na Arsene Wenger
Avuga ko yizeye ko abanyarwanda bazi amahirwe bafite yo kugira umuyobozi nka Kagame
Avuga ko yizeye ko abanyarwanda bazi amahirwe bafite yo kugira umuyobozi nka Kagame

Photos/PPU

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Kagame n’Umuyobozi ureba kure

Comments are closed.

en_USEnglish