Digiqole ad

Ubwoba ni bwinshi mu bahanzi ku igitaramo cyo guhitamo 10 bazitabira PGGSS 4

Ku gicamunsi cyo ku itariki 25 Gashyantare 2014 nibwo hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abahanzi  15 bazatoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya kane.

Mu bitaramo bya PGGSS bihuruza abantu benshi
Mu bitaramo bya PGGSS bihuruza abantu benshi

Nyuma y’uko uru rutonde rutangajwe, abenshi muri abo bahanzi imyiteguro y’amajwi bayigeze kure kuko umuhanzi uzakoresha ijwi rye n’ibyuma bya muzika ( live performance)  mu buryo bw’umwimerere muri iki cyiciro ari we uzatoranywa.

Mu bahanzi baganiriye na UM– USEKE ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa,benshi bagaragaje ubwoba batewe n’icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 15 Werurwe 2014 ahasanzwe habera Expo i Gikondo kuko ni nabwo hazahita hatangazwa abahanzi 10 bemewe kuzitabira iryo rushanwa.

Zimwe mu mpungege zifitwe n’abahanzi basanzwe bitabira iryo rushanwa ngo ni uko hari abahanzi bashya basanzwe bamenyereye kuririmba ‘Live’ bashyizwe kuri urutonde.

Bamwe mu bahanzi bagaraje impungenge zabo bagira bati “Muri kiriya gitaramo tuzahakura amanota cyangwa tuyabure imbere y’abakunzi bacu.”

Uru nirwo rutonde rw’abahanzi bazatoranywamo 10 bazitabira PGGSS IV:

1. Paccy
2. Knowless (Asanzwemo)
3. Teta Diana
4. Bruce Melody
5. Active Group
6.Uncle Austin
7. Jule Sentore
8. Amag The Black
9. Edouce
10. Jay Polly (Asanzwemo)
11.Urban Boys (Asanzwemo)
12. Christopher (Asanzwemo)
13. Senderi International Hit (Asanzwemo)
14.Dream Boys(Asanzwemo)
15.Kamichi (Asanzwemo).

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • byiza2222

  • MWESE SENDERI KAMICHI NIBO BAZAVAMO MBERE CYANE SENDERI

  • Mutore senderi Rwose ntanumuntu numwe munganya ndakwmera ujyana nibigezweho. Harya siweho wanariribye Agaciro ra? mumutore mumutore

  • ama g d black yarakoze cyane kbs akwiye kuboneka mu rwo rutinde rwicumi bambere

  • Birakaze pe!Burya mu baburana haba harimo uwigizankana,ariko njye ku bwanjye nabapanga mu buryo bukurikirana!

    1.Knowless
    2.Jay Polly
    3.Urban Boys
    4.Christopher
    5.Dream Boys
    6.Kamichi
    7.Bruce Melody
    8.Amag The Black
    9.Paccy
    10.Jules Sentore

    Uwo nkuyeho icyizere nashaka yihebe!

  • good,aha niho tugiye kurebera abahanzi nyakuri turebe namajwi yanyu uko ahagaze mutisunze ibyuma,haaaaaaaa.

  • Jay Polly agomba kukibibikaho kuko hari haciye utunsi!Ndakangurira abantu kuzatora neza!

  • Abandi nibahebe ni Knowless our lovely sister,naho abazwi ku ndirimbo imwe nka fata telephone&fatafata,nibaherekeze abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish