Digiqole ad

Abanyekongo babayeho bate mu nkambi ya Gihembe?

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe, mu murenge wa  Kageyo mu karere ka Gicumbi, nyuma y’imyaka 18 mu  nkambi mu Rwanda ngo icyizere cyo gusubira mu giguhu cyabo cyaraje amasinde.

Aya ni amashuri abanza ya Gihembe
Aya ni amashuri abanza ya Gihembe

Aba Banyekongo bavuga ko iwabo ngo nta mutekano uhari ndetse  nta n’ubushake Leta ya Congo yigeze igira bwo kubacyura.

Ni inkambi iri hino y’umujyi wa Byumba utarawugeraho ku muhanda ujyayo, ibumoso bw’umuhanda hari agasozi kubatseho inkambi y’amazu asa, isakaro ni amashitingi ashaje ndetse n’umubare muto w’amabati. Mu ibarura rya Mutarama 2014 bari 14 597.

Nubwo ariko ikibazo cy’isakaro kikiri ingume, ikirere cyaho gitanga imvura nibura buri minsi ibiri nk’uko abatuye babyemeza, ari nako gusaza kwa shiting basakaje.

Buhirike Eliya arayinga imyaka 55 n’abana batandatu, avuga ko iyo za Walikare, Rucuro na Masisi (uduce two muri Congo) yahasize inka yita agasozi, zigera kuri 50 akaba yaranahingaga akeza nk’abandi.

Ati “Mu 1996 ni bwo twavuye muri Kongo aho Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bahigwaga bukware. Interahamwe zikigera muri iki  gihugu, zarazaga zigatwika zikanyaga inka ndetse zikica… Abasigayeyo na n’ubu nta gahenge barabona bagitotezwa.”

Buhirike avuga ko Leta y’u Rwanda ntacyo itabafashije ahubwo ari ugufasha abatifasha.

Nubwo batifasha ariko si uko babuze ingufu zo gukora, ahubwo ni ubuzima bw’ubuhunzi bisanzemo. Aha avuga ko kudakora ku muntu wari usanzwe ari umukozi binabatera rubagimpande (uburwayi bw’imitsi).

Yongeraho ati “Leta y’u Rwanda yo ntacyo itadukoreye… Leta yacu ya Congo yo ntagihe tutayisabye kugarura umutekano igahashya imitwe yose iwuhungabanya ariko icyizere cyo gusubira iwacu cyarayoyotse.”

Yongera kugaragaza agahinda yatewe n’ubuhunzi ati “Igihugu cyacu twaragikundaga tucyamburwa tukireba.”

Perezida w’Impunzi mu Nkambi ya Gihembe, Mugiraneza Theoneste avuga ko nta bushake bigeze bagaragarizwa n’igihugu cyabo bwo kubacyura.

N’iyo ngo hari abayobozi b’iwabo baje kubareba ngo babona ziba ari ingendo zabo bakaboneraho kubageraho.

Avuga ko imyaka 18 bayimaze bahanze amaso Congo, gusa ngo ntiyemeranya na bagenzi be bavuga ko u Rwanda rutabatuza kuko batarabigerageza ngo bibananire.

Avuga ko ari ugusubira muri Congo, gutuzwa mu Rwanda, no kujyanwa mu bindi bihugu bikozwe byakorwa bigamije gukuraho inkambi.

Imirire mu nkambi ni amateka maremare

Nk’uko abaganiriye n’Umuseke babitubwiye bamaze imyaka 18 bazanirwa ibigori n’ibindi, wasangaga kubiteka ari ikibazo kubera ikibazo cy’inkwi ndetse no kuzanirwa ibyangiritse rimwe na rimwe.

Kubiteka ngo byasabaga amasaha menshi ndetse bakitabaza n’inkweto za boda boda!

Ubu bagiye kujya bahabwa amafaranga ibihumbi 6 300 ku muntu, ubu ni uburyo bw’igerageza ngo bwahereye muri Mutarama kugeza muri Mata. Ni ibintu bidakunze kubaho  mu mibereho y’impunzi aho umuntu ahabwa amafaranga.

Usanga impunzi zishimira ubu buryo bwo guhabwa amafaranga y’u Rwanda 210 ku munsi atunga umuntu, bakavuga ko n’ubwo akiri make biruta mbere, bakazajya bayahabwa hifashishijwe uburyo bwa MVisa.

Theogene Habiyambere umuyobozi w'inkambi
Theogene Habiyambere umuyobozi w’inkambi

Umukozi wa MIDIMAR uyobora iyi nkambi, Habiyambere Theogene avuga ko kuba bakiri impunzi mu myaka 18, barya  badakora na byo ari ikibazo gusa ngo hari n’izindi mbogamizi Leta y’u Rwanda n’abaterankunga batekerezaho.

Umuriro w’amashanyarazi ubanyura hejuru n’amazi ajya aba ingume rimwe na rimwe, ikibazo cy’imyigire na cyo giteye inkeke kuko abaterankunga bagenda baba bake cyane iyo bageze mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye.

Na ho mu ishuri ribanza ry’ababyeyi rihari, mu cyumba higiramo abana 60, ndetse hari n’ikibazo cy’impunzi zitabaruwe n’umuryango wa HCR.

Ubu umubare wabo kuva muri Mutarama ni 14 597, abagore 8 053 n’abagabo 6 644 muri bo 748 bakaba barengeje imyaka 60, abagera kuri 35 bagiye kongera ubumenyi muri za Kaminuza.

Isakaro rigizwe n'amashitingi ahenshi rirashaje
Isakaro rigizwe n’amashitingi ahenshi rirashaje
Uko ni ko amazu yaho abayubatse mu cyondo asakajwe shitingi
Uko ni ko amazu yaho abayubatse mu cyondo asakajwe shitingi imvura ihora ku muryango
Bagerageza kubaka ingo
Bagerageza kubaka ingo
Amashanyarazi abaca hejuru
Amashanyarazi abaca hejuru, kubera igihu ntagaragara neza
Mu nkengero y'inkambi bagerageza guhinga ibigori
Mu nkengero y’inkambi bagerageza guhinga ibigori
Na ho ubucuruzi bwa Me to U bwarahageze
Hariyo ubucuruzi bwa Me to U bwarahageze
Inzu ikorerwamo ubucuruzi iba imanitseho ako kantu
Inzu ikorerwamo ubucuruzi iba imanitseho ako kantu

Photos:E Birori

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngayo nguko agahinda.com

  • “Leta y’u Rwanda ntacyo itadukoreye…” aka ndagakunze leta y’urwanda ntacyo idakorera izi mpunzi tutiyibagije ko iba inafite izindi nshingano igomba abaturage bayo, let ayakongo yakagiriye abaturage bayo impuhwe, ariko amabuye n’ibitoro biri hariya biratuma batekereza barabigurisha abazungu, nibakomeze bibere i rwanda duke dufite tuzadusangira , umutekano niwose i rwanda

  • Nonese ko ndeba gahunda y’amafaranga impunzi ziyishimiye kandi mu nkuru ya igihe.com baravugaga ko aribyo bibi kurushaho, ndabyibuka uwo munyamakuru yibasiye abakozi ba WFP ariko byari byuzuyemo amaranga mutima cyane, umenya har’ibindi bapfaga!!! Iyi nkuru iragaragaza ukuri kuko nibura uyu mutipe urabona ko yageze kuri terrain! Bravo umuseke, naho bariya ba igihe.com b’amatiku ntagaciro bibahesha mu mwuga wa journalisme!

  • leta ya kongo ni yite kubaturage babo kuko barababaye,

  • mwihangane buriya muzataha nibanyarwanda bageze igihe barataha nyuma yimyaka 30 ans ubu bamerewe neza murwbabyaye gusa kwirinda intambara zidasobanuye zidafite akamaro cyane nkaziriya za m23 zo zateye abandi bakongomani benshi guhunga ubu bakabagorowe nabo munkambi zo Mu Rwanda, naho leta yo y’u Rwanda ntacyo idakora nyine impuzi aba ari impuzi.

Comments are closed.

en_USEnglish