Inama za Gahizi Ganza umujeni umaze gutsindira ibihembo 3 bikomeye
Gahizi Ganza Dieudonné yarangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2010, ariko yatangiye kugira intego mu bwana bwe. Amaze kwegukana ibihembo bitatu bikomeye mu mafilimi ku rwego mpuzamahanga, umuryango yashinze ‘Best Hope’ ufasha abagore 80 bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ugafasha kwiga abana bavutse muri ubwo buryo bagera ku 110.
Gahizi yabwiye Umuseke ko mu bwana bwe yahoraga yumva ko atazakoreshwa n’umuntu ko ahubwo azikorera.
Ibi ngo yabikuraga ku kuba abona ko abantu bikorera baba bafite intego bagomba kugeraho kandi na we akaba muri we yari azifite.
Mu kiganiro kirambuye Gahizi yavuze ko ubwo yigaga muri Kaminuza yatangiye gutekereza ikintu yakora kigaha inyungu umuryango mugari w’abanyarwanda.
Yaje gutangira kwiga uko filimi zikorwa abyifashamo binyuze kuri Internet, nyuma mu 2009, akora filimi yitwa ‘One Day of Blind Student’. Iyi yavugaga ku buzima bw’umunyeshuri wa kaminuza ufite ubumuga bwo kutabona.
Iyi filimi yaje guhabwa igihembo muri Kaminuza (Butare) ndetse Gahizi avuga ko harimo amafaranga atari make.
Igihembo yahawe ngo cyamweretse ko ‘byose bishoboka’. Nyuma mu 2012, iyi filimi yaje kujyanwa mu marushanwa i Mumbai mu Buhindi na ho iratsinda ihabwa igihembo mpuzamahanga.
Ganza yaje gukora indi filimi ivuga ku bidukikije, yaje gutsinda izindi 134 ku isi ihabwa igihembo mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa London.
Avuga ku byishimo yagize Gahizi ati “Kuri jye byari ibintu bidashoboka ariko binsigira isomo ry’uko bishoboka.”
Nti byarangiriye aho, filimi ya Gahizi yise ‘Darkness in my Heart’, ivuga ku buzima bw’umugore wafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaje gutsindira igihembo gikomeye i Boston muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Nyuma y’iyi filimi Gahizi yashinze umuryango wita ku bagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside ndetse n’abana bavutse muri ubwo buryo.
Abana bagera ku 110 uyu muryango ubafasha kwiga mu mashuri yisumbuye, na ho abagore ubafasha mu mishinga ibyara inyungu.
Gahizi ati “Numvise ko Society inkeneye ngo ngire icyo nyimarira. Nkiri umwana numvaga nzafasha abandi guhindura ubuzima bitewe n’uko nabayeho. Ubu nishimira ko hari abantu mbasha gufasha guhindura ubuzima.”
Uyu mujeni, yanditse igitabo kivuga ibijyanye n’uko umuntu yahindura ubuzima bwe binyuze mu guhanga umurimo.
Iki gitabo kitwa ‘How to be who you want to become’ iki gitabo kirimo inzira 15 umuntu yakoresha agahindura ubuzima.
Akigendeyeho yashinze ikompanyi ‘Forward Rich Ltd’ ihugura abantu mu bijyanye no kwihangira imirimo bakishyura amahugurwa.
Gahizi avuga ko uburyo bwo kwigisha abana binyuze mu gukoresha abantu biteje imbere (mentorship) byafasha benshi kuruta kubatsindagiramo ibintu batumva.
Agira inama urubyiruko zo gukora cyane no kwigira ku bantu bateye imbere no kugira umuco wo kuzigama.
Ganza yabuze papa we akiri muto agira amahirwe yo kurerwa na mama we (mu buzima butari ubw’abaherwe). Ati “Natangiriye ku busa, uretse ibitekerezo narimfite nta kindi, ibitekerezo ni ikintu gikomeye.”
Yubakwa n’ibitekerezo by’abahanga mu gutekereza nk’aho akinda igitekerezo cya Aristote w’Umugereki yagiraga ati “Kuba umuntu w’igitangaza si ukuba igitangaza, ni ugukora neza cyane.”
Andi magambo amwubaka ni ay’umuhanzi Stephen Wonder wagize ati “Twese dufite ubushobozi ariko dutandukanira ku buryo tubukoresha.”
Ganza ni umukirisitu, akaba avuga ko yemera Imana kandi akanemera ko ejo hazaba heza gusa asaba urubyiruko kwikuramo kwiga rutekeraza ko ruzahabwa akazi, ngo kuko n’abakarimo baba bakigakunze!
Ganza aboneka kuri 078 842 82 01 no kuri e-mail [email protected]
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uru rugero atanze rubere abandi bajene intago igana ku guhanga udushya dore ko mbona ari nabyo bigezweho kandi mbona byamuhaye amafranga. twese turashoboye ahubwo nuko twitinya
Ariko muritaka rwose, yabaye Kigabo se. cg wagirango ntitukuzi i Butare
ugiye gushimangira wa mugani ngo ntamuhanuzi iwabo se? ntamuntu utagira intimite ye, nawe rero niba umuzi ibutare hari ibyo akora nkubumuntu ibyo ntibyamubuza gu shining ubungubu, wowe se wakoze iki kimurenze ngo tuvuge ko wagakwiye kumupinga, ibyo nibwa butagondwa no kutemera ko abantu hari icyo baturusha ngo tubigireho.
Birashimishije cyane kubona umusore nk’uriya arangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa ku rugero rungana kuriya!Ni ukuri Imana iguhe umugisha!Courrage kabisa.
Nkunda umugabo ntacyo ampaye, Jyama akomereze aho ndamwemeye!
Well done Ganza!be courageous and forward rich as your company says!
Ni wowe igihugu gikeneye..big up!!! gusa nizere ko nawe utari muri babandi bajya bagoreka amateka kandi nkana.
Go Ganza uri urugero rwiza ubwo buhamya turabukeneye muri Success Principles College
Dear all, murakoze kuri comments zose na encouragement mwampaye kandi nimara gutegura launching ya kiriya gitabo nzabamenyesha. ndabifuriza success abundantly. God bless you!
komereza aho rata Gahizi uri umuntu w’umugabo
komereza aho rwose….utumye ntagira ubwoba bwejo hazaza..dore ko kaminuza ngiye kuyisohokamo… big up