Ku nshuro ya kane Primus Guma Guma Super Star ibaye, igitaramo cya gatatu cyabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda, abafana benshi, abahanzi 10 bose, umuziki ni wose buri kimwe cyari tayari ngo ibyishimo bitangire…
Abakunzi b’abahanzi ni benshi ku kibuga cy’umupira muri Kaminuza
Abahanzi bose uko ari 10 bafite ikizere cyo kuba bakwegukana iri rushanwa nkuko babitangaza mu biganiro bitandukanye bagenda bagirana n’abakunzi babo.
Bwa mbere iri rushanwa ryegukanywe na Tom Close, ubukurikiye ritwarwa na King James bwa gatatu Riderman, ku nshuro ya kane haribazwa uzaritwara muri bahanzi 10 bari guhatana.
I Huye uku niko abahanzi batomboye gukurikirana kuri stage.
1.Senderi International Hit
2.Young Grace
3.Jules Sentore
4.Bruce Melodie
5.Christopher
6.Teta Diana
7.Dream Boys
8.Active
9.Jay Polly
10.Amag The Black
Mu mafoto kurikira uko byari byifashe guhera ku isaa (15h) ubwo bari batangiye;
Uko urubyiniro ruteguweAbakunzi b’abahanzi baje bitwaje ibyapa barihoAbafana n’ibyapa by’abahanzi bafanaAba ni abakunzi ba Senderi International HitUmufana umwe yagize atya acakirana na Anita Pendo wariho abashyushya barabyinana bitangajeSenderi International Hit yaje kuri stage yambaye nk’urangije Kaminuza n’icupa rya Primus mu ntokiSenderi International Hit yambaye nk’uwarangije KaminuzaYoung Grace niwe uje kuri stage mu ndirimbo ‘Bingo’Young Grace umuraperi w’umukobwa uri guhatana muri PGGSS IVJules Sentore mu ndirimbo ye ‘Dutaramane’Jules Sentore aririmba indirimbo ye nshya yise ‘Ngera’Aba ni bamwe mu muryango wa Jules Sentore baje kumushyigikiraBruce Melodie mu ndirimbo ye ‘Indorerwamo’Bruce Melodie mu kirere yishimana n’abafana beDJ Mupenzi niwe wasunikaga muzika ikagera ku bari ahoChristopher mu ndirimbo ye yise ‘Iri joro’Christopher ati “umubare ni’4′ mumpa amahirwe”Teta Diana mu ndirimbo yise ‘Kata’Teta Diana wagaragaye kuri stage yambaye ikanzu, ibintu bitamenyerewe cyane kuri stageBakurikiye uko igitaramo kiri kugendaDream Boys baje kuri stage mu ndirimbo bise ‘Nshatse inshuti’Dream Boys itsinda rikomeye mu Rwanda, baririmba indirimbo yabo ‘Urare aharyana’Active baje baguruka cyane ‘Active’ bamaze kwamamara cyane, umwihariko wabo bararirimba bakanabyina neza cyaneJay Polly mu ndirimbo ‘Ikosora’, umuraperi ukunzwe bigaragaraJay Polly yashimishije abakunze be cyaneAmag The Black niwe muhanzi waririmbye nyuma y’abandi nkuko twabitangaje haruguruAmag The Black mu ndirimbo ‘Agakayi’ nawe yashimishije abantu bari baje muri icyo gitaramoAbana bato baje kureba abahanzi i Huye
Nguko uko byari byifashe i Ruhande muri Roadshow ya gatatu ya PGGSS ya kane, Biteganyijwe ko ku itariki ya 10 Gicurasi 2014, ahatahiwe ni Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
0 Comment
birakaze pee sinzi uzagitwara noneho!
nemera jay polly igikombe azagitwara kandi turi kumutora.
nibitagenda nabi ndabona JAYPOLLY azakijyana pe!