Digiqole ad

Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta cyahagaritse 'kompanyi' 90

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, RPPA cyahagaritse ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 90 ngo ntibizongere guhatana mu masoko kubera kutuzuza no kutubahiriza ibisabwa mu myaka itatu ishize.

4cf6741a71

 

Nkuko byatangajwe ku rubuga rwa RPPA ibi bigo birashinjwa kutuzuza ibyo bemeye gukora mu masoko ndetse no guhimba ibisabwa mu ipiganwa. Ibi bigo byahagaritswe igihe kiri hagati y’imyaka kuva kuri umwe kugera kuri 3 bitewe n’icyo buri kigo kiregwa.

Ibyo bigo muri byo 14 bizarangiza igihano cyabyo muri uyu mwaka, 33 bizarangiza guhagarikwa kwabyo mu mwaka utaha ibindi 25 byo ntibyemerewe gukora kugera mu 2015, ibindi 16 birangize uko guhagarikwa mu 2016, ikigo kimwe cyo kikaba kitemewe kugeza mu 2018.

Ibigo byahagaritswe imyaka itatu kubera impapuro mpimbano harimo ;  ECOSAF, ETRACOS, Bonaventure Sarambuye, Newton Consultancy, Global Logistics Company Ltd, SOCOBAT, Ntahontuye Emmanuel, Decoco, ECOGENTI, Copricorn, na N.J Construction. Ibindi bigo ni nka  Pyramid 3000 Ltd (general trading company), Media For Development, Blue M.K.E Ltd, Ecose Ltd, CEEPTS Company Ltd, Entreprise Mucyo Hirwa Hormisdas, Entreprise de Construction, Neutralite et Verite, Entreprise de Construction Neutralite et Verite, Kigali Professional Cleaners, Architecture Construction Landscape and Graphic Consultant, Skills Enterprise, EMO Construction na Kingstone Construction International.

Just Size, SONACO, MEV Construction Company, Rock Construction, HIG Construction & Consultancy, One Stop Multi Services, Signs Care, Bureau Banga and Rectos nabyo byarahagaritswe.

Kuri uru rutonde hariho kandi Advantage Technologies Ltd, ASOPHATE, Cube Construction, Entreprise de Construction, Etude et Consultance, Makuza Vision Company, KONIBE Limited na COGACTEX Limited.

Ibigo byahagaritswe kuko bitabashije kubahiriza ibyo byemeye gukora mu masoko harimo ;Eastern Hydraulics and Contractors, KENIMAX Trading Ltd, Impuguke and Entreprise ECOF.

Augustus Seminega, umuyobozi wa  RPPA avuga ko ibigo bikwiye kugira abantu bazi neza ibijyanye n’amasoko kugirango birinde amakosa akorwa akaviramo ibigo gufungwa.

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ??????hanyuma se?ntabundi buryo Bwari gukoreshwa?iyo Misoro batangaga?abo bakozi bakoreshaga?

Comments are closed.

en_USEnglish