Umutingito ku gipimo cya 6.1 watigishije igihugu cya Indonesia
Mu ijoro ryo kuwa kabiri intara ya Aceh muri Indonesia yibasiwe n’umutingito wo ku kigero cya 6.1 wahitanye abantu basaga 22 kugeza ubu, abandi benshi bagakomereka.
Uyu mutingito wasize igihugu cyose mu cyoba gikomeye dore ko mu mwaka ushize bibasiwe n’undi wari ufite ubukana bwa magnitude 6.4 wasize benshi iheruheru.
Umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito kuri uyu wa gatatu wari ugeze ku bantu 22 nubwo bavugaga ko imibare ishobora gukomeza kwiyongera.
Abasenyewe n’uyu mutingito ndetse n’abafite ubwoba ko ushobora kubasanga mu nzu zabo bamara iminsi bikinze mu bibuga by’umupira biba bibari bugufi aho baba bizeye kutagwirwa n’amazu.
Aka gace ka Aceh ko mu kirwa cya Sumatra gakomeje kwibasirwa n’umutingito dore ko muri 2004 nabwo kadukiriwe n’umutingito utoroshye wavuye mu nyanja (Tsunami) wivuganye abantu bagera ku bihumbi 200.
AP
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW