Ruhango: Amatorero yaremeye abarokotse jenoside batishoboye
Itorero rya pantekote,n’itorero Metodisite yose akorera mu karere ka Ruhango, yaremeye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye,mu rwego rwo kugirango bibafashe kwigira.
Iyi gahunda yo kuremera abarokotse batishoboye, yateguwe n’aya matorero ,nyuma yo kubona ko bamwe mu baturage, bugarijwe n’ibibazo by’ubukene,ku buryo batabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Mukamuyango Fortunee umwe mubarokotse batishoboye bubakiwe inzu yavuze ko bimushimishije kongera kubona inzu kuko aheruka inzu ye mbere ya jenoside.
Mu byishimo byinshi bivanze n’amarira yagize ati: ’’Kuva aho mbereye umupfakazi nacumbikiwe n’abandi bagiraneza, kuko ubushobozi buke nari mfite butari kunyemera gukodesha’’
Ikindi ngo nuko hari amwe mu matorero usanga yibanda gusa kubifasha roho ariko akaba atita kubyubaka n’umubiri.
Izi mpamvu zose nizo zabateye gushyira mu igenamigambi yabo gahunda yo gufasha abarokotse batishoboye batuye muri aka karere ka Ruhango by’umwihariko no mu tundi turere twose tw’igihugu aya matorero akoreramo.
Uhagarariye itorero ADEPR mu ntara y’amajyepfo Kalisa Jean Vianney, yavuze ko, bifuza gushyira ingufu muri iki gikorwa cyo kuremera abatishoboye, bagendeye cyane cyane kuri iyi minsi ijana yo kwibuka, kandi akavuga ko bizakomeza na nyuma y’iyi minsi.
Yagize ati:’’Niba inzego z’ubuyobozi zifasha abatishoboye kwivana mu bukene,twe ni iyi he mpamvu yatuma tutabikora,kandi ijambo ry’Imana rivuga ko idini nyakuri ari iryita ku bapfakazi, n’impfubyi.
Elise MUHIZI
UM– USEKE.RW