Urugendo rw’ubwiyunge ni inzira ndende – Habyarimana
Mu mateka y’Isi ni ubwa mbere igihugu cyabereyemo Jenoside ikorewe abagituye ikozwe n’abagituye, uyu munsi iki gihugu ntabwo cyatanye gituwemo na babandi bahemukiranye niyo mpamvu Habyarimana Jean Baptiste Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko kunga aba bantu ari urugendo rurerure cyane.
Kuri uyu wa 17 Nyakanga hateranye inama yahuje imiryango itegamiye kuri Leta, ishamikiye ku madini ndetse na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge igamije kureba icyagezweho mu kunga abanyarwanda bahemukiranye no kureba ikindi cyakorwa mu gihe kiri imbere.
Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka umunani ishize byibanze cyane mu kubanisha abanyarwanda bahemukiranye, kubabarirana no guhurira hamwe mu mashyirahamwe.
Habyarimana avuga ko ibi byagize icyo bitanga mu kunga u Rwanda kuko aho igihugu kiri ubu abantu batacyibona cyane mu ndorerwamo z’amoko nkuko byari biri mu myaka ishize ya nyuma ya Jenoside.
Muri iyi nama yarimo kandi imiryango yerekeranye n’iby’isanamitima, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yatangaje ko ifatanyije n’iyi miryango hagiye gutangira ikiciro cya kabiri cya gahunda y’isanamitima rigamije ubwiyunge.
Iki kiciro cy’myaka itatu iri imbere nkuko byatangajwe ngo kizibanda ku kongera ibiganiro bizajya bikorwa hagati y’abanyarwanda ubwabo bagiye bahemukirana
Ku ikubitiro, ibi ngo bizakorwa mu turere tugera kuri turindwi twatoranyijwe bitewe n’ubushobozi bubaye buhari.
Muri iyi nama hasobanuwe ko nyuma y’imanza za Gacaca n’izindi zaciwe mu nkiko, ubu hakenewe Gacaca y’ibiganiro. Abantu ngo ntabwo bari gushobora kuganira batarabanje nibura ngo begerane.
Habyarimana Jean Baptiste yasobanuye ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amateka nk’ariya yabaye mu Rwanda, atari urugendo ruto nk’uko bamwe babyibaza.
Yasobanuye ko nubwo habayeho imanza, nubwo habayeho kwegerana kw’abantu bagakorana ariko hari intambwe itaragerwaho yo kuganira abantu bagakuraho akantu kose katuma bagirana urwicyekwe urwo arirwo rwose.
Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yatangaje ko, abanyarwanda ugereranyije n’amateka banyuze mu myaka 20 hafi gusa ishize, kugeza ubu babanye neza kuko hari intambwe igaragara y’ubwiyunge yatewe.
Habyarimana yavuze ko iyi ntambwe akenshi abanyarwanda ubwabo bashobora kutayibona kuko aribo ubwabo bayirimo kandi ikaba ari ikintu kitagaragarira amaso.
Yakomeje agira ati “Kugeza ubu imbogamizi ihari ni umutima wa muntu, abantu bafite ibintu byinshi mu mitima yabo, abantu benshi baracyafite ibikomere ku mitima nubwo baba babanye neza.
Mu bushakashatsi twakoze ku bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge twabonye ko hari abantu bakibona mu moko n’ubwo batabivuga.
Ubu rero icyakorwa kugirango ibi bikemuke ni ibiganiro. Abantu bakaganira ku buryo bwo kwiyunga birambye, si ibintu rero bikorwa ako kanya ni urugendo rurerure.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ubwiyunge nyakuri buzagerwa
ho buri ruhande rwemeye
uruhare rwarwo mu mahano
yabaye mu rwanda
Habyarimana nawe araducanga, rimwe ngo ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho 95%, ubundi ngo haracyari urugendo rurerure, bwacya ngo abahutu basabye imbabazi z’abitwaje ubwoko bwabo bakajya kwica abatutsi batabatumye(ubisabira iki imbabazi kandi bizwi hose ko icyaha ari GATOZI?);
Harya ubundi abishe abantu bo barazisabye? Ese mwasabye abishe abandi bakaba aribo basaba imbabazi aho guteza urujijo mu banyarwanda mutsimbarara mu by’amoko?!
Ubanza turi kugenda tuzenguruka, bambe mutuzengurutsa….
ikibazo cyúbumwe núbwiyunge kirakaze pe!jye mpera ku biganiro abantu bagirana. nimureba neza uzasanga abantu batajya baganira bisanzuye bataramenyana. iyo abantu bakorana, usanga buri wese aca inyuma agashakisha amakuru ku wundi rwihishwa mbere yo kujya amuganiriza yisanzuye. ndebera na none muri discours zábayobozi, bakora uko bashoboye bakigengesera ukumva bashatse kuvuga umuhutu cg umututsi babica ku ruhande. Muzanumve ukuntu nta muntu upfa kuvuga aho yari mu ntambara núko byamugendekeye uretse uwacitse ku icumu rya Genocide cg uwavuye hanze,naho uwahungiye congo, uwari mu rugo atasenyewe etc..bose baraceceka kandi baba bafite byinshi mu mitima bijyanye núko babayeho mu ntambara. uko umuco wacu uteye nawo ubifitemo uruhare, usanga turi ba hishamunda.uzarebe iyo umukobwa cg umuhungu bakundanye, usanga mbere yúko babiganira babanza guperereza bakamenya icyo umwe aricyo!ubwose ubwiyunge buri he nta wisanzuye?ahubwo mfite ubwoba ko hashobora gukoma gato ibintu bikonmgera bigacika
UMUHUTU WESE UZI KO YISHE AZASABA IMBABAZI ABO YICIYE asabe imbabazi nabene wabo yambitse ibara, ubundi imbabazi zomuri rusange ntizikora kumutuma wuwahemukiwe. usabye imbabazi arazihabwa, kandi ninacyo Imana idusaba. Tuve muri globarite nibwo tuzamenya nabacu aho babashyize kuko umuntu nasaba imbabazi abikuye kumutima azanavuga uko byagenze, naho muri rusange ntacyo bizafasha, umuntu yiyemerere icyaha yakoze tumuhe imbabazi kandi umuhutu wese wagize uruhare mugukiza umututsi abishimirwe nabo yarokoye ndetse nImana izamuhemba nibwo nawe azumva ko yakoze neza akazabiraga abamukomokaho, naho uwishe navugisha ukuri nawe azatuma abamukomokaho nabo bumva ko yakoze nabi baharanire bo kuzakora neza bitewe nuburyo umubyeyi azasaba imbabazi nomumuryango akomokamo.Naho bitaribyo abana bazakura batumva impamvu base bakatiwe, abandi bakurire mubikomere byo kubura imiryango. ntabwo rero twifuza ko bazagira indentite zibibazo twabayemo. Ariko duhumure kuko Imana ikunda Urwanda izatugira bashya ibidashoboka kumuntu izabikora nituyikunda tukumva icyo idusaba. Maze abana bacu bazabe mu Rda ruzira induru, amahanga azatwigireho!
Comments are closed.