Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 24/7/2013 nibwo Bernard Munyagishari agejejwe i Kigali ku kibuga cy’indege mpuzamahanga. Yoherejwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rukorera muri Tanzaniya ngo aze abazwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa. Agejejwe ku kibuga cy’indege yashyikirijwe abashinzwe ubutabera na Polisi y’u Rwanda. Bernard Munyagishari yafashwe kuwa 25/5/2011 muri […]Irambuye
Muri iki gihe, mu nko mu mujyi wa Kigali gushyingura bisigaye bihenze cyane, nibura gushyingura umurambo ku buryo buciriritse bishobora guhagarara amafaranga ari hagati y’ibihumbi Magana (500,000Frw) na miliyoni n’igice (1,500,00Frw) ibi wabibaza abaheruka gushyingura uwabo. Itegeko riherutse kwemezwa rigena uburyo bwo gutwika umurambo nka bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe, ryaba rije nk’ikigisubizo? Imiryango […]Irambuye
Gutera ni imwe mu nshinga zisanzwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ikaba ikunzwe gukoreshwa mu magambo menshi bigatuma agira uburyo yumvikanamo. Amwe mu magambo akoreshwamo iyo nshinga ni aya akurikira: Umukinnyi atera umupira Inkoko itera amagi Umukozi atera ipasi Abashakanye batera akabariro Umugabo atera inda Abashingwe batera umwaku Imana itera amapfa, igatera n’aho bahahira Muganga atera urushinge […]Irambuye
Umugabo witwa Harerimana Martin utuye mu Kagari ka Nyaruhora mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga ari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Nyamabuye akekwaho gufata umukobwa yibyariye ku ngufu mu gitondo cyo kuwa 23 Nyakanga 2013. Harerimana ufite imyaka 51 y’amavuko, avuga ko yafashe ku ngufu umukobwa we ufite imyaka 15 wigaga mu […]Irambuye
Abantu benshi bakunda kujya mu minsi mikuru,amakwe ,amanama n’ibindi birori bitandukanye, rimwe na rimwe hari igihe usanga abantu barangariye umuntu umwe waje aho hantu bitewe n’uburanga yifitiye bikaba rero byaba ikigeragezo ku bantu bamwe na bamwe. Iyi nkuru rero igendereye gufasha abantu bakururwa n’uburanga bukabije bw’abantu dore ko bifite n’ingaruka. Uburanga butavangiye Mbere yuko abakurambere […]Irambuye
Uwari umukozi mu biro by’ubutasi ry’abanyamerika akamena amabanga yabo Edward Snowden agiye guhabwa uburenganzira bwo kuba mu kibuga cy’indege cya Sheremetyevo kiri i Moscow nkuko bitangazwa n’inzego z’ubutegetsi z’Uburusiya. Uyu mugabo yari amaze ukwezi kose aba ahanyura abagenzi bajya n’abava Hong Kong mu ndege. Yari ahacumbikiwe kuva kuwa 23 z’ukwezi gushize. Arahigwa n’abategetsi ba Amerika […]Irambuye
Kuri uyu wa 24 Nyakanga, mu nama ya karindwi ihuje intumwa za rubanda zo mu Karere k’ibiyaga bigari zibumbiye muri “ICGLR”, abayirimo baravuga ko bahangayikishijwe n’ibibazo bya politiki, iby’ubukungu n’iby’umutekano byugarije aka karere gusa ngo nk’abagatuye bagomba kugashakira ibisubizo bo ubwabo. By’umwihariko ikibazo cy’umutekano mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ndetse n’imitwe […]Irambuye
Ibitero by’indege z’ingabo za FARDC byo kuri uyu wa 24 Nyakanga byakomereje i Rumangabo muri Kivu y’amajyaruguru bigamije kurasa ku kigo cya gisirikare cya M23 muri ako gace. Abasivili batandatu ngo bishwe n’ibitero by’izi ndege nkuko amakuru abitangaza. Umuturage w’i Rumangabo witwa Ntazinda Claver yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu ko indege zarasaga ku kigo […]Irambuye
Abayizera Grace uzwi cyane ku izina rya Young Grace arasaba ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya gatatu abashinzwe ibikorwa bya ryo aribo “East African Promotors” ‘EAP’ ndetse na Bralirwa ko batazakoresha amarangamutima ku itangwa ry’ibihembo ku bahanzi. Young Grace aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yagize byinshi atangaza ku irushanwa rya PGGSS […]Irambuye
Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye wafashe icyemezo cyo gusohora ku ngufu Oliva Tumukunde mu mitungo yari amaranye imyaka 13, icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bitewe n’uko imitungo yari yarayiguze n’abana batarageza ku myaka y’ubukure. We avuga ko yarenganyijwe. Tumukunde, umugore ufite abana batatu n’uwa kane arera avuga ko yaguze isambu ifite imingoti itatu, mu kagari […]Irambuye