Digiqole ad

Hon Mukaruriza yahaye ububasha Ministre Muhongayire wa MINEAC

Kuri uyu wa 17 Nyakanga, Hon. Monique Mukaruriza yahererekanyije ububashya na Ministre mushya ushizwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) Muhongayire Jacqueline mu nzu ikoreramo iyi Ministeri ku Kimihuura.

Hon Monique (ibumoso) aha ububasha Ministre Muhongayire
Hon Monique (ibumoso) aha ububasha Ministre Muhongayire

Ministre ucyuye igihe yabanje gushimira Perezida Kagame ku kizere yari yamuhaye cyo kumuragiza Ministeri nshya mu 2009, yashimiye kandi buri wese wagize uruhare mu kubaka iyi ministeri yari nshya.

Hon Mukaruriza avuga ko hari ibyo bishimira ko bagezeho birimo ibyemezo byagiye bifatwa n’ibihugu muri gahunda yo kubaka inzira za gari ya moshi, kubaka impombo za petrole, gushyiraho gasutamo imwe, gukoresha ikarita ndangamuntu imwe nk’urwandiko rw’inzira n’ibindi ngo ministre mushya azakomerezaho.

Mukaruriza utigeze akomoza ku cyatumye yeguzwa cyangwa ku byamunaniye gutunganya byasobanuwe cyane na Perezida Kagame mu cyumweru gishize, yavuze ko azakomeza gukorera igihugu aharanira kugiteza imbere mu rugamba kirimo rwo kwigira.

Abahagarariye u Rwanda muri EALA bari bitabiriye, Hon Pierre Celestin Rwigema
Abahagarariye u Rwanda muri EALA bari bitabiriye, Hon Pierre Celestin Rwigema

Ministre mushya Muhongayire  Jacqueline  nawe yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye ikizere anashimira cyane Minisitiri ucyuye igihe ku mirimo yakoze mu gihe cy’imyaka itanu yari amaze ayobora MINEAC.

Yagize ati “Ndasaba abakozi tuzafatanya kunoza umurimo mu nshingano zabo zose no gukuraho inzitizi zose zatuma tutagera ku ntego zihari.

Muhongayire Jacqueline akaba yasabye uwo asimbuye Mukaruriza ko mu gihe bamwitabaza ngo abafashe muri uyu murimo yatangije yaza akabafasha, ibi akaba atabibahakaniye.

yakira mugenzi we
Baramukanya nyuma yo guhererekanya ububasha
Minisitiri ucyuye igihe Monique Mukaruliza
Minisitiri ucyuye igihe Monique Mukaruriza
Minisitiri mu shya Muhongayire Jacqueline
Minisitiri mu shya Muhongayire Jacqueline

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kalibu sana.
    gusa njye mbona bishobora kuba biryoha biryana.

  • Ese kiriya gitwenge cya Mukaruriza buriya kivuye ku mutima koko? Uhishe mu nda ….. ntimwiba koko!

Comments are closed.

en_USEnglish