Digiqole ad

“Nta muntu uhuza n'undi gukunda ikintu 100%”- Mani Martin

Ubwo hatorwaga Nyampinga w’u Rwanda ku itariki ya 23 Gashyantare 2014 kuri Petit Stade i Remera umuhanzi mu njyana gakondo uzwi nka Mani Martin yasusurukije abari baje muri icyo gitaramo. Ariko bamwe mu bafana be bari aho bavuze ko imiririmbire ye myiza ya kinyarwanda itaberanye  n’imisatsi afite ku mutwe.

Mani Martin umuhanzi ukunzwe mu njyana Gakondo
Mani Martin umuhanzi ukunzwe mu njyana Gakondo

Mani Martin akimara kubona ko  bimwe mu bitangazamakuru bivuga cyangwa byandika ko imisatsi ye yitwa ‘Dreads’ itajyanye n’ibihangano bye by’indirimbo gakondo nyarwanda, yasabye uwo ari we wese  kumurangira inyogosho cyangwa insokozo ifite inkomoko y’umwimerere gakondo nyarwanda.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Mani Martin yagize ati “Jye ndisabira uwaba azi inyogosho cyangwa insokozo n’imyambaro bya Kinyarwanda twihariye ko yabindangira kuko nta cyanshimisha nko kuba twaba tubifite tubyihariye ubwacu.”

Kuri njye imyambaro yose yitwa iya Kinyarwanda nakuze nyiga nk’Amateka, ngo IMPUZU, INKANDA n’ibindi. Maze rero ahubwo nkura mbona uwo bita uwambaye Kinyarwanda ari uwikwije imishanana! Nkabona ari byiza ariko nyine iyo urebye neza usanga umushanana nawo udahura n’iyo myambaro twize mu Mateka yitwaga iya Kinyarwanda!”

Yakomeje abaza ati “Buriya se niba hari ababizi cyane, umushanana koko waba ari umwambaro wa Kinyarwanda? cyangwa nawo ni umutirano? Waba se utandukanira he buriya n’imyambaro ya gakondo y’Abahinde? hanyuma rero insokozo cyangwa inyogosho yitwa iya Kinyarwanda ariyo AMASUNZU nayo nakuze nyiga mu Amateka! Cyakora hari umuvandimwe Ras Kayaga wiyogoshesha atyo ariko nawe mu nzira abantu baba bamumereye nabi ngo ni uburara!”

Man Martin yatubwiye ko abantu bafata ibintu mu buryo butandukanye kandi ko ari ibintu bisanzwe bitari bikwiye kwibazwaho byinshi.

Uyu muhanzi ukunzwe muri Afurika yagize ati “…Hagati aho ariko mu muryango mugari nyarwanda njye mbona hari akamenyero ntazi niba ari keza cyangwa kabi ko kumva ibyifuzo byacu byagirirwa ku bandi bantu, twitwaje ko tubakunda cyangwa tubafiteho ijambo!

Ese ubundi kuki nakumva ko kuko ngukunda ugomba kumera uko nshaka, ukagira amahitamo asa n’ayanjye, ugasokoza uko nkunda ukambara uko mbyumva? Ubwo se ni wowe naba nkunda cyangwa ahubwo naba nikunda nkifuza kwikundira muri wowe mvuga ko ngukunda?

Njye siko mbyumva!. Numva twararemwe dukunda bitandukanye, duhitamo bitandukanye, tunatekereza bitandukanye, nta mpamvu n’imwe mbona yantera kubangamirwa n’umusatsi udateye ku mutwe wanjye cyangwa imyambaro yambawe n’undi muntu!”

Man Martin arasaba  abakunzi be kumva ko buri muntu wese afite uko ahitamo kandi ko amahitamo ya buri wese akwiriye kubahwa igihe cyose atabangamiye umutekano rusange w’abandi.

Yasoje asaba ko icy’ingenzi ari guhuriza hamwe imbaraga z’Abanyarwanda by’umwihariko n’abantu muri rusange bakiyubakira Isi.

Mu minsi ishize nibwo Mani Martin ndetse na Ras Kayaga bafatanyije n’itsinda rya Kesho Band  bavuye mu gihugu cya Congo Blazzaville  mu iserukiramuco bari batumiwemo nk’abahanzi nyarwanda.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nanjye ntyo! uwo musatsi wawe ntaho uhuriye nibyo uririmba, hitamo kimwe rero!

  • asigaye asa nkabagore.hahahahaha

  • oya bakureke wiririmbire imisatsi bajye bareba iyabo iyawe bayirekere umu coifeur uyishinzwe nawe uyikore uko ubyumva, ubu se muratangazwa na dreads ngo asigaye asa n’abagore! Bob Marley Lucky Dube, Matata, Habib Kote, n’abandi bafite Dreads mubona basa na ba Maman banyu?!!! mumbabarire ntimunyongere comment kuba mvuze ngo ba Mama banyu si ugutukana sinibaza aho Dreads zihuriye no gusa n’abagore!

  • ABO NI BA MASHYARI . MARTIN ABASUBIJE UKURI KUWAMBAYE UBUSA NDAMWEMEYE . ESE WA MUGANI NIBA USHAKA KO AGIRA INSOKOZO YA KINYARWANDA UBWIRWA N IKI KO KU RUNDI RUHANDE HATARI ABASHIMISHIJWE NIZO DREDA ZE !!! HAHA NONE SE NIBA AKUNDWA NA 2000 PERSONNES KO BOSE BATAZABA BAHUJE INSOKOZA BAMWIFUZAHO UBWO AZIFATA ATE NGO BOSE ABASHIMISHE RA ? MWEBWE SE BAMURWANYA HARUBWO YABAHITIYEMO UKO MUSOKOZA BADI ? SUMUCAKARA WANYU MUMUHE UBURENGANZIRA BWE . MU RWANDA NTA TEGEKO RIHARI RIGENGA IMYAMBARIRE . UBWO RERO MUMUREKE IBYO NUKUNEGURA INKA NKO NGO DORE IFITE ICEBE RININI NDABAZI .

  • Man urumugabo koko. njye harigihe numva ibyo uvuga nkibaza aho ubikura; ndakubwiza ukuri ufite ibitekerezo birenze imyaka yawe.
    Gusa nabanajwe no kutajya muri Guma Guma gusa barampombeje kweli biragoye kuzayiyumvamo gusa abandi batabibona nkanjye bazaryoherwe.

    • Bakureke rata kera ibyuma by’abazungu se bitaraza hari uwogoshaga imisatsi ko bayizingaga nkama dread babyitaga ibisage!! naho Akon we kuba Mani Martin atajya muri PGGSS nuko we ubwo yitangarije ko adashobora kuzayisubiramo ubwo ayajyagamo kunshuro yambere akaviramo kwikubitiro

  • BIRASHOBOKA KO AKUYEHO IMISATSI ATAZIGERA YONGERA KUGIRA SUCCES; USHOBORA GUSANGA HARIMO “FEUILLE”.

  • Unva wowe nkumuntu uzi ibyukora,ntugomba kwita kubavuga ,bavugishwa nibitekerezo byabo utazi.bagendana,ahubwo kora ibyawe,imisatsi yawe niba batayikunda ntibazayishyire kumutwe wabo.naho wowe ugomba gukora ibyukunda,kuko kuneza abantu ntibyoroshye.ejo ubunviye ugatega amasunzu kuko ngirango niyo yakera ,noneho bakwita yuko wawundi yasaze.va mubyabantu ,komeza umusatsi wawe ,abatawushaka bajye bareka kukureba.

  • Nonese Kagoma ubundi Mani Martin aririmba imisatsi uragirango bihahurire hehe?ubwo se wowe ufite amasunzu niba uri umunyarwanda!!!?

  • ubundese koncimye avuga gutyo mubyukuri kuriwe arabona b iriyabisatsi bimeze nkibyimpiringe bimuhesha agaciro imbere yabantu? ariko ngirango harimo nagasuzuguro sigusa rwose naramukundaga ariko biriyabisatsi yihangishijeho sibyiza nagato !! rwose ndamwiyamye nagabanye gusuzugura abantu . ubuse abona arinde wakongerakuza kumva ibyaririmba nakuriya yigize impiringe bitanamubera?

    • Ubuse aho abishiriyeho byamubujijije kuzuza imbaga y abantu baje mu gitaramo cye!?ngaho mubabazwe nimisatsi iri ku mutwe wundi!!pff afite abakunzi rwose bahagije arusha nabo biyogoshesha !hahha

  • Ariko ni akumiro koko! ubu noneho ka gaciro k’abanyarwanda kageze no m misatsi? Nibagufashe hasi wibereho, ubu se abatumariye abacu hari ama Dreads bari bafite? ntibiyogosheshaga bakamaraho kimwe n’aba bose bashikoye ngo imico imico! niba umuco wabo ugaragarira mu misatsi nibawugumane muyabo uwa MANI Martin wasanga atariho awushakira wenda kuri we umuco ari ya mahoro n’urukundo aririmba! jya mbere rata waratubwiye uti ICYO DUPFANA KIRUTA ICYO DUPFA, nambe nawe uzasiga ijambo ku isi naho abavuga imisatsi yawe bazatahira ibyo nyine!

  • ese buriya we iyo yirebye,abona bimubereye koko.rwose yabikuyeho(kereka nyine niba harimo imitsindo naho ubundi rwose sinzi niba agira abajyanama).

  • ibyo nibyo pe ! niki se dufite kirumwimerere ? Iryo nishyari rihora muba Nyarwanda , mumukunde cg se mumureke mukunde ibihanga no,
    uvuze ukuri harabantu bumva bakumvywa bitewe n’uruhari runaka bafite k’umuntu.

    keep it up young talented.

  • NIBYO KOKO UMUSATSI NTACYO UTWAYE,ARIKO SIMBONA IMPAMVU UMUNTU IMANA IMUZAMURA YAMARA KWAMAMARA AKIGIRA UKUNTU NTAZI NGAHO NGO NI UMUSITARI,UMURASITA…NYAMARA MUJYE MUMENYE KO UBUSITARI,UBURASITA, SI IYO MISATSI AHUBWO BIBA MU MUTIMA W’UMUNTU.ESE UBUNDI MWAGIYE MUMENYA SOCIETE MURIMO NYARWANDA N’INDANGA GACIRO BY’ABANYARWANDA AKABA ARIBYO MUKORA.NIBYO KOKO AKUZUYE UMUTIMA GASESEKARA K’UMUBIRI.

  • Abagore se basa nabi? Ariko Jane ubwo wowe usa ute ? Kunegurana.com

Comments are closed.

en_USEnglish