Sena yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho “University of Rwanda”
Kuwa kabiri tariki ya 02 Nyakanga niho Inteko rusange ya Sena yemeye ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rishyiraho urwego rwa Kaminuza imwe y’u Rwanda rikagena inshingano, imiterere n’imikorero yarwo.
Byabaye nyuma yaho muri Gicurasi umutwe w’abadepite wamaze gutora uwo mushinga w’itegeko, iyi Kaminuza y’u Rwanda (UR:University of Rwanda) izahurizwamo icyari Kaminuza nkuru y’u Rwanda(NUR) nandi mashuri makuru ya leta.
Izagira icyicaro mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko cyazaba kiri ku ishuri rikuru ry’imari n’amabanki(SFB) i Mburabuturo ya Gikondo bitewe nuko ngo ariho harimo kuboneka inyubako ubuyobozi bwayo bwakoreramo. Ibi ariko ngo ni agateganyo.
Iyi Kaminuza imwe igomba gutangira umwaka w’amashuri utaha ( 2013-2014) aho ubu biteganyijwe ko uzatangira muri Nzeri.
Minisitiri w’uburezi Dr Vincent BIRUTA wagejeje ishingiro ry’uwo mushinga w’itegeko ku intekorusange ya Sena akaba avuga ko wateguwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no guhuza ibigo bya Leta ngo byo gutatanya imbaraga.
Ibi bigo ngo bizajya bisangira bimwe mubikoresho ndetse kandi bigabanye n’amafranga yajyaga atangwa ku balimu babaga bavuye hamwe bagiye kwigisha ahandi (visit) kandi bigisha amasomo amwe bagahembwa n’umukoresha umwe ahantu habiri.
Minisitiri w’uburezi avuga ko iyi Kaminuza bizayifasha kubona agaciro ku rwego mpuzamahanga aho ngo kuri ubu iyo ufashe ikigo kimwe usanga kitagaragaza uburemere mu ipiganwa mpuzamahanga ariko ngo nibihurizwa hamwe, abalimu n’abashakashatsi bose bari hamwe bizafasha iyo Kaminuza y’u Rwanda kugira imbaraga no ku rwego mpuzamahanga .
Uwo mushinga w’itegeko uvuga ko Kaminuza y’u Rwanda izaba igizwe na za koreji (Collège) esheshatu (6), izatangira gutanga impamyabushozozi umwaka utaha w’amashuri.
Ubu abanyeshuri barangije uyu mwaka bo bazahabwa impamyabushozi z’ibigo bari basanzwemo mugihe abarimo kwiga batararangiza bo bagomba guhera umwaka utaha w’amashuri bahabwa impamyabushobozi za Kaminuza y’u Rwanda imwe.
Uyu mushinga w’itegeko uha urwego rwa Kaminuza ubushobozi bwo gushora imari mu bibyara inyungu murwego rwo korohereza leta igihe iyi Kaminuza izaba yakoreye ubwayo amafaranga.
Koreji 6 “University of Rwanda” nahateganyijwe ibyicaro byazo:
Koreji y’inderabarezi (icyicaro KIE), koreji y’ iby’Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage (icyicaro Huye aho NUR iri ubu), koreji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ( icyicaro KIST), Koleji y’ iby’Ubucuruzi n’Imari (icyicaro SFB) ari naho icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda kizaba kiri, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima( icyicaro KHI) na Koreji y’Ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ikaba izaba ifite icyicaro i Busogo muri Musanze.
“University of Rwanda” izaba ifite umuyobozi w’ikirenga (Chancellor ) naho buri koleji yose izaba ifite umuyobozi wayo.
Umushinga w’itegeko rishyiraho urwego rwa Kaminuza y’u Rwanda rikagena inshingano, imiterere n’imikorero yarwo nyuma yaho abasenateri bemereye ishingiro ryawo ukaba ugiye gusuzumirwa muri komisiyo ya Sena ibifite mu nshingano nyuma yaho izakore raporo izashyikiriza Intekorusange.
Nuramuka utowe bizatesha agaciro Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) n’amashuri makuru ya leta yari asanzweho ariyo KIST,KHI, ISAE, UPU,SFB na KIE maze byose bihurizwe hamwe bibe Kaminuza y’u Rwanda.
Ubu muri Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta harabarizwamo abanyeshuri hafi ibihumbi 37.
Emmanuel TUYISENGE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ibyo bateguye babigezeho. Gusa njye simbona ko ari ukuzamura ireme ry’uburezi ahubwo ni ugushakira bamwe imirimo no gusenya ibikomeye ngo turashaka ibishya byihuse. Mbabajwe n’abazahabwa izo Diplomes zitemewe na UNESCO gusa! Diplomes zikora mu Rwanda gusa koko ni ryo reme bashaka kuzamura mu burezi?
Niki amateka azibukira kuri Biruta Vincent nka minister w’uburezi? Igihe wayoboye Ministere nibwo urubyiruko rwaciwemo ibice, bamwe babuzwa kwiga kaminuza kubera amikoro.Ukuntu twagukundaga Minister!Ubonye nibura iyo uvuga uti uwatsinze kurusha abandi ariwe uziga? Agahinda suguhora urira.Bwana Minister,ese uwakubaza niba abana babategetsi bazarihirwa n’abababyaye uzadusubiza ko ari yego?
naho umutara polytechnic kicukiro iprc byo bibarirwas mukihe kiciro
Ariko koko minister we yize ate cg abo barigihe kimwe bigaga barihiwe nande
ibi byose bifite icyo bihatse kandi kizavuka gusa ntibazirengagize ko babijyizemo uruhare mwiteranyuma ryumunyeshuri
Kaminuza Nkuru y’U Rwanda Genda ubaye amateka !! Wari ubukombeee wemewe hose none Bagutesheje agaciro.
Abo wareze ukaduha ubumenyi tuzahora tukuvuga imyato
U Rwanda ruzaba muri essai-erreurkugeza ryari? Murebe ibigo byahujwe mutubwire niba byaragize icyo bihindura mu mikorera. Wareba ORTPN yagiye muri RDB, reba RAB reba RBC byose nudasanga ari akavuyo no gushakisha structure abantu bakoreramo uzangaye. Ese abaministres bacu baze gushyiraho les décrets-loi zuzuza ayo maprojets y’ibigare aba agiyeho pour aider les nouvelles institutions à fonctionner? Ahandi niko bigenda bituma binoza imikorere du jour au joiur naho twe iwacu turangwa no kwivuruguta. Ikinsetsa ni uko bimpa impresssion de déjà vu kwa Kinani hariho université imwe ifite campus ebyiri BUtare na Nyakinama. Byaba ariho dusubiye cyangwa ndibehsya? Ahaaaa, nzaba ndeba ni mwene Kanyarwanda
NONE SE IYO MUVUGA KHI GUSA, andi mashuri yo yigisha abaforomo n anabyaza ko mutayavuga?nayo se azabarizwa muri KHI?
BIRABABAJE KURENGANYWA
N’ UWAKAKURENGEYE @@@@@@@@@
Comments are closed.