Digiqole ad

Huye: Ibyarangaga NUR byose bimaze gusibwa

I Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, kuva mu cyumweru gishize hatangiye igikorwa cyo gusiba ibirango n’inyandiko by’icyahoze ari “National University of Rwanda (NUR)” ku byapa, imodoka za kaminuza n’ahandi hatandukanye, hashyirwaho ibigaragaza Kaminuza y’u Rwanda nshya gusa. 

Ibyari byanditseho kuri iyi nyubako byasibwe
Ibyari byanditseho kuri iyi nyubako byasibwe

Ni gacye washoboraga kuba uri mu mujyi wa Huye no hafi yaho ngo umare umwanya munini utabonye imodoka cyangwa ngo uce ahantu handitse “National University of Rwanda” cyangwa “NUR” byaje nabyo bisimbura “Université Nationale du Rwanda (UNR)”.

Izina “Université Nationale du Rwanda” ryahoze ryitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mbere y’uko gahunda y’imyigishirize ihinduka mu rurimi rw’icyongereza, ryari risigaye ku nyubako Kaminuza yatangiriyemo mu myaka ya za 60 izwi nka “Batiment central” gusa.

Iyi ni ifoto yafashwe n'umunyeshuri mbere y'uko babisiba.
Iyi ni ifoto yafashwe  mbere gatoy’uko babisiba.

Kuri iyi nzu kugeza ubu ariko nta kirango cyangwa amagambo agaragaza ko University of Rwanda arashyirwaho.

Iyi nyubako ubu iherereye mu ishami ry’i Huye rizwi nka “College of Arts and Social Sciences” riri ahahoze “Université Nationale du Rwanda” cyangwa “National University of Rwanda”.

Ahari “Université Nationale du Rwanda” kuri ‘Batiment Central’ byose byasibwe, kimwe n’ahari ‘National University of Rwanda’.

Ahandi ku byapa ahari ‘National University of Rwanda’ mu magambo ahinnye “NUR”, hasibwe inyuguti ya “N” gusa, hasigara “UR” bisobanuye “University of Rwanda” ari nayo nyito nshya ka Kaminuza y’u Rwanda.

Ahari NUR, hasibweho inyuguti ya N gusa, haba ku byapa n'imodoka za kaminuza.
Ahari NUR, hasibweho inyuguti ya N gusa, haba ku byapa n’imodoka za kaminuza.

Ibi bije bikurikira itegeko ryasohotse mu mpera z’umwaka ushize, rihuriza hamwe ibyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’amashuri makuru yose ya Leta muri Kaminuza imwe yitwa “University of Rwanda”, ifite icyicaro i Kigali.

Gusa haracyari ibintu bicye bitarahinduka nk’inyandiko zimwe na zimwe zikoreshwa muri Kaminuza n’urubuga rwa internet rw’ikigo biracyagaragaraho ijambo “NUR”.

Bamwe mu banyeshuri biga muri “College of Arts and Social Sciences” twaganiriye bavuga ko nta kibazo kuba byarasibwe kuko n’ubundi mu mitwe yabo bazi ko batakiga muri National University of Rwanda.

Mu mwaka ushize ubwo abanyeshuri bize ‘Université Nationale du Rwanda’ baba mu gihugu cy’u Bubiligi bizihizaga yubire y’imyaka 50 iyi kaminuza imaze, banenze uburyo ubuyobozi bwo mu Rwanda nta kintu kizwi bwateguye mu rwego rwo kwizihiza iyo yubire no kubika amateka yayo kandi ari Kaminuza yareze Abanyarwanda n’abanyamahanga benshi.

Leta y’u Rwanda yagiye ikora impinduka zitandukanye mu burezi hagamijwe kurushaho gutanga ireme no kubona imyigishirize.

Kaminuza zitandukanye zari iza Leta zahurijwe hamwe muri Kaminuza ihuje ubuyobozi bumwe izindi zose zikaba za koleji, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga no kunoza imyigishirize yari imeze nk’itatanye.

Mu gihe cy'icyumweru kimwe, ijambo NUR cyangwa UNR risigaye mu magambo no nyandiko gusa.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe, ijambo NUR cyangwa UNR risigaye mu magambo no nyandiko gusa.
Hasigaye ibirango bya Kaminuza nshya gusa.
Hasigaye ibirango bya Kaminuza nshya gusa.

Photos/UM– USEKE

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • BIRAMBAJE GUSA NTKINDI NAVUGA

    • Ahubwo nibavugurure n’inyubako kuko zirashaje.

  • Ariko se gusiba N ugasigaza Ur iyo bateraho akarangi gashya byari kubatwara iki? niba nta budget bafite bakaba baretse.Mundebere namwe ukuntu uro rukuta rusigaye rusa.Birababaje kabisa

  • Oh RIP UNR/NUR, UZAHORA TUKWIBUKA!

  • Babaze babisibe no kuri diplome yanjye!!! bahora bivuguruza!!!!

  • Ewana sud badutwaye amateka ariko nihahandi.kwiga i Butare(ruhande) valeur yabyo ntabwo izashira . No kubivuga uganira bitera ishema .

  • ibi ariko nta kibazo biteye , abahoga bishyiremo ko bagomba kwiga bashyizeho umwete iby’inyito ntacyo bivuze

  • Abasiba amateka, baba bararushywa n’ubusa. Iyo uvutse ugasanga so ukubyara yitwa Kabwa, nyoko ukubyara yitwa Mukanturo, ntabwo uhindura amazina yabo kuko atagushimishishije. Ababyeyi bakubyaye bakomeza kuba bo, amazina yabo baba barayahawe kandi ngo: izina ari irikujije.

    • Unyibukije umusore witwaga SEMBWA ubwo yari agiye guhabwa ubupadiri yasabye musenyeri ko yamuhindurira izina bakamwita SENYANA musenyeri aramubwirango nabyihorere ntacyo yaba akoze kuko habaho n’inyana z’imbwa

  • Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza rukumbi bansobanurire, ese nta kibazo bahura na cyo giterwa no kuba amashami (faculty) amwe ayoborwa à distance? Urugero: Ishami ry’ubuhinzi riyoborerwa i Busogo hari abandi bigira Nyagatare na Butare!

  • je doute fort qu’ on va change aussi meme le nom de notre pays.Ariko changes that bring sustainable development ntaribi gusa muri education ho impunduka ni burimunsi demain uzasanga yahindutse kandi wenda yiswe ULR Universite Libre Du Rwanda surtout ko na bourse zavuyeho Rwigamba oyeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Nur nubwo itsibwe cyane iri mu mitima yacu.Ntawe usiba amateka!

  • Aba bantu basibye ibintu gutya ntabwo bari smart na buhoro. Bakeneye inkunga y’irangi ariko cyane cyane iy’ibitekerezo. Naho iby’amazina byo ntacyo bivuze igikuru ni ubumenyi buhatangirwa

  • utazi iyava ntamenya naho ajya. UNR yari ibatwaye iki

  • Ngewe ikinshimisha ni uko Diplome yanjye byanditseho naho ayo mazu nayo tuzayasigarana mu mafoto no bindi bibitwibutsa kuko NUR tuzakomeza kurikunda!

  • ABANYARWANDA NTITUZI AKAMARO KAMATEKA, NGE.NZI ABANA BAVUYE IBURAYI BAJE GUTEMBERA MUTWANDA ARIKO IKINTU CYABASHIMISHIJE NUGUTEMBERA AHANTU BUMVAGA KO ABABYEYI BABO BIZE NO KWIFOTOREZA KURI IRIYA BATIMENT KUKO BAYIBONAGA KUMAFOTO.DORE KO ABANTU BENSHI BAHAFIYE AGAFOTO, ARIYA ABA ARI AMATEKA AZAKENERWA KANDI AKAGIRA ICYO AMARIRA IGIHUGU BASHOBORAGA KUBYANDIKA.AHANDI BIRIYA BIKAHASIGARA NKURWIBUSTO, KUKO HARIYA HANTU HANYUZE IMPUGUCYE NYINSHI N’ABANA BACU BAZAJYENERA KUHAMENYA, NTIBIBA BIKWIYE GUPFA GUSIBA IBIMENYESTO BY’AMATEKA YABA MABI CYANGWA MEZA TUBA TUGOMBA KUYABIKA. ABASHINZWE IBINTU NDANGAMURAGE NGE SINUMVA ICYO.BABA BAKORA.

  • NTAGIHUGU KIBAHO KIDAFITE AMATEKA N’IBIYARAGA ARKO NDABONA IWACU TURI KUYASIBA.BIRABABAJE PEEEEEEE

  • Yampaye inka Sogokuru!!! Ruhande ibaye Tombouctou mba ndoga Rudahigwa!

  • Sorry ariko mu mitima yacu tuzahorana Nur/UNR. It sounds good!!!!!!!

  • ariko rero njye ndumva guhindura ibirango ntakibazo kirimo kuko amateka ya NUR azagumaho uzayashaka azayabona, ariko kandi ntabintu bitagira Harmony , kuko niba munyito yarahinduriwe izina sinumva ukuntu yaguma yitwa NUR kandi mu mpapuro na structures zarahindutse, ntago byaba biri kumurongo.

  • Ndabona gusiba UNIVERSITE NATIONALE DU RWANDA atari byo byangombwa, kuko nubundi ikimara kujya mu cyongereza ririya zina RYARAHAGUMYE KDI NTACYO RYARI RITWAYE. Gukoresha amafaranga usiba inyuguti zigaragaza amateka wirengagije uburyo hari guhomoka ni akaga gakomeye cyane.

  • Twanze gutoberwa amatekaaaa,….. utema imizi y’igiti, aba agamije kwica imbuto zacyo,….. twanze kugana aho tutazi, nk’aho tutazi iyo tuva. (Kizito)

  • Nta mpamvu yo gusizora my men,izina siryo gaciro cyane ngombwa ni umusaruro mwakuyeyo,reka tubasabe ahubwo uko babatiza amazina amazu bijyane n’umusaruro batanga kuri ubu ukemangwa!ubuse uturere dushya ntimwatumenyereye?

  • Gusa Gufata NUR Kaminuza Ya Mbere Mu Rwanda, Ihesha Ishema Igihugu, Bakishimira Gusibanganya Amateka Yayo, Ni Ugutema Ishami Wicayeho. Gusa Umuseke.Com Nutubarize Niba Hari Gahunda Yo Gusiba “N” Cg “National” Kuri Diplome Zatanzwe Kuva Kera Kugeza Uyu Munsi. Nukuri Reta Irebe Kuko Ingaruka Zizabaho Ni Nyinshi Cyane.

  • Naba n’iyo bayita UoR (University of Rwanda), bipfuye kuvugika neza kurusha UR gusa. Nkuko bajya bandika GoR (Governm.of Rda)cyangwa za UoR (University of Nairobi), iriya “o” ituma bsa neza!

  • biratangaje kubona toillete zipfa cg ugasanga irangi,intebe mu mashuri byarangiriste, some local zirava cg se ama rideau arimo yarashaje imirasire y’izuba yinjira mo ntituma biga,ibyo byose ntibikorwe ariko,dore bakihutira guta igihe ngo barasiba N. nkaho ari byo bifitiye akamaro imyigire myiza y’abanyeshuri koko?biriya usanga ari imitekerereze iteye ubwoba.

  • hahahahaha,,,iyo bagura irangi kweli,mbega ibintu biri bizare ndabona ari nko gufata umwenda ukawuteraho ikiremo,ngewe bazambwire kiriya gitekerezo uwagitanze bifite umwanda si ibanga,naho ubundi ndabona na diplome bazatubwira ngo tugende bakureho N.

  • Mu minsi mike muzabona inteko isabwe guhindura izina ry’igihugu hahaaaaa!! Kugera n’aho mwanga kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 kaminuza yacu rukumbi yari imaze koko?!! Ni agahinda nta kindi navuga. Iby’ireme ry’uburezi byo mubireke muvuge izindi nkuru kuko riheruka ikiri UNR kandi n’abigiza nkana barabizi. Hari byinshi byiza byakozwe ariko uburezi bwo….tubiziranyeho!

Comments are closed.

en_USEnglish