Police ntizihanganira abiyita abahanuzi bagandisha rubanda – IGP Gasana
Amateraniro ajyanye n’iyobokamana aremewe mu Rwanda kuko abisabira uburenganzira, ariko ngo abiyita abahanuzi biha umuhanda bakavuga ko bajyanye ubuhanuzi ku rugo rw’umuntu ibi ngo ni imyigaragambyo itemewe n’amategeko nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana mu kiganiro n’abanyamakuru kuru uyu wa 23 Nyakanga.
Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura uko umutekano uhagaze mu gihugu nk’uko Police igomba kubisobanurira abanyarwanda buri gihembwe.
Abanyamakuru babajije ku kibazo cy’abantu baherutse gutabwa muri yombi hafi ya Paroisse ya St Michel mu mujyi wa Kigali bavuga ko bajyanye ubuhanuzi ku rugo rw’umukuru w’igihugu.
IGP Emmuel K Gasana yasobanuye ko Polisi y’igihugu ishinzwe guhosha imigaragambyo itemewe n’amategeko, ndetse n’ikindi kintu cyose cyabuza umutekano w’igihugu n’abagituye.
Yagize ati “ Ibi by’ubuhanuzi ntabwo twabireka gutyo ngo abantu bajye mu muhanda bavuge ibyo bashatse, polisi yubahiriza ingendo n’imyigaragambyo yasabwe ikemerwa ndetse na Polisi ikamuherekeza ikamucungira umutekano. Naho biriya byo kugenda bavuga ngo isi irashize ashaka guhungabanya umuryango nyarwanda ntabwo Polisi yabyihanganira.”
Ibyaha byaragabanutse
Mu gihugu ngo ntabwo wabasha guca ibyaha burundu, gusa ku bijyanye n’umutekano IGP Gasana yavuze ko ibyaha muri rusange kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 kugeza mu kwa gatandatu ibyaha byaragabanutse kuri 29,6%.
Impanuka y’amamodoka mu muhanda ngo zaragabanutse kuri 25% ngo bitewe n’ingamba zitandukanye police yafashe zo kugabanya impanuka zo mu muhanda.
IGP Emmanuel Gasana yavuze ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’ubucuruzi bwabyo byagabanutse kuri 9,3%, kuko ngo mu byaha byerekeranye nabyo byavuye ku 1339 bakiriye mu gihembwe gishize bikagera ku 1234.
Ati “Ibi byose byatewe nuko habayeho ubufatanye hagati y’abaturage na Polisi y’igihugu mu kubirwanya.”
Yasobanuye kandi ko ibyaha byerekeranye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo byagabanutse cyane biturutse ku ngamba zo kumenyekanisha ahabaye cyangwa akahekwa ihohoterwa ndetse n’ikigo Isange One Stop Center gifasha abahohotewe, uyu mwaka ngo bagiye gushyira mu bitaro 18 mu gihugu icyumba cya Isange One Stop Center.
Guhera umwaka wa 2013 umukuru wa Police yavuze ko hamaze kubaho ibibazo by’inkongi z’umuriro bigera kuri 30, yavuze kenshi amazu ashya bitewe na za installation zishaje z’amashanyarazi cyangwa se uburangare.
Avuga ko Police mu ngamba ifite harimo ubutabazi bwihuse bw’imodoka zagenewe kuzimya umuriro ndetse na za centres mu turere z’abashinzwe kuzimya umuriro.
Ruswa muri Police
Umuyobozi wa Police y’u Rwanda yasobanuye ko kuba ruswa ivugwa muri police bitavuze ko ari urwego rwose rwa police, yavuze ko iki cyaha ari gatozi ugifatiwemo agihanirwa we ubwe atakibazwa nk’urwego rwa Police.
Ati “ Police y’u Rwanda ni urwego rufite mu nshingano zarwo no kurwanya ruswa, ntabwo rero wavuga ko igipolisi cy’u Rwanda kirimo ruswa. Umupolisi afashe ruswa ntabwo bikwiye kwitirirwa urwego rwose.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Bagomba guhita batabwa muriyombi ntampaka
Abahanuzi BI BINYOMA Ngabo rero!!!! Bibiriya yarabivuze… barakoreshwa bariya. Imana ibavugisha kuki itabereka uburyo babikora nta mpagarara bateye. Uzi kukyumweru ibyo bikoraga kuri St. Michel sha, bariya rwose si gusa
Imana ntisaba inzira n’aho iri buvugire, ivugira igihe ishakiye, aho ishakiye nicyo ishaka. Kwibwira ko izaza kukugisha inama zibyo iri buvuge ni ukwibesha. Imana izi urwana kurusha abarutuye n’abaruyoboye, niyo izi icyiri icyiza kurusha kubanyarwanda. Kumva imparo zayo rero ni ngombwa. Iyo unangiye ibyago birakumanukira. Mugire amahoro.
Uravuze ngo Imana ntisaba inzira n’aho iribuvugire ivugira igihe ishakiye n’icyo ishaka?None se uremeza ko bariya bahanuraga mu ijwi ry’Imana?Niba ubyemeza ushingiye kuki?Ushobora kuba ubifiteho amakuru afatika.
Bariya nta Mana bafite. Yezu ntiyabatumye kuko Imana n’Umwana wayo Yezu badakorera mu kajagari. Ndabiyamye bidusuzugurira Umukuru w’Igihugu bashaka kwinjira iwe nk’abinjira mu isoko. Du respect s’il vous plait!
Ku bijyanye na bariya bahanuzi nagira icyo mvuga:
1. Birashoboka ko baba ari abantu berekwa n’Imana koko.
2. Birashoboka ko bariya baba abantu bahawe Mission n’umuntu cg urwego runaka bagamije guhangara ibidashobora gutinyukwa n’abantu benshi mu Rwanda.
3. Birashoboka ko bariya bantu bahawe Mission n’UMUNTU cyangwa URWEGO runaka, ngo bakore biriya bakoze, noneho bazashinjanye ko uwo mugambi bawutumwe na none n’undi MUNTU cyangwa se abandi BANTU.
4. Aha nabwira abatabizi ko haherutse gusohoka itegeko rishya rigenga imiburanishirize y’imanza mpanabyaha ririmo ingingo yemerera ABAFATANIJE GUKORA ICYAHA KUBA ABATANGABUHAMYA.Ubwo bivuze ngo bamwe mu bakurikiranweho icyaha bagashinja bagenzi babo kandi bose baba bakekwa, ubushinjacyaha aribwo bwakabaye buzana ibimenyetso by’ibyo buregera.
Reka dukurikirane ibya bariya bahanuzi turebe aho byerekeza.
Ngo nta muhanuzi iwabo….na Yesu niko byamugendekeye mu ba Yuda bene wabo!
Ntawamenya icyatumye bahagurikira abahanuzi? ese ibyo bahanura bibaye ar’ukuri nabwa ntabwo mwabyihanganira? kandi ubuhanuzi bwose s’ubuhanura ibyiza gusa kuko habaho ‘ubuhanura ibibi kandi bwose buturuka k’u Mana. isengesho ryanjye niri: Mana abahanura ibijyanye n’ukuri ubahe imbaraga kandi ubamare ubwoba kuko ibibakangisha ari byinshi ubundi ubahe kuvuga badatinya umuntu uwo ariwe wese,abahanura ibinyoma ubakuremo ibinyoma kungirango badakomeza gutukisha izina ryawe,Mana ha U Rwanda kukwakira hamwe n’abakwemeye bose batabategeka kuvuga ibyo bo bashaka ahubwo bavuge ibyo wowe ushaka. Mana ngushimiye ko wunvise gusenga kwanjye.
Amen
Ko nta muntu bahohoteye,niba mu gihugu cyacu hari uburenganzira babaretse bakavuga ibyo bashaka nuwo bashaka kubibwira noneho uwo ubwo butumwa bubangamiye akabageza imbere y,ubutabera!
HARI N’ABANDI BIRWA BIRUKA MUNGO Z’ABANTU BAFITE BIBLES N’IBIKAPU NGO BARI KUBWIRIZA BAGATUMA UMUNTU ATIRIRA UTWE.BABAHANE RERO
simpakanye ko ubuhanuzi bwabaho ariko hari canal(CHANO)binyuramo cg inzego zibanze ntacyo zimaze tuzikureho? barebe neza mubitabo byamategeko ahana babakosore ntibazongere gukora ibyaha bivanze n’amakosa yo gusimbuka inzego without permission thx.
nta muhanuzi n’umwe iyo ava akagera wigeze wakirwa neza. musome bibiliya. Amos, J.bAPTISTE , zakariya, Habakuki …
True! ibyo byose police iri gukora bizaba amateka ku Rwanda, na Magayane niko yavugaga barangiza bakamufunga, Wait and see!
Reka police ikore akazi kayo tuzamenya ukuri aho kuri nyuma yiperereza. Mujye mureka abantu bakore akazi kabo. Police yacu turayizera ntawe ihohotera
Komiseri mukuru ur’umuntu w’umugabo.Tukurinyuma mu kurwanya ruswa.Igipolisi ukomeje kugiteza imbere mu buryo bufatika kandi na ruswa iragabanuka mu buryo bufatika n’uko ntawuneza rubanda kandi nta muryango ubura ikigoryi kandi ibyo bigoryi tubona ko bihanwa bikanirukanwa muri polisi.Ruswa ni mbi ntacyo imaze nta n’uwo iteza imbere ibyayo birayoyoka.Kandi twemere ubwami bw’ijuru abiringira ibyisi nta bwami bw’ijuru bazabona.Gusa iby’Imana bibamo gahunda bariya bantu nabo bafashe inzira ngo bagiye gutanga ubutumwa ntabwo aribyo.Batitwaza ngo bahowe iby’Imana.
Mujye mumenya gutandukanya inzozi, ibyo witekerereza, ibyo utinya n’ubuhanuzi bw’Imana. Aba ni Babyloni yuzuye neza. Muhunge Babyloni muze kwa JW.
ntimugashyigikire amafuti. ko abo bahanuzi babeshya ngo imana yabatumye kuri Kagame, Imana izi Kagame kurusha uko yiyizi, kuki itamwibwiriye igatuma bariya banyamitwe. ikindi kuki nta muhanuzi (uwiyita umuhanuzi) wari wigera avuga ko Imana imutumye ko urwanda rugiye kuba paradizo ahubwo ngo rurarimbutse. ibyabo ni biracitse gusa nta cyoza kibabaho. Muzehe wacu, nkuri inyuma kandi Imana iragukunda jya ureka abo bacanshuro
Icyo umuntu atshyigikira nuko babikoze mu kavuyo ngo bavuza n’ingoma nibwira ko bari bakwiye kuba basabye audience kdi yenda president yagombaga kubonana na bo. ikindi nuko Imana ishobora kuba ariko yabategetse kugira ngo abanyarwnda benshi bamenye ibitegereje igihugu cyabo kuko wenda hari ubwo byagombaga kumenwa na Kagame ntibisohoke, ahubwo bantu b’Imana dusengere ubuyobozi bwacu (ni itegeko twahawe n’Imana)n’igihugu muri rusange kandi n’abafite impano bakwiye kujya bazikoresha muri gahunda kuko n’Ijambo ry’Imana rivuga ko Umwuka ugengwa na nyirawo.
Ntitukumve ibintu nko tubyamaganire kure ese ubwobuhanuzi benshi mubihenkibi ntimuziko bazahanura ukuri!ubwirwase we ntuziko ariwe ushobora kumva!ubwose ko YEZU yagambaniwe uwamugambaniye ntiyari yiyizi?muri 2 kimwe kirashoboka,ahubwo dusabire URWANDA ,abatawe muriyombi niba ari abanyakuri ukuri kuzigaragaza ok mugire ubuzima thnx.
Abahanuzi BI BINYOMA Ngabo rero!!!! Bibiriya yarabivuze… barakoreshwa bariya. Imana ibavugisha kuki itabereka uburyo babikora nta mpagarara bateye. Uzi kukyumweru ibyo bikoraga kuri St. Michel sha, bariya rwose si gusa
Biragoye guca urubanza ku bahanuzi:hari ubuhanuzi buva ku mana ariko ababuhawe bakabigiramo ubwenge buke kuko kwaka uwabugenewe uwo ariwe wese umwanya ngo ubumugezeho ningombwa awukumye nta wuruta imana iba yamugutumyeho yakoresha ubundi buryo.hariho n ‘ubuhanuzi butava kumana buva kuri satani cyangwa mubitekerezo by’abahanuzi ubwabo ibi nshingiye ku ijambo ry’imana mbivuga.cyakora ni ngombwa kwitondera abahanuzi kuko ijambo ry’imana ryerkana inzira nyinshibagiye bakoresha kandi zemewe n’imana:nka mbere y’irimbuka rya yerusalemu umuhanuzi yarayizengurutse igihe kirekire aburira abantu nyamara ntibyabujijje benshi kurimburirwamo na titus.cyakora sinashyigikira nagato ikintu cyose cyabuza umutekno wa buri wese.
Ariko sha muzi gukinana koko, mwagiye mwumva mugategereza icyo ubuhanuzi bwavuze mukabona kugira icyo munenga! Ibyo Bikira Mariya yavugiye i Kibeho ntimwabibonye bitinze? Ni imirimo yanyu. Convertissez-vous.
Comments are closed.