Month: <span>February 2014</span>

Menya ubwoko bw’Abega

Igitekerezo cy’IBIRARI n’IBIMANUKA na KIGWA twakivuzeho mu gice cyerekeye Abanyiginya. Uwashaka kukimenya neza niho rero yagisanga. Hano twakwibutsa gusa ko igihe KIGWA yamanukaga kw’i-Juru yamanukanye na mwene se MUTUTSI na mushiki wabo NYAMPUNDU batungukira mu Mubari wa Kabeja w’Umuzigaba (mu Rweya). Byageze igihe babona amatungo bari bazanye agenda abyarana akororoka, naho bo bagumya gusigara bameze […]Irambuye

APF mu biganiro ku ngengo y’imari n’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda

Kuri uyu wa kane, intumwa z’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amatege z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa “AFP (Assemblée Parlementaire de la Francophonie)” zatangiye ibiganiro by’iminsi ibiri na Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari y’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite bigamije gusangira ibitekerezo ku mitegurire y’ingengo y’imari n’ibindi bijyanye nayo. Mu gutangiza iyi nama, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko […]Irambuye

500 basaga bararegwa kunyereza umutungo wa Leta

Kigali – Uru rutonde rw’abantu 500 barenga bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2014  mu mahugurwa y’umunsi umwe  urwego rw’ubushinjacyaha rwageneye abanyamakuru. Muhumuza Richard, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ibyo banyereje bifite agaciro ka miliyari imwe irenga y’amafaranga y’u Rwanda. Ibi Umushinjacyaha Mukuru yabivuze ahereye kuri raporo […]Irambuye

“Nta muntu uhuza n'undi gukunda ikintu 100%”- Mani Martin

Ubwo hatorwaga Nyampinga w’u Rwanda ku itariki ya 23 Gashyantare 2014 kuri Petit Stade i Remera umuhanzi mu njyana gakondo uzwi nka Mani Martin yasusurukije abari baje muri icyo gitaramo. Ariko bamwe mu bafana be bari aho bavuze ko imiririmbire ye myiza ya kinyarwanda itaberanye  n’imisatsi afite ku mutwe. Mani Martin akimara kubona ko  bimwe […]Irambuye

Abanyekongo babayeho bate mu nkambi ya Gihembe?

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe, mu murenge wa  Kageyo mu karere ka Gicumbi, nyuma y’imyaka 18 mu  nkambi mu Rwanda ngo icyizere cyo gusubira mu giguhu cyabo cyaraje amasinde. Aba Banyekongo bavuga ko iwabo ngo nta mutekano uhari ndetse  nta n’ubushake Leta ya Congo yigeze igira bwo kubacyura. Ni inkambi iri hino y’umujyi […]Irambuye

Ubwoba ni bwinshi mu bahanzi ku igitaramo cyo guhitamo 10

Ku gicamunsi cyo ku itariki 25 Gashyantare 2014 nibwo hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abahanzi  15 bazatoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya kane. Nyuma y’uko uru rutonde rutangajwe, abenshi muri abo bahanzi imyiteguro y’amajwi bayigeze kure kuko umuhanzi uzakoresha ijwi rye n’ibyuma bya muzika ( live performance)  mu […]Irambuye

Ikipe y’igihugu y’abagore yerekeje muri Kenya.

Kuri uyu wa Kane sa moya n’igice Ikipe y’igihugu y’abagore yerekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura uzaba kuri iki Cyumweru  taliki ya 2 Werurwe hamwe n’Ikipe y’igihugu y’abagore ya Kenya. Umutoza Nyinawumuntu Grace yabwiye Umuseke ko ikipe ayoboye izahesha u Rwanda ishema muri Kenya mu mukino uzaba kuri iki Cyumweru  agasaba Abanyarwanda kuba inyuma […]Irambuye

Abanyarwanda 38 ntibazongera kwitwa impunzi mu gihugu cy’Uburundi

Leta y’u Burundi yatangaje kuwa gatatu ko Abanyarwanda bafatwaga nk’umpunzi muri icyo gihugu bambuye iyo sitati y’ubuhunzi icyo cyemezo kirareba Abanyarwanda 38 bahungiye mu Burundi hagati y’umwaka wa 1959 na tariki ya 31 Ukuboza 1998 iki cyemezo kikaba gitangira kubahirizwa kuri uyu wa kane. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Edouard Nduwimana yavugiye kuri Radio y’u […]Irambuye

Haruna ntazakina umukino w'u Rwanda n'u Burundi

Kapiteni w’ikipe Amavubi, Haruna Niyonzima aratangaza ko atazitabira ubutumire bw’umutoza w’Amavubi bwo gukina n’Intamba ku ruganba kuko ngo ikipe akinira Younga Africans iri kwitegura umukino wo kwishyura w’amakipe yabaye aya mbere iwayo uzayihuza na Al Ahly yo mu Misiri. Uyu mukinnyi avuga ko ikipe ye izakina na Al Ahly yo mu Misiri ku wa 03, […]Irambuye

en_USEnglish