Digiqole ad

Kirehe: Impanuka ikomeye y’ikamyo na Coaster yahitanye batandatu

Ahagana saa kumi na 45 za mugitondo kuri uyu wa 18 Nyakanga mu karere ka Kirehe habereye impanuka ya coaster ya company yitwa Select yagonganye n’ikamyo yo muri Tanzania mu ikorosi rizwi cyane ry’ahitwa Cyunuzi. Abantu batandatu nibo bivugwa ko bahitanywe n’iyi mpanuka ako kanya naho abandi 15 barakomereka bikomeye.

Ikamyo yangiritse cyane imodoka nayo igwa hirya
Ikamyo yangiritse cyane imodoka nayo igwa hirya

Imibare y’abitabye Imana ishobora kwiyongera kuko havanywemo abarembye batari bacye nkuko umwe mu bageze aho iyo mpanuka yabereye yabitangarije Umuseke.

Imodoka z’ubutabazi zivuye ku bitaro bya Kibungo zahageze zitwara abakomerekeye muri iyi mpanuka. Abantu bagera kuri bane bari bacitse amaguru bahise bajyanwa kuvurirwa i Kigali hamwe n’abandi bari bamerewe nabi cyane.

Iyi kamyo yasubiraga muri Tanzania yihuta cyane yahuriye na Coaster mu ikorosi ryo hejuru y’igishanga cy’umuceri cya Cyunuzi birasakirana. Umushoferi wa coaster witwa Alfan wari utwaye ari mu bitabye Imana ako kanya.

Iyi coaster ya Select yari iturutse ku rusumo irimo abagenzi 23 biganjemo abacuruzi ba za Nyakarambi bari baje mu mujyi wa Kigali.

Ikamyo uwari uyitwaye ntacyo yabaye ariko umwe mu bari kumwe nawe bamufasha mu rugendo  nawe ngo yahise yitaba Imana muri iyi mpanuka ikomeye.

Amakuru Umuseke wabashije kumenya ni uko muri iyi modoka hari umugore wayiguyemo wari utwaye miliyoni zirenga 10 aje kurangura i Kigali. Ibi byatangajwe n’umugabo we wari mu gahinda ko kumva inkuru y’akababaro y’iyi mpanuka.

Ikorosi rya Cyunuzi rizwi cyane kuba hakunze kubera impanuka z’imodoka ahanini z’amakamyo aba asubira muri Tanzania yiruka cyane kuko aba atikoreye n’amamodoka aba ari mu nzira yerekeza Kibungo na Kigali.

Imodoka yarimo abagenzi 23
Imodoka yarimo abagenzi 23
Umushoferi yahise agwa aho imodoka yangiritse bikomeye
Umushoferi yahise agwa aho imodoka yangiritse bikomeye

Photos/G Kagenzi

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana ibakire disi, birababaje

  • Imana ibahe iruhuko ridashira ababuze ababo mwihangane ku nkuru nkiyi umuntu abura icyavuga pe nukumirwa mwihangane kabisa

  • Abahitanywe n’iyi mpanuka Imana ibahe iruhuko ridashira,birababaje cyane kumiryango yabo ndetse n’abanyarwand muri rusange,Imana ibakire mubwami bwayo.

  • Imodoka zihutaga cyane.Birababaje cyane.Gusa ntabwo bitabye imana nkuko benshi babikeka.BAPFUYE kandi barasubira mu gitaka (Ecclesiaste 3:19-20);Psalms 146:3-4).Niba batishakiraga gusa ibyisi (Money,sex,amashuri…) bazazuka ku munsi w’imperuka.Tujye dushaka imana cyane mu gihe tukiriho.

  • imana ibahe iruko ridashira kandi imiryango yabo yihangane ariko kandi abitwaza amafaranga ntabwo baramenya ko hari iterambere rya ETM CARDS CG MOBILE MONEY. bige kujyana nigihe rwose.

  • Bagire iruhuko ridashira!

  • imana ikomeze imiryango yabasigaye,irindenabakomerekeye muriyompanuka.

  • imana ikomeze imiryango yabasigaye,irindenabakomerekeye muriyompanuka.

  • twasabaga minisiteri ibifitiye uburenganzira nubushobozi ifashe abakoresha uriya muhanda bakore deviation kuko hariya hamaze kugwa abantu benshi cyane umwaka ushize hapfuye abarenga 28 cyangwa bashyiremo dodane kuburyo byatuma abayobozi bibinyabiziga bagabanya umuvuduko kuko haratwara benshi.

  • Imana ibakire mubayo, kandi inshuti n’abavandimwe bakomeze kuba hafi y’imiryango yabuze ababo.

  • Turasaba Traffic police na Ministry ishinzwe gutwara abantu nibintu ko hafi na cyunuzi bahashyira umutekano wihariye uhahoraho kuko ririya korosi rizamara abantu mwibuke ko riri muma korosi yambere mabi murwanda.

  • dukomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo,n’abakomeretse turizera ko Imana ibakiza,ariko mubonye ko impanuka ziterwa na exces de vitesse,tugabanye umuvuduko twese,utwaye n’utwawe twese tugomba kubigiramo uruhare.

  • Imana ishyire mu bwami bw’ijuru abaguye muri iyi mpanuka.imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka bihangane.

  • IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA ABAGUYE MURIYO MPANUKA

Comments are closed.

en_USEnglish