Digiqole ad

Abasirikare b’u Rwanda muri Somalia! Ukuri cyangwa umutego w’ikinyoma?

Kuri uyu wa 22 Nyakanga Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch wavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23. Nubwo bivugwa gutya ariko, u Rwanda rwamaganye ibi birego rwivuye inyuma ndetse ruvuga ko ibyo ngibyo ari imbyino ishaje.

HRW ikuriwe na Kenneth Roth yavuze ko yahamirijwe ko hari abasirikare b'u Rwanda bigeze kujya muri Somalia
HRW ikuriwe na Kenneth Roth yavuze ko yahamirijwe ko hari abasirikare b’u Rwanda bigeze kujya muri Somalia.

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, yateraniye i New York ku munsi w’ejo aho akanama gashinzwe gufatira ibihano ibihugu biba bitubahirije amategeko y’uyu muryango karimo gusuma iyo raporo, Ambasaderi Eugene Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri Loni yabwiye umunyamakuru wa BBC ko iby’iyo raporo ari ibinyoma gusa.

Yagize ati “Turambiwe ibyo birego bashinja u Rwanda, gukomeza kuvuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda ni imbyino ishaje, bakwiye gukora ibyo bashaka n’iyo M23 cyangwa se bakazana ibimenyetso bigaragaza ibyo bavuga.”

Icyatangaje ndetse gisa n’icyatunguranye n’uko ubwo iyo nama yari irangiye Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch) wahise ukubita hasi ikindi cyegeranyo kivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Muri iyi raporo “Human Right Watch” yavuze ko  kuva muri Werurwe uyu mwaka yabajije abantu basaga 100 b’abasivile ndetse na bamwe mu barwanyi bahoze muri M23, bakaba baremeje ko umutwe wa M23 wishe abantu b’inzirakarenga basaga 44 ndetse ngo ufata ku ngufu abagore n’abakobwa basaga 61.

Iki cyegeranyo kinavuga ko uyu mutwe washyize ku ngufu mu gisirikare cyawo abarwanyi, baba ab’imbere mu gihugu cya Congo ndetse ngo hari n’abashobora kuba baravuye mu Rwanda.

Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu (n’ubwo abayobozi b’u Rwanda atariko babibona) wavuze ko n’ubwo General Bosco Ntaganda, yishyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha anyuze muri Ambasade y’Amerika i Kigali, u Rwanda ngo rwaba rwarakomeje gutera ingabo mu bitugu M23.

Daniel Bekele, Umuyobozi wa HRW muri Afurika yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ati “Haracyakomeza gutangwa inkunga ifasha umutwe witwaje intwaro ukora ubwicanyi, ufata kungufu abagore n’abakobwa n’ayandi mabi atandukanye.”

Tuziko bashaka gusenya u Rwanda ariko ntabyo bazageraho

Avuga kuri iyi raporo ya “Human Right Watch”, Umujyanama wa Mbere w’u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe yabwiye umunyamakuru wa BBC Afrique ko ababivuga bagamije guharabika no gusenya u Rwanda.

Yagize ati “Bavuga ibyo baba batakoreye isesengura kandi tuzi ikibiri inyuma, tuziko bashaka gusenya u Rwanda ariko ntabwo bazabigeraho.”

Uretse u Rwanda rwahakanye ibyo gufasha M23, uyu mutwe nawo wateye utwatsi ibyo ushinjwa birimo ubwicanyi.

Umuvugizi wa M23 Amani Kabasha yagize ati “Ibyo byose ni ibinyoma nta muntu n’umwe wo mu gace kacu twigeze tugirira nabi.”

Kabasha kandi yatangarije Reuters ko nta bantu baherutse kwinjira muri Congo bavuye mu Rwanda biyambitse nk’abagore, bagiye kubafasha urugamba nk’uko biherutse gutangazwa; yanahakanye ko hari inkunga iyo ariyo yose babona iturutse hanze.

Ikinyoma cyambaye ubusa muri raporo

Muri iyi raporo yashyizwe ahagaragara na HRW hari abo bagira bati “Bamwe mu basirikare bahoze muri uyu mutwe bavuze ko bazi neza bagenzi babo bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda. Bavuze kandi ko umubare utari muke w’abarwanyi ba M23 baza bagahita binjizwa mu gisirikare ari Abanyarwanda. Abandi nabo bavuze ko bahoze ari abasirikare b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri Somalia.”

Ibikubiye muri iki gika ndetse n’ibindi byinshi, byatangaje Abanyarwanda ndetse bamwe bavuga ko iyi raporo idakwiye guhabwa agaciro kuko nta musirikare w’u Rwanda wigeze ukandagiza ikirenge muri Somalia agiye kuhabungabunga amahoro, nk’uko bigaraga mu mwanzuro 2036 wemeje iyoherezwa ry’abasirikare n’abapolisi bagera ku 17,731 muri Somalia.

Ibi kandi bishimangirwa n’uko hari ibihugu bitanu bibuhangabunga amahoro muri Somalia aribyo Uganda, Uburundi, Djibouti, Kenya ndetse na Sierra Leone iherutse koherezayo ingabo mu minsi ishize.

Iby’iyi raporo byatumye Perezida Kagame akoresha urubuga rwe rwa twitter yandika ko ibyatangajwe “Human Right Watch” ari ikinyoma cyambaye ubusa. Perezida Kagame yabasabye ko mu byo bakora bari bakwiye kujya bashaka ibimenyetso bifatika ndetse bakanenga abakwiye kunengwa kandi batabogamye.

Avuga kuri iri byatangajwe muri iyi raporo by’uko hari abasirikare b’u Rwanda bagiye muri Somaliya, Umujyanama wa Mbere w’u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ati “Iyo Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu ushinja ko u Rwanda rufasha M23 yemeza ko ngo abasirikare b’u Rwanda bagiye muri Somalia, iyi raporo yakizerwa ite?”

Nduhungirehe kandi yabwiye Umuyobozi Mukuru wa HRW Kenneth Roth ati “Mwaguye mu mutego w’ikinyoma. Raporo yanyu ivuga ko bamwe mu barwanyi ba M23 bo mu gisirikare cy’u Rwanda bagiye muri Somalia. Amakuru naguha n’uko u Rwanda rutigeze rwohereza n’umusirikare n’umwe kubungabunga amahoro muri Somalia, ese ubwo iyi raporo yahabwa agaciro ite yuzuye ibinyoma nk’ibi?”

Kugeza ubu igikomeje kwibazwa na benshi ni uburyo iyi raporo yagaragayemo igitotsi nk’iki yahabwa agaciro n’umuryango mpuzamahanga.

Ibi kandi bije uyu muryango usanzwe udacana uwaka na leta y’u Rwanda ruhora ruwushinja kubogama no gutangaza raporo zidahwitse, ndetse kuvuga ibintu nk’ibi bitigeze bibaho hari ababifata nka wa mutego w’ikinyoma ushibukana nyirawo.

Kenneth Roth uyobora uyu muryango, mu mpera za 2011 yigaragaje nk’umuntu wanga cyane u Rwanda ubwo mu nama kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’iyakorewe Abayahudi i Burayi yavuze ko ibigaragara nk’ibyiza mu Rwanda ngo ari nk’agakingirizo (camouflage), kuko we yemeje ko u Rwanda ntacyo rwagezeho nyuma ya Jenoside.

Ubwanditsi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko aba bagabo mperuka ngo batabogama M23 ko ari abanye congo,baretse kubegeka ku Rwanda mbese FDRL ko batajya bayivugaho na abayishyigikiye!!yo iri no ku rutonde rwa imitwe y`iterabwoba.

  • Ahaaaaaaa!!!!!!! Nzaba mbarirwa iby’impuguke z’iyi minsi!!!!!!!!!!

  • les chiens aboient les caravanes passent.Bakomeje kudushinja ibinyoma l’année passée bibuze icyo bifata none batangiye guhimba ibindi birego.c’est qu’une distraction.

  • HRW BECOMES PARTIAL , YOU ARE NO LONGER CREDIBLE AT ALL. BASELESS ALLEGATIONS.

  • HRW watch igiye yakwivamo kabisa, u Rwanda rwahakanaga nkagira ngo nibya politiki, ndabona ntangiye kugirira aba bazungu amakenga. Ndumva nta musirikari w’u Rwanda wagiye Somalia, keretse niba baragiyeyo rwihishwa.

  • the so called HRW,u are fuelling atrocities in Greatlakes region.

  • HARYA MAKENGA NGO ARIKAMPALA KWIVUZA AMASASU BAMURASHE HHAHAH ZABANDEBA NKUNDA SE WE NIKI ASHAKA HARIYA KANDI

  • Gusa uriya muryago uransetsa cyane none niba baragiye bakabaza Abacongomani bo ku muhanda gusa, urebye urwango Congo yanga u Rwanda urabona basubiza iki? Bagamije gukomeza guteza akavuyo ngo bakomeze bisahurire naho ntaho u Rwanda ruhuriye n’Intambara ibera muri Congo.Urebye biriya bihugu bikomeye nibyo biri inyuma y’iriya ntambara

  • IBYEGERANYO, IBYEGERANYO, IBYEGERANYOOOOoooooooooooo……!
    UBU SI AMACO Y’INDA RA?

  • ni danger vraiment!njye mpora mbivuga nukuyobya umurari ngo imbunda zabo zikomeze zibone isoko,ndetse nibisahurwa byiyongere,kdi muzaba mubibona nubumva bahashwe dhahabu nintwaro zabo bafite aho bazigejeje bazagarika iriya ntambara kdi izahagarara muminsi mike.

  • Ariko Kweri Abanyarwanda mwatangiye mukigaragambya musaba uburenganzira bwanyu bwogushinjwa ibinyoma nurwango Runuka rwa Human Rights…Aba batsindwe Ko batagya bavuga FDLR? Uwiteka Nadukize Aba banzi bibyiza byigihugu cyacu..ptuuu Imana idukize Kariya Kagabo Kamaso Nkayinjangwe yinturo…Umunuko gusa .stupid

    • uri mu kuri rwwose, aho bigeze abanyarwanda nibahaguruke bamagane ibyo byose abanzi bacu bashinja u rwanda kuki batavuga interahamwe(fdlr) n’aba congomani bakomeje gukora genocide y’abatutsi? ni kuki abanyarwanda bandusha guhugukirwa cyane nibibera kuri internet badasubiza abo bakoze amahano mu rwanda badahwema kwandika amafuti asebya u rwanda n’abayobozi barwo i mana yadutugororeye
      k
      ni kuki interahamwe ziharira internet,ni kuki twe tutabanyomoza,ni kuki?

      • Iyaba twese twatekerezaga nkawe nshutiii. Twateza imbere iki Gihugu. Basebye, tuvuge kuko natwe tugira uruhare rwo kuvugwa kuko duceceka cyane. Mureke tujye natwe twandika ibyiza ku gihugu cyacu kuko ni byo bihari ariko bitavugwa. Ubwo ni bwo butwari

  • Raporo twayisomeye yose, ikibazo nticyakabaye kiri ku ijambo ”Somalia” kuko muri Raporo havugwa ko abenshi mu ba M23 bavuye mu Ngabo za RDF bavuze ko gigeze kujya mu butumwa muri Somalia cyangwa Darfur.

    Gusa niba u Rwanda rudashyigikiye M23 nirwo rubihakana rwonyine, hari undi se ubihakana? Kuki abantu bose babyemeza bapfa iki n’u Rwanda?

    Na n’ubu niba u Rwanda ruhakana, nirureke M23 ikomeze ibone ishyano hariya yagiye kwigwandika (Bunagana – Rutshuru – Kibumba), ngira ngo ibyabaye kuri M23 za Mutaho, Kibati mu matariki ya 15 -17 Z’uku kwezi ntawe utarabikurikiye.

    • ubwo nawe ngo utanze ibitekerezo. nonese ninde udusubiriza ikibabaje wowe nuko numva uzi ikinyarwanda yaba wavugaga swahili nibindi birimi bya congo ntawushizwe ibibazo by abanyarwanda atari twebwe abanyarwa nta mu congolais;umurundi;umufaransa ndetse nabandi bazadusubiriza imyanzuro yabo nibisubizo byabo turabizi mwebwe ababyemeza nimwe dusubiza kandi ninamwe mutabihakana rekeraho rero ubona iyo uza utanga ibimenyetso warikuba uvuze ahubwo

  • Ariko koko buri gihe tuzajya tuvuga ngo aba bose banga u Rwanda? Ese barwngira iki? Dore na US yabyinjiyemo, kandi yo ngoyifitiye ibimenyetso simusiga! Twige kubana n’abaturanyi.

  • njyewe ntangazwa ni yo mbona abazungu bashaka kutugaraguza agati ,gusa igihugu cyacu tuzakirwanira ishyaka kandi nubwitange ,uresteko ukuri kwacu kuzadutsindira iteka,buriya ntibareba ibyo Congo ikorera abanyarwanda ibica ,kuki babireba bagaceceka ,ahubwo bakavuga ubusa,ntibateze kudutwara uko bishakiye ,natwe turi maso kugihugu cyac

  • Ariko Abanyarwanda mureke tugye mumyigaragambyo kuko turarengana bihagije hamwe na M23 irwanira uburenganzira bwayo ariko Bakaba badafite ubavugira numwe, Urwanda ntiruyivugira, Uganda nuko,Uburundi nuko, Congo aho bakomoka barabaziza ko bavuga ikinyarwanda none rero .. America nitabare aba bana bimana

  • Ariko ndasaba abanyarwanda imyigaragambyo yokwamagana Human right kumugaragaro nizo raporo zidafite ahozishingiye…Mubikore nyabuneka kuko ababantu baradusebya bihagije, batwereka urwango rubi rwivangura ntaho bavuga FDLR nahamwe ahubwo barabesyera M23, bakongeraho ko tuyitera inkunga, Nyamara imana yakijije abanya Israel niyo izadukiza aya mashitani Rwose.!!!!

  • uyumuryango wagiye werura ukavugako ukorera politic ipfuye ukareka kubeshya, ese mugihe cya genocide yakorewe abatutsi ntiwaruriho? kontacyo wakoze cg wavuze? hamwe nabo duhuje imyumvire turawiyamye.

  • Nubwo abakorera hrw bitwa impuguke kdi baba barize amashuri menshi ibyo bakora byose baba babizi! Amakosa yose bayashyiramo bayazi gusa bakagerageza kuyahisha mu byo bita international report bagira intwaro ikomeye ngo bivune umuntu wese utari gupfukama ngo abite ba papa cg ngo nous comptons sur vous! Iriya miryango yose ifite political aspect!
    U rwanda rurazira politique yarwo yo kwigira no kuyikangurira ibihugu by’afrika
    Erega batatubitsemo ubwoba no kubona ko tudashoboye umuzungu ataturi inyuma ntibadushobora, ikibabaje baradushuka tukemera ko dadufasha kubera ko badukunda! Baretse tukiga kuroba aho kujya baduha injanga? Libiya yari yaramaze kugera ku rugero rwo kwigira, barabashuka bisenyera ubumwe, kwigira no gushaka uburinganire bw’ibihugu byose!
    Agati kateretswe n’imana ntigahungabanywa na hrw!

  • Ni nkuko Nawe(kenneth)ntacyo azageraho mugusenya u’Rwanda.

  • On vit pour ecrire de l’histoire et cette derniere nous fait payer tot ou tard ce qu’on dit et ce qu’on fait aux autres.

  • human right watch adui wa rwanda

  • HRW,umutwe wa politique wa FDLR,ni babahe na SMG bajye WALIKALE

  • HRW ubundi idushakaho iki? inzira zose yagerageje zarayiyobeye kuberako twe dufite Agaciro tukagira Kwigira biriya biri mubihora bibarya mu mutwe gusa uko turi niko tuzahora bamenye ko turi ABANYARWANDA kandi indanga Gaciro zacu tuzazubarara hejuru kuko ntabwo zishobora kuva mu mitwe y’Abana baba NYARWANDA

Comments are closed.

en_USEnglish