Gutaha ni uburenganzira ushaka kuguma aho ari asaba ibyangombwa – Mukantabana
Kuwa 17 Nyakanga Minisitiri ushinzwe kwita ku mpunzi no gukumira ibiza (MIDMAR) Seraphine Mukantabana yagiriye urugendo mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nakivale agamije gusobanura ibijyanye n’ikurwaho ry’icyemezo cy’ubuhunzi cyakuweho tariki 30 Kamena kigatangira kubahirizwa tariki ya 1 Nyakanga 2013.
Urwego rushinzwe gutangaza amakuru muri Minisiteri yo kwita ku mpunzi ndetse no gukumira Ibiza rwatangarije Isango Star ko, Minisitiri Mukantabana yagiye Nakivale nyuma y’iminsi micye avuye muri Zambia igihugu nacyo kirimo umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda.
Minisitiri akaba yaravuze ko gutaha ari uburenganzira ariko n’abagifite impamvu zatuma bakomeza gukorera muri ibyo bihugu u Rwanda rwabafasha kubona ibyangomba bakaguma bagakorerayo ariko batitwa impunzi.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi rivuga ko hari umubare usaga ibihumbi ijana (100 000) w’abanyarwanda bakitwa impunzi.
Aba banyarwanda bakuriweho kwitwa impunzi ni abahunze hagati y’umwaka wa 1959 na 1998.
Impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziri mu bihugu bya Congo Kinshasa, Zambia, Congo Brazaville n’i Burundi.
Zimwe mu mpunzi zitahuka zivuga ko zatinze gutaha kubera amakuru mabi zifite ku Rwanda, ko nta mutekano uhari ko abatashye bicwa n’andi makuru mabi.
Benshi ariko batashye bakemeza ko ibyo babonye bitandukanye n’ibyo babwiwe.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ifoto yawe ni nziza pe !! Ndanabona uri umuntu mwiza. Imana ibane nawe
Comments are closed.