Kagere yerekeje South Africa kuvugana n’amakipe
Meddie Kagere rutahizamu w’ikipe y’Amavubi yageze muri South Africa kuwa kabiri aho yagiye kuvugana n’amakipe ya Bidvest Wits Football Club na Amazulu zaho.
Kagere yabwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko yizeye ko hari ikizava mu biganiro mbere y’uko agaruka mu Rwanda kwitegurana n’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wo kwishyura na Algeria kuwa 24 Nyakanga.
Umwaka ushize uyu musore yari muri South Africa nabwo aho yakoze igeragezwa n’ikipe ya Bidvest Wits Football Club ariko ntibahise bamusinyisha.
Iyi kipe ariko yasinyishije Papy Faty umusore w’umurundi yavanye mu ikipe ya APR FC ikomeza gukurikirana uyu Kagere wanyuze mu makipe ya Mukura na Kiyovu mbere yo kujya muri Police FC.
Mu gihe guhinduranya abakinnyi bikomeje kuvugwa ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda, umusore Hategekimana Aphrodis bita Kanombe wa Rayon Sports we yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports bari bamaze iminsi mu biganiro.
JD NSEGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW