MONUSCO yahakanye iterwa ry’ibisasu ku butaka bw'u Rwanda
Mu kiganiro ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Congo Kinshasa (MONUSCO) zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 17 Nyakanga 2013, i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo zahakanye ubufatanye n’ingabo za Congo na FDLR zishinjwa ndetse zinahakana iby’iterwa ry’ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, ngo kuba MONUSCO yahakanye ko nta bisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri Congo nta bushakashatsi yakoze ngo ni ugutanga isura mbi kandi ngo si ubwa mbere MONUSCO ihakana ibitero bifitiwe gihamya biba byabaye ku butaka bw’u Rwanda nk’ibi.
Urundi rugero ngo ni mu kwezi kw’Ugushyingo 2012, ubwo nabwo ingabo za Congo “FARDC” zateye ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, bigahitana umuntu umwe, zikavuga ko ari umusirikare umwe udafite ikinyabupfura wabikoze nyamara ngo nabwo MONUSCO ikicecekera ikabyihorera.
Ibi bisasu bibiri biherutse kugwa mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu tariki 15 Nyakanga byaturutse mu gace karinzwe n’ingabo za Leta ya Congo n’iza MONUSCO nk’uko byagaragajwe n’inyandiko yamagana uru rugomo yasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda.
Byaje gusuzumwa byememezwa n’agashami mpuzamahanga k’umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari “CPGL” kitwa “ Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM)”
Amakuru afitiwe gihamya agaragaza ko ibisasu bibiri byarashwe n’imbunda ya BM 21, byaguye mu Rwanda biurutse mu gace ka Mugunga mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Goma, ahantu hacungwa n’ingabo za MONUSCO nkuko byemezwa n’igisirikare cy’u Rwanda.
Ubufatanye bwa FARDC na MONUSCO kandi bwemezwa na Col. Olivier Hamuri, umuvugizi w’ingabo za Congo wiyemereye ko bakorana bya hafi na MONUSCO mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane cyane ngo ibaha amafunguro, amavuta y’imodoka n’ibindi.
Col Hamuri ngo yemeje ko MUNOSCO ijya ibafasha mu rugamba rwo mu kirere iyo bakeneye guhashya umwanzi bamuturutse hejuru, kandi ngo inabafasha mu gukura ku rugamba ingabo ziba zakomeretse.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ngo umwana murizi ntakurwa urutozi…
Gusa abakongomani ntibahaka ibikorwa bakorana na monosco bazagira igihe bemera ko bakorana na fdlr igihe ntiragera gusa bibaye byiza bakumvikana na M23 nkuko Kazarama yabivuze ubushyize.
Comments are closed.