Digiqole ad

APF mu biganiro ku ngengo y’imari n’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda

Kuri uyu wa kane, intumwa z’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amatege z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa “AFP (Assemblée Parlementaire de la Francophonie)” zatangiye ibiganiro by’iminsi ibiri na Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari y’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite bigamije gusangira ibitekerezo ku mitegurire y’ingengo y’imari n’ibindi bijyanye nayo.

Ifoto y'urwibutso y'abari muri ibi biganiro
Ifoto y’abari muri ibi biganiro

Mu gutangiza iyi nama, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène yibukije abari muri ibi biganiro ko Guverinoma yemeye ko bibaho kuko yari yiteze ko bazabikuramo ubundi bumenyi buzabafasha mu kazi kabo ko gutegura, kwemezwa, gutora, gukurikirana, kugenzura no gusuzuma ingengo y’imari n’uburyo ishyirwa mu bikorwa.

Ntawukuriryayo yavuze ko ingengo y’imari n’ubwo ari igikoresho cya guverimo yifashisha mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo, ariko itegurwa hakurikijwe politiki, icyerekezo, intego n’ibyo igihugu ku nyungu z’abaturage, bityo ngo abagize inteko ishinga amategeko nk’intumwa za rubanda baba bagomba kuba bafite ubumenyi bwo kugenzura neza niba ibyo byubahirizwa uko bikwiye.

Depite Constance RWAKA Mukayuhi, uri muri ibi biganiro asanga ibi biganiro bifite akamaro kanini kuko bibahuza na bagenzi babo bo mu nteko zishinga amategeko z’ibindi bihugu bakungurana ibitekerezo, hanyuma ngo nibirangira bazareba niba hari icyo bakwigira kubyo babazaniye, kimwe n’uko nabo bashobora kwigira ku Rwanda.

Yagize ati “Hari aho twavuye, hari n’aho tumaze kugera, dufite amategeko tugenderaho…iyi nama yateguwe kugira ngo turusheho kwiga kuko kumva abandi imikorere yabo hari ibyo bituzanira, hagamijwe kwigira.”

Ku rundi ruhande Jean Lucien Bussa Tongba, Perezida wungirije wa Komisiyo y’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) avuga ko guverinoma z’ibihugu zikwiye kujya zitegura ingengo y’imari zabanje kureba ibikenewe cyane.

Tongba avuga ko ari akazi k’intego ishinga amtegeko kureba niba byubahirijwe n’ingengo y’imari igashyira mu bikorwa uko yatowe, hakabaho no kugenzura uko byakozwe no guhana abagize uruhare mu bitaragenze neza aho byagaragaye kuko ngo aribyo bituma ibihugu bimwe bitera imbere.

Naho Péjo Philippe, Umujyanama mu bikorwa by’inteko zishinga amategeko muri ‘AFP’we yahakanye abavuga ko ibiganiro nk’ibi biba bigamije kwigisha ibihugu bitaratera imbere ahubwo ngo ni uguhana ibitekerezo kuko ku Isi nta gihugu wavuga ngo uburyo gikora ibintu byacyo nibwo buryo bwiza ibindi byareberaho.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • inama nkizi ziba zicyenwe ngo abantu bungurane ibiterezo ngo basangira ibyo bakora, ngo burya umutwe wifasha gusara, hakarebwa ibigenda ibitagenda , ibyo wakura kubagusuye nawe ukagira ibyo ubasangiza, u rwanda ruragana heza

  • AFP ? CYANGWA NI APF !

  • ni byizako uRWANDA rukomeje umubano hamwe n’ibindi bihugu by’ibihangange kw’isi ariko rujye rwibukako imishahara y’abakozi ikirimo ubusumbane bukabije, mu ngengo y’imari y’ubutaha bagerageze barebe uko babikemura kuko iyo ugereranyije ibiciro ku isoko ukareba nk’amafaranga umusirikari n’umupolisi bahembwa kandi aribo dukesha uyu mutekano dufite muriki gihe, ukareba uburyo ku mpera y’ukwezi bajya kuri GUICHE bikandagira bavugango barasangaho iki! murumva muri abo leta itabigiramo uruhare ngo babe bakwaka ruswa kuri service bemerewe gutanga? ni ikibazo kuko nibidakemuka ntaho tuba tugana mw’iterambere rifite umutekano usesuye nubwo babashyiriyeho isoko ribagenewe ku biciro bito ese bazajyanayo iki? ngaho namwe nimutekereze mwicare murebe niba bitanu cy birindwi byagutunga ukambara yewe ukanakodesha doreko abenshi bakodesha! naho amahanga turayishimiye kubyiza batwigisha ariko bajye batwigisha n’ivugurura ry’imishahara hagendewe ku biciro biri ku isoko , kuko nicyo kizaha igihugu ingufu zirambye. thanks.

  • buri rwego rwo mu Rwanda rufite icyo rwakwigisha buri mushyitsi kubera iterambere riba riharangwa

  • ariko nibyo0 kuko aho isi igeze nugabanya ingengo y’imari kugirango dusangire ibike dufite kandi dushobore gutera imbere twese

Comments are closed.

en_USEnglish