Month: <span>July 2013</span>

Gicumbi: Umugabo yateye umwana we inda ahungira Uganda

Byigero Evariste wo mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Manyagiro, Akagali ka Rusekera, Nyamyumba arakekwaho gutera inda umwana we w’umukobwa w’imyaka 17 nyuma uyu mwana yamara kubyara se ari nawe mugabo we akanduruka agahunga. Byigero bivugwa ko yerekeje muri Uganda nyuma y’uko umuryango we uteranye ukemeza aya mahano yabaye ukanemeza gushyikiriza uyu mugabo ubutabera. Amaze […]Irambuye

Kwibohora bitwibutsa inshingano dufite yo kubaka imibereho twifuza- Perezida Kagame

Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye imihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye yanahujwe na gahunda zo kwizihiza isabukuru y’imyaka 51 u Rwanda rumaze rwigobotoye ubutegetsi bwa gikoroni n’imyaka 50 umuryango wa Afurika yunze ubumwe ubayeho, Perezida Kagame yavuze ko kwizihiza ibyo byose byongera kwibutsa Abanyafurika n’Abanyarwanda by’umwihariko ko bagomba guhera kubyo bafite […]Irambuye

Rayon na APR FC zaheze muri Sudan, ingaruka ku Amavubi

Kuva kuwa 1 Nyakanga ubwo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryarangiraga, amakipe ya APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda ntizizabasha kugera mu Rwanda kubera ibibazo by’indege nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’aya makipe. Aya makipe azaza kuwa mbere tariki 8 Nyakanga, icyumweru ategereje uko ava aho muri Sudani. CECAFA niyo itegura iby’ingendo z’amakipe aba yitabiriye […]Irambuye

Bamwe mu bahanzi bagize icyo batangaza ku munsi wo kwibohora

Massamba Intore umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu gukundisha Abanyarwanda indirimbo za gakondo yabo ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi bagize uruhare mu gushishikariza Abanyarwanda bari imahanga gutaha mu gihugu cya babyaye, kuri we avuga ko umunsi wo kwibohora ufite byinshi umwibutsa birimo uburyo yabagaho mu gihe FPR yateguraga gutabara Abanyarwanda no mu rugamba […]Irambuye

Abana batatu b’umukambwe Mandela bataburuwe bajyanwa Qunu

Abakozi bafite amapiki bari kumwe n’igipolisi kitwaje umwanzuro w’urukiko bateye urugo rw’umwuzukuru wa Mandele ku munsi w’ejo kuwa gatatu bataburura imva z’abana 3 ba Nelson Mandela, iki kikaba ari ikimenyetso cy’ubushyamirane mu muryango w’intwari ku isi. Nyuma y’aho urukiko rwari rumaze gutegeka ko abuzukuru ba Mandela batabururwa bakimurirwa aho benshi mu muryango we bifuza, abapolisi […]Irambuye

Abagore basabwe kugira uruhare rufatika mu matora aje

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda arasaba abagore kugira uruhare mu gutegura amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeri kugirango azabashe kugenda neza. Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, komisiyo y’Amatora, Abahagarariye inzego z’abagore   kuva ku rwego rw’Umurenge, Uturere kugeza ku rwego rw’Intara kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/07/2017 mu cyumba cy’inama […]Irambuye

Misiri: Igisirikare cyakuyeho Perezida Morsi

Mu minsi ibiri ishize igisirikare cya Misiri cyari cyatangaje ko amasaha 48 naramuka ashize Perezida Mohammed Morsi atarumvika n’abamurwanya kizagira icyo gikora mu rwego rwo kurengera abaturage. Imvugo yabaye ingiro; kuba ntacyo Morsi yakoze byatumye igisirikare kimukuraho. Ubu igihugu kiyobowe by’agateganyo na Pezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Itegeko Nshinga naryo ryahise rikurwaho, bikaba biteganyijwe ko rigomba gusubirwamo […]Irambuye

USA: Ikatirwa rya Munyenyezi ryongeye kwigizwayo

Ikatirwa ry’umunyarwandakazi Munyenyezi Beatrice  ryari riteganijwe kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga ryongeye kwimurwa ku nshuro ya kabiri bimurirwa ku itariki 15 z’uku kwezi. Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha byo kubenshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Leta Zunze ubumwe z’Amarika ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi agahabwa ubwenegihugu, ariko nyuma aza kuvumburwa ko yabeshye. Ubusanzwe […]Irambuye

Dr Harebamungu ntakozwa ibyo gusubiramo ibyiciro by’ubudehe

Mu gihe Imiryango y’urubyiruko  iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri za kaminuza n’amashuri makuru bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bikwiye gusubirwamo kuko bigaragara ko bitakozwe neza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Harebamungu Mathias we asanga nta mpamvu yo kubisubiramo kuko ngo bijya guhuza n’imibare yatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha […]Irambuye

en_USEnglish