Digiqole ad

Pakistan : Drones bivugwa ko ari iza USA zishe abantu 17

Nibura abantu 17 nibo bahitanywe n’indege zo mu bwoko bwa ‘drones’ bivugwa ko ari iz’abanyamerika, zibatsinze mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan.

Ibitero by'izi ndege ziba ziitwaye bimaze guhitana abarenga 3,600 muri Pakistan
Ibitero by’izi ndege ziba ziitwaye bimaze guhitana abarenga 3,600 muri Pakistan

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo izi ndege ngo zarashe mu mazu mu majyaruguru ya Waziristan mu turere tugendera ku mahame gakondo na Islam.

Hari amakuru avuga ko abishwe benshi ari abo mu barwanyi b’imitwe yitwara gisirikare muri kariya karere k’ubutayu nkuko bitangazwa na BBC.

Ibi bibaye ubwa gatatu nyuma y’uko Ministre w’Intebe mushya wa Pakistan Nawaz Sharif asabye ihagarikwa ry’ibi bitero by’indege zitwara ku butaka bw’igihugu cye.

Leta yasohoye itangazo ryamagana ibi bitero, rivuga ko ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu cya Pakistan.

Bwa mbere abantu barindwi bishwe n’ibi bitero tariki 8 Kamena nabwo mu majyaruguru ya Waziristan.

Utu duce twa Waziristan (ya ruguru n’iy’epfo) dufatwa nk’indiri y’abarwanyi ba Al-Qaeda ndetse n’abataliban bo hakurya mu gihugu cya Afghanistan.

Iki gitero cy’izi ndege za Amerika ngo kiraza gutuma habaho kurebana ay’ingwe hagati ya Leta za Islamabad na Washington.

Muri uyu mwaka iki nicyo gitero gikomeye kigabwe n’indege za Drones.

Ibi bitero ngo biba bigamije guca intege abarwanyi ba Al-Qaeda n’aba Taliban baba muri biriya bice byo hagati ya Pakistan na Afghanistan.

Kuva mu 2004 kugeza ubu mu 2013 indege za drones z’abanyamerika zimaze guhitana abantu basaga 3,460 barimo abahigwa n’abadahigwa.

Ibitero byinshi byagabwe na drones hari ku butegetsi bwa Perezida Obama nkuko byemezwa na Bureau of Investigative Journalism

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • I HAVE A DREAM BECOME I HAVE A DRONE !! OBAMA TWASENGEYE NGO AJYEHO YATWERETSE UWO ARIWE!! AHAA

  • Obama agomba kubazwa abantu yica nagasuzuguro karenze .

  • nyamara baramutse arabanyamerika(silent killer) bapfuye ubu benshi mubantu barikuba bacitse ururondogoro ngo ubwoko bw’Imana bwapfuye(tuzamenya ko umuntu arinkundi ryari)tutagendeye kuri propaganda ya media nka bbc,CNN,Aljazila,…

  • Pakistan is getting more democracy through US drones. Obama akwiye ikindi gikombe cyo guharanira amahoro yica abaswahili. Muslims must wake up!

Comments are closed.

en_USEnglish