Digiqole ad

King James agiye gusubira i burayi mu bitaramo

Kuwa gatandatu tariki 13 Nyakanga nibwo Ruhumuriza James uzwi mu buhanzi nka King James yagarutse i Kigali avuye mu bitaramo by’umunsi wo kwibohora mu Ubuholandi, ubu aritegura gusubira ku mugabane w’uburayi muri Belgique mu bitaramo by’umunsi wo kwerekana abazatorwamo Miss & Mister Rwanda Belgium 2013.

King James akomeje gutumirwa mu bitaramo hanze y'u Rwanda
King James akomeje gutumirwa mu bitaramo hanze y’u Rwanda

Biteganyijwe ko uyu muririmbyi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 4/08/2013 mbere ho iminsi itandatu kuko iyo mihango iri tariki 18/08, kugirango abanze amenyerane na Band izamucurangira muzika ya Live azakora.

Iki gitaramo cyo kumurika abazatorwamo umukobwa n’umusore bahiga abandi uburanga n’ibigwi b’abanyarwanda baba mu Ububiligi kizabera muri Bamingham Palace i Bruxelles ku mugoroba w’uwo wa 10 Kanama.

King James yabwiye Umuseke ko ashimishwa cyane n’abakunzi ba muzika y’u Rwanda baba i Burayi kuko bagaragaza kwishima cyane kubera iterambere muzika yo mu Rwanda imaze kugeraho.

King James ati “ ariko ibi byose mbishimira abakunzi bo mu Rwanda kuko aribo batugize abo turibo uyu munsi, nibo batumye muzika yacu yambuka imbibe z’u Rwanda igakundwa no hanze.”

Uyu muhanzi ari gutegura kumurika Album ye ya kane ndetse yabwiye UM– USEKE ko muri iyi week end ije aza kubagezaho indirimbo nshya iri mu njyana nyarwanda bw’ikinimba , ariko ntiyifuje gutangaza izina ryayo itarasohoka kuko ngo ari “surprise”.

Ibi bitaramo aba bahanzi b’abanyarwanda bakorera hanze si ibikorwa by’urukundo baba bagiyemo, baba babisabwe n’ababyifuza nabo bakabaca ifaranga kugirango bahane iyo serivisi. Ibi rero biri mu bituma aba bahanzi batera imbere, bakitunga, bagafasha imiryango yabo umuziki ugatera imbere n’igihugu ntigihombe.

Affiche y'igitaramo yatumiwemo
Affiche y’igitaramo yatumiwemo

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kukijyamo ni angehe

    • reba kuri iyo publicité on donne les info du prix…

  • warumvise impala,kayirebwa ,byumvuhore ntiwakumva play back y’abana b’iki gihe aba ni abaririmbyi si abahanzi ni abagira uko inda igize

    • Justement ubu azaririmba en live!!! Il ne faut pas toujours penser au passé et y rester! Il faut évoluer.En plus King James aririmba selon sa génération, on ne peut pas rester sur ba Byumvuhore, Kayirebwa, il faut des nouveaux, il faut les soutenir!!! Ntabwo ari za play back buri gihe, un peu d’encouragement quand même

Comments are closed.

en_USEnglish