Digiqole ad

Obama arifuza ko iby’igihano cy’urupfu muri USA bisubirwamo

Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika Barack Obama arifuza gusaba umukuru w’Ubutabera muri iki gihugu Eric Holder guperereza ku bintu biri kugarukwaho mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu.

Obama aribaza ku by'igihano cy'urupfu
Obama aribaza ku by’igihano cy’urupfu iwabo n’uko bikorwa

Ni nyuma y’aho gushyira mu bikorwa igihano cyo kwica uwitwa Clayton Lockett muri Leta ya Oklahoma kigarutsweho cyane uburyo cyakozwe.

Obama yatangaje ko uburyo igihano cyo kwica uyu munyururu, wari warakatiwe kubera ibyaha byo kwica no gufata ku ngufu mu mwaka wa 2000, cyakozwe mu buryo budakwiye.

Obama yatangaje ko uburyo byakozwe bituma umuntu atekereza ukundi ku gihano cy’urupfu.

Ati “Abanyamerika ubu turibaza ibintu byinshi kuri iki gihano n’uko gikorwa.”

Obama, wize nk’umunyamategeko nawe, avuga ko igihano cy’urupfu hari aho gijwiye muri Amerika, nko ku kwica umwana cyangwa ikivunge cy’abantu ubigambiriye, ariko ko ishyirwa mu bikorwa ryacyo ririmo ibibazo.

Obama yavuze ko abaza Eric Holder imyanzuro yafashwe mu kwirinda ibyo bibazo, bitari gusa ku byabaye kuri Clayton Lockett ahubwo no ku byaba n’ikindi gihe kuri icyo gihano muri Amerika.

Umuyobozi wa Leta ya Oklahoma yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cya Clayton Lockett.

Uyu mugabo yishwe tariki 29 Mata hakoreshejwe uburyo bwo kumutera urushije rurimo imiti imwica ibanje kumusinziriza, nyuma igahagarika ubuhumekero maze igahagarika umutima agapfa atyo, uburyo bita “Lethal injection”

Ubu buryo ariko ntibwabahiriye kuko bamuteye uyu muti mu gice cyo hejuru cy’ikibero nyuma yo kubura umutsi ahandi.

Nyuma uyu muti ntabwo wamugezemo uciye aho mu itako, uyu munyururu yaje gupfa nyuma y’iminota 51 yishwe ahubwo n’umutima nyuma y’uko yabonaga uburyo bari kugerageza kumwica areba.

Uyu mugabo Lockett yakatiwe urwo gupfa mu 2000 nyuma yo guhamwa no kurasa umukobwa w’imyaka 19 witwa Stephanie Neiman ndetse no kurebeera bagenzi be babiri bahamba uyu mukobwa atarapfa, hari mu 1999.

Uyu mukobwa wishwe yari yakanze Lockett n’aba bajura babiri bagenzi be bari baje kwiba mu rugo rw’abantu.

Ibibazo byinshi n’ibiganirompaka byakurikiye ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cya Lockett Clayton kuri ubu buryo bwo kwicisha umuntu urushinge rurimo imiti myinshi yica, ndetse n’igihano cy’urupfu ubwacyo cyongera kwibazwaho na benshi muri Amerika.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish