Digiqole ad

AmaG the Black umuhanzi unakora za Frigo bikagenda neza

Ni umuhanzi umaze kumenyekana cyane kubera indirimbo ze, siho avana umugati gusa kuko afite n’umwuga akora wo gusana  za Frigo na Climatiseurs. AmaG ashishikariza urubyiruko rugenzi rwe gukora cyane kuko bitanga umusaruro.

Yatsindiye Salax Award kubera ubuhanga bwe, araiko anafite ubundi mu gukora za Frigo
Yatsindiye Salax Award kubera ubuhanga bwe, araiko anafite ubundi mu gukora za Frigo

Nta gihe kinini aramara amenyekanye muri muzika mu Rwanda, ariko ubu ari mu bamaze kwamamara mu gihe gito mu njyana ya Hip Hop, kuba umu ‘star’ yemeza ko bitamubuza gukora akandi kazi ashoboye.

Uyu musore umusaruro uvuye mu murimo we wo gusana za Frigo ndetse no mu mpano ye y’ubuhanzi aherutse kuwuvanamo akavatiri ka Carina E.

AmaG ati “ Naguze aka kavatiri ngo noroherwe mu kazi ka muzika no gukora frigo. Nibindi nzabigeraho icya mbere ni ugukora utajenjetse kandi ntusuzugure umurimo upfa kuba uwushoboye.”

Ku modoka ye, yanditseho amagambo avuga ngo “TURI KU ISHURI”. Iri ni izina ry’indirimbo ye nshya yafatanyije na Bruce Melody.

Ati “Iyi ndirimbo ndayikunda cyane kandi iri mu zituma nigirira ikizere cy’ubuzima kuko turi ku ishuri aho twiga byinshi.”

AmaG the Black ku modoka ye aherutse kwigurira
AmaG the Black ku modoka ye aherutse kwigurira

Uyu musore avuga ko ikimuhangayikishije atari ukuba umu ‘star’ ahubwo ari ugukora imishinga yo kumuteza imbere mu buzima busanzwe.

Ati “ icya mbere mu buzima ni ugukora, cyane cyane nk’urubyiruko noneho tugifite n’imbaraga. Tugomba gukora cyane kurusha abandi bose.

Ubu mfite indirimbo nyinshi muri Studio, ndi gukora amashusho y’indirimbo yanjye ‘Care’ izagera hanze mu minsi micye, ariko ndi no gushaka gutangiza atelier yanjye bwite yo gukora ama frigo aho nzajya mba ndi umunsi ku munsi.”

Nawe ari ku ishuri
Nawe ari ku ishuri

Photos/PMuzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Urakoze gukurikiza umwuga wa Papa wawe! umufrigoriste w’umwuga! Abdulkarim!

  • TURASHAKA CARE!! NYONYONYONYONYONYONYONYO!!!!!

    • amaduka yarahombye,………wiyogoshesha 400 ugasukisha 7000………melange ya 300

  • Imana ishimwe komerezaho mwa gusa ujye wibuka Imana ureke abagusebyaga ngo uri umupfubuzi wabigize umwuga..

  • ndashima AmaG, gukora ni ngombwa ku rubyiruko kandi tugomba gushakishiriza ahantu hatandukanye kugira ngo tubashe kubaho neza. n’abandi bagombye kureberaho.
    courage!!!!!!!!!!!!!!

  • AmaG, ndamwemera cyane cyane iriya ndirmbo ye “Turashaka care”, iratwubaka cyane kubw’impanuro yayo.

  • Turashaka care nyonyonyonyo amaG ni umuhanga kabisa.

  • amag yaba ari amani umuhungu wa ngayabateranya uzwi kwizina rya nakitek umufrigoriste w’umuhanga cyane? Imana imuhe umugisha papa we yangiriye neza.

    • Ni Amani umuhungu wa Ngayabateranya!

  • Man nakwemeraga ariko noneho nkubye kabiri uri muhanzi baguze imodoka vuba cyane kdi courage musore.

  • Umva wangu AMANI,(AMAG), iyi modoka yawe ugomba kuyijyana mu igaraji bakayitera irangi kuko ndabona ishaje.

    • Reks ishyari, wowe se ufite iyihe? Ibyo uvuzi ni fake sana. Turavuga ibige nawe uti ibigori??? Turi ku ishuri!!!!

  • AMAG Twarakoranye igihe kinini muri NAKTECH RWANDA FRIGORIE, ndibuka igihe AMAG anzanira Heard Disque ngo yari avuye gufata ahantu muri cyber…..hahahaha

  • AM G BIG UP!!URI THE SMALL PROPHETE.URUBYIRUKO RUJYE RUGUTEGA AMATWI URUHANURE HAMWE N’ABANDI BOSE BAFITE SOME DEVIATIONS

  • big up ama g,byaranejeje maze kumenya ko uri aman byatumye nibuka ineza papa wawe yangiriye, yangiriye inama nyinshi zubuzima ubwo nahakoreraga stage muri 2006 kandi byangiriye umumaro uri umuntu w’umugabo cyane.

  • nanjye ndakwemera wangu kandi turi ku ishuri ahrimo na care

  • CARE NIYAMBERE BIHOZE KORIBYUGOMBA GUKORA IMPANURO ZAWE ZIRUBAKA BAMWE BAZAKWANGA ABANDI BAKWEMERE COUL MA MAN

  • Ama g ni umuntu w’umugabo

Comments are closed.

en_USEnglish