Digiqole ad

500 basaga bararegwa kunyereza umutungo wa Leta

Kigali – Uru rutonde rw’abantu 500 barenga bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2014  mu mahugurwa y’umunsi umwe  urwego rw’ubushinjacyaha rwageneye abanyamakuru.

Mukagashugi Umushinjacyaha Mukuru wungirje na Richard Muhumuza Umushinjacyaha Mukuru
Mukagashugi Umushinjacyaha Mukuru wungirje na Richard Muhumuza Umushinjacyaha Mukuru

Muhumuza Richard, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ibyo banyereje bifite agaciro ka miliyari imwe irenga y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi Umushinjacyaha Mukuru yabivuze ahereye kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, aho yerekanaga ko hari umubare w’abantu bakekwaho imicungire mibi y’imari ya Leta n’ubushinjacyaha bukuru bukaba bwarahawe kopi y’iyo raporo.

Aba bantu bakekwaho kunyereza umutungo wa leta nk’uko byagaragajwe muri raporo bakaba ari na bo urwego rw’ubushinjacyaha rukoraho iperereza ry’imbitse.

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko urutonde rw’abakekwaga kunyereza umutungo wa Leta,  ari runini ariko ko hari  bamwe  bagiye baruvanwaho kubera ko amakosa bashinjwa adateganywa n’itegeko, biza kuba ngombwa ko umubare wabo ugabanuka.

Ubu umubare w’abarusigayeho ukaba ugera ku bantu 500 barenga ari nabo kugeza ubu amadosiye yabo yamaze kugezwa mu nkiko.

Muhumuza yakomeje avuga ko aba bose bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta  ugizwe n’amafaranga, ibikoresho bitandukanye, no gutanga amasoko hatubahirijwe amategeko,   ari na byo byatumye Leta ihomba miliyari isaga y’amafaranga y’u Rwanda.

Abagize uruhare mu kunyereza ibya leta bari mu ngeri zitandukanye bamwe ngo ni abakozi ba leta  ku rwego rwa za minisiteri zinyuranye, hari abo mu bigo  bya leta, ba rwiyemezamirimo, ndetse ngo n’abo mu nzego z’ibanze.

Umushinjacyaha Mukuru yagize ati “Ubushinjacyaha iyo busanze icyaha gihama  uregwa, hakurikiraho ibihano no kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe kandi tubikora tutitaye ku cyubahiro buri wese  wahamwe n’icyaha afite.”

Gahamanyi Emmanuel Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye  akaba n’umwe mu bagize itsinda rikurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, yavuze ko raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta bazishingiraho kugira ngo  babashe kumenya neza abaregwa ndetse n’icyo bakurikiranyweho.

Avuga ko, ariko babanza  bagasuzumana ubushishozi  urutonde rw’abaregwa ngo kubera ko  ibyo Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta aba yagaragarije  komisiyo ishinzwe kugenzura umutungo wa Leta mu nteko ishingamategeko (PAC) haba harimo bamwe  bacibwa ihazabu y’amafaranga  gusa  ariko ntibahabwe ibihano byo kuba bafungwa.

Abandi muri bo bakaba basanga  ibyaha bashinjwa   bitarateganyijwe  mu bitabo  by’amategeko ahana y’u Rwanda.

Raporo z’ubushinjacyaha zigaragaza kandi ko habayeho imitangire mibi y’amasoko ya leta  bingana na  55%   mu gihe abanyereje umutungo  wa leta bari ku ijanisha rya 26%, aba bantu  500 barenga bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta  batangiye gukorerwa dosiye kuva  mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka ushize wa 2013.

Usibye kugaragariza abanyamakuru urutonde rw’abantu bakurikiranweho kunyereza umutungo wa leta bashyikirijwe inkiko, Urwego rw’Ubushinjacyaha rwahuguriye abanyamakuru ibirebana n’imiterere n’imikorere y’ubushinjacyaha.

Abanyamakuru banahuguwe mu bijyanye n’uko amadosiye y’Abanyarwnda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 bari hanze y’igihugu akorwa n’uburyo boherezwa mu Rwanda.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Kigali

0 Comment

  • None se urutonde rw’izo nyangabirama rwashyizwe ku karubanda muba mubahishamo iki kandi banyunyuza imitsi yacu abana bacu inzara iri kubamarira ku icumu

  • iki nikikwereka ubutabera bunyuze mumucyo, aba banyunyuza imitsi y’abaturage bajye bakanirwa urubakwiriye, kuko ntago umuturage azajya asora utwo afite umuntu narangiza atumire, bakanirwe urwintangarugero nabandi batakerezaga gutyo basubize amerwe musaho

  • URUTONDE? URWO RUTONDE RURIHE?

  • Bazibeshye barutangaze! Ikindi kandi atangiye kuvuga ko hanyerejwe miliyari imwe kandi zirenga amagana….! Erega ntiyabavuga niyo mwateka ibuye rikaba igikoma!

    Murashaka ko abura umugati? Ahere muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu….nibatamukuraho ikitaraganya araba azi kuzibandwa!

  • Imanza ko zibera muruhame kuva bamaze kuregera Urukiko nta mpamvu yoguhisha urworutonde

  • Thanx kuri wowe wanditse iyo nkuru Elisée!
    Hari abantu benshi mwitiranwa batazi kwandika izina ryabo: Elisée

    Bakandika Elysé! This one is wrong!
    Ariko ushobora kwandika Champs-Elysées which is correct

  • ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri he?ruri heeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee?

Comments are closed.

en_USEnglish