Digiqole ad

Abanyarwanda 38 ntibazongera kwitwa impunzi mu gihugu cy’Uburundi

Leta y’u Burundi yatangaje kuwa gatatu ko Abanyarwanda bafatwaga nk’umpunzi muri icyo gihugu bambuye iyo sitati y’ubuhunzi icyo cyemezo kirareba Abanyarwanda 38 bahungiye mu Burundi hagati y’umwaka wa 1959 na tariki ya 31 Ukuboza 1998 iki cyemezo kikaba gitangira kubahirizwa kuri uyu wa kane.

Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu w'Uburundi, Edouard Nduwimana
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’Uburundi, Edouard Nduwimana

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Edouard Nduwimana yavugiye kuri Radio y’u Burundi ati “Dukurikije impinduka nziza ziri mu Rwanda kuva mu myaka ishize, tukanakurikiza amabwiriza y’Umuryango puzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR), leta y’u Burundi itangaje ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiye mu Burundi hagati ya 1959 na tariki ya 31 Ukuboza 1998 irangira guhera tariki ya 27 Gashyantare 2014.”

Edouard Nduwimana yatangaje abantu bazatakaza sitati y’ubuhunzi kuri uyu wa kane amategeko akaba nta yindi sitati abagenera cyangwa ubundi buryo bafatwamo, hazitabazwa itegeko rigenga abinjira n’abasohoka cyangwa andi mategeko arebana nabyo kugira ngo bagire icyo bakorerwa.

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi kandi yavuze ko Abanyarwanda basabye ubuhungiro ariko ibyangombwa byabo ntibisuzumwe tariki ya 27 Gashyantare 2014, bizasuzumwa mu buryo bunyuze bunoze kandi bunyuze mu mategeko, hisunzwe amahame n’amabwiriza y’amategeko mpuzamahanga agenga sitati y’impunzi.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri Minisitire ifite mu nshingano impunzi, Ntawukuriryayo Frederic yatangarije Umuseke ko kuba abo Banyarwanda bambuwe sitati y’ubuhunzi bitavuze ko bagiye kwirukanwa.

Yagize ati “Gukurirwaho sitati y’ubuhunzi, bivuze ko abo Banyarwanda batagiye kwirukanwa ahubwo ntabwo bazongera kwitwa impunzi.”

Ntawukuriryayo yatangaje ko hari ibintu bitatu bishoboka kuri abo Banyarwanda, ari byo gushaka ibyangombwa byemewe n’amategeko y’abinjira n’abasohoka (passport) bitangwa n’u Rwanda ku bantu bajya gukorera hanze.

Ikindi bashobora gutaha ku bushake nk’uko byagiye bigenda ku bandi Banyarwanda bari impunzi, ndetse ngo abakeneye gukomeza kwitwa impunzi bashobora kwandikira inzego zibishinzwe mu Burundi bagatanga impamvu nshya zifatika zatuma bakomeza kuba impunzi.

Nk’uko Ntawukuriryayo akomeza abivuga ngo u Rwanda rwiteguye kuba rwakwakira abo Banyarwanda baba bashaka gutaha ku bushake.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abarundi bibagirwa vuba

  • Shut up bibagirwavuba se nibo basinye aliya masezerano !!! ///????

    • Hahahahaaa, ndumva munafite uburere da, umunyarwanda yarabyaye amwita Bucya bwitwa ejo

  • Areee wee, ubu rero ngo nbo bakoze akazi,buretse..Ngo babambuye ubuhunzi? Kandi nabo bagiye guhunga? Ariko ibi ni ibiki Mana!!

  • kuba uburundi bwabikoze si ikibazo kuko u Rwanda nubundi ntawe rukumira gutaha iwabo bose ni karibu mu gihugu cybabyaye ubundi se ko umuntu ahunga igihugu gifite umutekano mucye ubwo abo baracyahunze iki? nibaze iwabo ni amahoro kadi barisanga.

  • ariko ubundi barinda bitwa impunzi nako baba impunzi kugeza ikigihe igihugu kiri gutemba amata n’ubuki, umutekano ari wose kubera iki? iki nikikwereka ko hari ikibirukamo , hari ibyo bishinja mu mitima yabo basize bakoze mugihugu bitari byiza

    • Vuga gahoro sha, ruriye abandi rutakwibagiwe!

  • nibatahe bareke guteza icyugazi mu mahanga kuko mu Rwanda ni amahoro

  • Nubwo turi kubinyura hejuru uyu mukwabu ntabwo ari gusa!abarundi bikanze Akamasa!
    kuko ubwitonzi bagira none ukaba ureba ibyo bahise bakekera k’ubanyarwana ahaaaaaaa!!!!!

  • Aliko se abanyarwanda banzwe hose pepepeeeee!!!! ibi ni ibiki koko, ntabantu bangwa nka abanyarwanda, uretse ko nabo ubwabo badakundana hagati yabo.

  • Barundi mwirukanye abaturanyi banyu abari iwabo ko batabirukanye.heeee.ndanyuzwe.mubigire muziko muri mumvururu.

Comments are closed.

en_USEnglish