Kigali ni umujyi untangaje – Quinton Fortune
Uyu munya Africa y’Epfo azwi cyane mu ikipe ya Manchester United mu myaka ya za 2004, ari i Kigali mu ruzinduko yazanywemo na company ya DHL. Uyu mugabo mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku byo yabonye mu rugendo rwe, yavuze ko isura y’umujyi wa Kigali yamutangaje cyane.
Nyuma yo gusura ishuri ryigisha abana umupira w’amaguru rya Masaka, impfubyi ziba i Nyandungu n’urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi aho yatanze ibihumbi Magana atanu y’u Rwanda, kuri uyu wa 17 Nyakanga muri Serena Hotel yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.
Fortune yavuze ko umujyi wa Kigali wamutunguye cyane uburyo usa. Yagize ati “ Kigali irasa neza cyane, ni umujyi uri gutera imbere kandi usa neza bitangaje ugereanyije n’ibyo nabonye, Jenoside yari iteye ubwoba, ni amahano adakwiye kongera.”
Abajijwe kugira icyo avuga ku mupira w’amaguru mu Rwanda, Fortune yavuze ko ntacyo yawuvugaho kuko nta mukino n’umwe yabonye mu Rwanda.
Ati “icyo nabonye gusa ni abana. Icyo navuga ku bana ni uko bakeneye kwitabwaho kurusha abakuru, bagahabwa ifunguro ryuzuye, bagahabwa ibikoresho bihagije bakitoza neza kandi kenshi, ibindi byose birashoboka mu gihe ibyo byakozwe neza.”
Kuri ibi byose ngo hagomba kwiyongeraho guha aba bana ‘discipline’ kuko ariyo ituma byose bigenda neza.
Fortune yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, yatangaje ko yishimiye cyane uburyo yakiriwe kuko yabonye ari umwihariko.
Fortune avuga mubyo yabwiye abana yasanze bakina umupira i Masaka harimo ko nta mukinnyi ukina ku mugabane w’uburayi adafite nibura ikigero cy’amashuri runaka, ababwira ko kwiga mu ishuri ari ngombwa cyane kugirango umuntu abe umukinnyi wuzuye.
Julie Mutoni wari uhagarariye DHL yavuze ko bazanye Quinton Fortune mu Rwanda ngo atere akanyabugabo abana bakina umupira mu Rwanda ababera urugero.
Fortune ni umugabo w’imyaka 36 wavukiye Cape Town muri Africa y’Epfo, yagiye I Burayi afite imyaka 14 akina umupira aho yanyuze mu makipe ya Mallorca, Atletico Madrid, Manchester United aho yakinnye imyaka irindwi, Bolton Wanders, Brescia yo mu Ubudage na Tubize.
Mu 2013 yasubiye muri Manchester United aho ari kwitoreza ibijyanye no kuba umutoza akaba azabirangiza mu mpera z’uyu mwaka.
Photos/JD Nsengiyumva
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Abobanase kombonye ntakintu yabasigiye? Kandi abobana bakene amagi,icyayi cya Nido,no kwigishwa ikinyabupfura.
Hahhaha ifunguro ryo murwanda rirakennye kbsa
Nawe se nibangahe babasha kurya umukati ,umureti Buri gitondo nibake mbona hagomba imbaraga mukuzamura imirire mu rwanda
Comments are closed.